Abiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Ghana barigira ku Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 1, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Itsinda ry’abanyeshuri n’abarimu bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Ghana bari i Kigali mu ruzinduko rugamije kwigira ku Rwanda, rwatangiye ku ya 29 Mata rukazasoza ku wa 7 Gicurasi 2023. 

Urwo ruzinduko rufite Insanganyamatsiko igira iti, “Gucecekesha imbunda muri Afurika binyuze mu bufatanye buhamye bw’Ingabo zo ku mugabane w’Afurika.”

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 1 Gicurasi, iryo tsinda ryasuye Ibirindiro Bikuru by’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku Kimihurura, ryakirwa n’Umuyobozi ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu bya gisirikare Brig Gen Patrick Karuretwa wahagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda    Gen. Kazura Jean Bosco. 

Ku Birindiro Bikuru, abo basirikare basobanuriwe impinduka n’iterambere ry’Ingabo z’u Rwanda uhereye ku rugamba rwo kubohora Igihugu mu 1994 kugeza uyu munsi. 

Basobanuriwe kandi umusanzu w’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo gucecekesha imbunda ku Mugabane w’Afurika wibasiwe n’intambara z’urudaca ndetse n’ibikorwa by’iterabwoba bigaragara mu bihugu bitandukanye.

Umuyobozi w’iryo tsinda Col William Archibold Kwabiah, yavuze ko intego nyamukuru y’uruzinduko bagiriye mu Rwanda ari ugusobanukirwa iterambere rya RDF n’umusanzu w’u Rwanda muri gahunda y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) yo gucecekesha imbunda muri Afurika. 

Yagize ati: “Twagiranye ibiganiro byatanze umusaruro ufatika, ndetse twizeye ko mu mpera z’uru ruzinduko tuzaba dusobamukiwe biruseho uruhare rwa RDF mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda. Twese ku mugabane, ibyo bitubera isoko y’imbaraga.”

Ku Cyumweru taliki ya 30 Mata, abo banyeshuri basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Muri iki gihe bakiri mu Rwanda, biteganyijwe ko bazanasura Ikigo cy’Imari Zigama CSS, icyicaro gikuru cy’Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (MMI), Ibitaro Bikuru bya Gisirikare, Ishuri Rikuru rya Gisirikare ndetse na bimwe mu bigo bya Leta n’iby’abikorera. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 1, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE