Abanyarwanda baba mu Bushinwa bahuye barasabana

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 1, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 1 Gicurasi, Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa yateguye ibikirwa byahurije hamwe Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Beijing n’uwa Tianjin. 

Ibyo bikorwa byaranzwe n’ibiganiro byahuje Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa James Kimonyo n’abo Banyarwanda, ndetse n’ibikorwa bya siporo byafashije kongera ubusabane no kwidagadura.

Ahura n’abagize Umuryango Nyarwanda mu Bushinwa, Amb. James Kimonyo yagaragaje akamaro k’uburezi no gukora cyane ku iterambere ry’Igihugu. 

Yasabye Abanyarwanda baba mu Bushinwa gukomeza guharanira kuba indashyikirwa, no gukorera hamwe bagamije “kubaka u Rwanda Twifuza.”

Umuryango Nyarwanda mu Bushinwa ugizwe ahanini n’abanyeshuri biganjemo abagiye kwiga muri Kaminuza mu cyiciro cya kabiri, icya Gatatu (Masters) ndetse n’impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD).

Hari kandi n’anandi bagiye kwiga Ururimi rw’Igishinwa cyangwa andi masomo y’igihe gito. 

Uretse abanyeshuri, hakomeje kugaragara ubwiyongere bw’Abanyarwanda bajya gukora no gushakira imibereho mu Bushinwa, aho bakorera ibigo mpuzamahanga by’Abashinwa n’abandi bagahitamo kwikorera mu bucuruzi,  ubukerarugendo no gutwara imizigo.

Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa ifasha abagize Umuryango Nyarwanda kwimakaza ibiganiro, gusabana no gusangira ibitekerezo bibafasha guhora bafitanye isano na gakondo yabo. 

Ibyo bigerwaho bibyuze mu bikorwa binyuranye birimo kwimakaza Umuco Nyarwanda, kugira uruhare ruhoraho muri ghunda z’iterambere ry’Igihugu no gushyigikira amavugurura y’urwego rw’uburezi mu Rwanda binyuze mu guhererekanya ubumenyi b’ubuhanga. 

Abanyarwanda baba mu Bushinwa bashimirwa gukunda Igihugu no kuba bariyemeje kutazigera badohoka mu gukorera Igihugu cyabo, hamwe n’uruhare rwabo nk’abantu b’abahanga n’abashakashatsi baharanira kugera ku ntego no kuzana impinduka nziza muri Gahunda za Guverinoma.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 1, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE