Umuhanzi Gisa Cyinganzo asanga Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli yamenyekanye nka ‘Moshions’ akwiye kuganirizwa cyane, kuko nta cyizere atanga ku rubyiruko mu gihe yigamba gukoresha ibiyobyabwenge.
Gisa Cyinganzo yavuze ko yishimira imyaka 29 amaze abonye izuba, yishimira ko yabashije kugira isabukuru mu bwisanzure, bitandukanye n’imyaka yashize aho yayizihirizaga mu gihome azira gukoresha ibiyobyabwenge.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’Imvaho Nshya, uyu muhanzi yavuze ko nta keza ko gukoresha ibiyobyabwenge, ko ahubwo urubyiruko rukwiye gukura amaboko mu mifuka rugashyira imbaraga mu cyaruteza imbere nk’amizero y’ejo heza u Rwanda rwifuza.
Ati: “Ni ishimwe cyane ku Mana no ku gihugu cyanjye, mu myaka ishize sinabashaga kwizihiza isabukuru yanjye kubera ko nabaga ndi muri gereza nzira gukoresha ibiyobyabwenge, ni ibya gaciro rero kuba naragiriwe ubuntu nkabivaho nkaba mbayeho mu mudendezo.
Nta keza ko gukoresha ibiyobyabwenge kuko bigutesha igihe wakabaye ukora ibifite inyungu, ndetse n’umwanya wakabaye utekereza kuri ejo hazaza hawe.”

Gisa arakangurira urubyiruko gukoresha amahirwe rwahawe n’igihugu, dore ko asanga rugifite amahirwe yo kuba rufite umuyobozi w’Igihugu mwiza urwitaho akaruha na rugari mu kwiteza imbere.
Ntiyemeranya n’ibikorwa na Turahirwa Moses ‘Moshions’
Ku bijyanye no kuba Moses ari umwe mu bagakwiye kuba icyitegererezo ku bato, ariko akaba yirirwa yijandika mu ngeso mbi n’ibiyobyabwenge, ndetse akanabisangiza abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga, Gisa abona bidakwiye.
Ati “Moses akwiye kuganirizwa cyane, kuko igihugu cyacu cyavuye kure kandi turacyafite n’urundi rugendo rurerure, ntaho twaba tugana nk’urubyiruko rwabaswe n’ibiyobyabwenge, ibintu njya mbona asangiza abantu ntibikwiye azitabweho n’ababishinzwe.”
Turahirwa Moses amakuru y’ifungwa rye yacicikanye ku mugoroba w’ejo hashize nyuma y’uko atumijweho na RIB ngo yisobanure ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, hafatwa icyemezo ko iperereza ari gukorwaho rikomeza afunze.
Ni icyaha yaketsweho nyuma yo gutangaza ifoto ya Pasiporo avuga ko yishimiye kwitwa umukobwa, mu gihe iyo pasiporo itari ukuri.
Uretse iki cyaha kandi umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry, yatangaje ko nyuma y’uko Turahirwa Moses atumijwe ngo yisobanure, hemejwe ko “iperereza ari gukorwaho rikomeza afunzwe kuko mu byaha yabazwagaho hiyongereyeho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge nk’uko ibipimo bya Rwanda Forensic Laboratory byabigaragaje.”
Iyi Laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, ishobora gupima niba mu mubiri w’umuntu harimo ibiyobyabwenge, n’ingano yabyo.
Mu bihe bitandukanye, Turahirwa yakunze kuvuga ko mu Rwanda ari ho honyine bamwemerera kunywa urumogi.
Bijya gutangira muri Mutarama hagiye hanze amashusho n’amafoto amugaragaza ari gusambana n’abagabo bagenzi be, ibi ntiyigeze abihakana ahubwo yavuze ibintu bidasobanutse, ko ari ibizagaragara muri filimi ivuga ku mideli, ariko ko uwo muntu usambana atari we, ko ari undi basa.
Iminsi yagiye yisunika na bwo akavugisha benshi, bigera n’aho ashyira hanze amafoto ari i Paris, akavuga ko “ari indaya”. Ibi byose byabanjirijwe n’amafoto yifotoreje i Musanze yambaye ubusa buri buri.
Aherutse nanone kwandika ku mbuga nkoranyambaga ze ko ashimira Leta yamwemereye kunywa urumogi. Ati “Mu Rwanda ni cyo gihugu ku Isi kinyemerera kunywa umuti w’itabi ry’urumogi mu ruhame no mu busitani bwa Kigali nta nkomyi.”
Gisa wakoresheje ibiyobyabwenge akaza kubireka, abona igihe umuntu atakaza kukigarura biba bigoye nubwo bishoboka, ariko agashimangira ko arangajwe imbere no kuziba icyuho cy’ibyahise yubaka ahazaza heza hazira ibiyobyabwenge.
Yaboneyeho kwibutsa abakunda ibihangano bye ko bashonje bahishiwe, kuko hari imishinga myinshi abafitiye irimo n’umuzingo ‘Album’ uzajya hanze mu gihe cya vuba.
Umva zimwe mu ndirimbo ziheruka za Gisa Cyinganzo: