Bugesera: Hibutswe Abatutsi baguye mu rufunzo i Ntarama

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, inshuti n’abaturage ba Ntarama mu Karere ka Bugesera bahuriye ahubatse ikimenyetso cya Jenoside i Cyugaro ku rufunzo ahazwi nka CND baje kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baguye mu rufunzo babonaga nk’ubwihisho.
Icyo gikorwa cyabaye ku wa 30 Mata 2023 cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard wari Umushyitsi Mukuru, Bankundiye Chantal uhagarariye IBUKA mu Karere ka Bugesera, Abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere, inzego z’umutekano, n’abandi bafatanyabikorwa.
Mukunzi Faustin wavuze amateka ya Jenoside yo muri Ntarama avuga ko kwita urufunzo CND byatangijwe n’interahamwe zabihuzaga n’Abasirikare b’Inkotanyi bari muri CND i Kigali, kuko Abatutsi bari mu rufunzo bari bashoboye kwambura imbunda umusirikare baranayikoresha birwanaho.
Bayingana Anne Marie watanze ubuhamya bw’urugendo rugoye yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko muri Gashyantare yabonye ibimenyetso bya Jenoside ubwo yatotezwaga akameneshwa azira ko ari Umututsi, ubwo yari agiye gusura umuvandimwe i Kigali. Akaba ashima Inkotanyi zabagaruriye icyizere cyo kubaho.
Bankundiye Chantal uhagarariye IBUKA mu Karere ka Bugesera ashimira Inkotanyi zarokoye Abatutsi bicwaga rubi kandi abarokotse Jenoside akabashimira ukwihangana bagize, kwiyubaka ubwabo bakubaka n’igihugu no gutanga imbabazi.







