Umuhanzi Alex Dusabe watangije ibitaramo yise ‘East Africa Gospel Festival’, yashimangiye ko bigamije guhangana n’ibibazo byugarije urubyiruko n’umuryango nyarwanda muri iki gihe.
Ni uruhererekane rw’ibitaramo Alex Dusabe ari gutegura nyuma yo kubona ko urubyiruko rukeneye inyigisho ku bibazo by’ubuzima bahura na byo umunsi ku wundi.
Ibi bitaramo bitegerejwe guhera ku gitaramo ‘East Africa Gospel festival’ giteganyijwe ku wa 21 Gicurasi 2023, kikazabera muri Camp Kigali.
Uretse Alex Dusabe, iki gitaramo kizitabirwa n’abandi bahanzi nka Apostle Apolinaire w’i Burundi, David Nduwimana wo muri Australia, Aimé Uwimana na Prosper Nkomezi.
Mu kiganiro kigufi Alex Dusabe yagiranye n’Imvaho Nshya, yavuze ko ari igitaramo yateguye mu rwego rwo gutangiza ubukangurambaga bugamije guhangana n’ibibazo bitandukanye byugarije urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange.
Ati: “Urubyiruko muri iyi minsi rurugarijwe, ibiyobyabwenge, inda ziterwa abangavu, ibibazo byo mu mutwe ndetse n’ihohoterwa rishyingiye ku gitsina. Ni muri urwo rwego twateguye ibitaramo bitandukanye mu rwego rwo guhangana n’ibyo bibazo.”
Uretse iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali ku wa 21 Gicurasi 2023, hateganyijwe ikizabera muri Car Free Zone yo mu Mujyi ku wa 21-22 Nyakanga 2023.
Alex Dusabe ahamya ko afite icyizere cyo kuzaganiriza urubyiruko rurenga ibihumbi 35 binyuze mu bitaramo by’umuziki.