Kigali: Kilimo Trust irafasha amagana kubona imirimo ishingiye ku buhinzi n’ubworozi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 27, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ikigo giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, Kilimo Trust, kiratangaza ko gikora ibishoboka byose kugira ngo urubyiruko rubone imirimo ruyihangiye, ibyo bikajyana no kuba hari amahugurwa ruhabwa binyuze mu mushinga ‘Menya Wigire’ R-YES (Rural Youth Employment Support).

Byagarutsweho na Gashayija Andrew, Umuyobozi wa Kilimo Trust mu Rwanda akaba n’uhagarariye itsinda riyoboye umushinga R-YES, mu nama ihuje abafatanyabikorwa ba Kilimo Trust ku wa Gatatu taliki 26 Mata 2023 mu Mujyi wa Kigali.

Ni inama yari igamije kwigira hamwe no kureba uburyo bukoreshwa mu gufasha urubyiruko kubona imirimo irambye.

Gashayija yabwiye Imvaho Nshya ko hari ibirimo gukorwa muri gahunda ya Kilimo Trust izwi nka R-YES, ku buryo urubyiruko rushobora kubona akazi.

Yagize ati: “Ibyo tubikora twubaka ubumenyi, ubushobozi, tunyuze mu bigo by’amashuri y’ubumenyingiro nka IPRC, TVET, RTB, inganda n’amasosiyete akora ibijyanye n’ubuhinzi no gutunganya ibibukomokaho”.

Avuga ko Kilimo Trust mu Rwanda ifite intego yo kugera ku rubyiruko hafi 3000 rufite ubushobozi bwo kwihangira umurimo nyuma y’amahugurwa atangwa muri gahunda ya R-YES.

Mu byiciro bibiri gusa bimaze guhugurwa, harabarwa abanyeshuri basaga 800 bahawe amahugurwa ashingiye ku buhinzi n’ubworozi.

Hagaragazwa ko urubyiruko rukunze iyi myuga cyane bitewe n’uburyo barushishikarije gukora ubuhinzi n’ubworozi.

Ni mu gihe ubuyobozi bwa Kilimo Trust buvuga ko umushinga wa R-YES uhagaze neza kuko mbere butiyumvishaga uko bazakura urubyiruko iwabo bakarugeza mu bigo by’amashuri ariko ubu ngo byaroroshye.

Gashayija ati: “Ubu twamenye uburyo bwo kubikora, twaganiriye n’inzego zitandukanye z’Uturere. Uyu munsi tuzi amahirwe ahari, aho twayobora urubyiruko mu bucuruzi bushingiye ku buhinzi”.

Muri gahunda z’umushinga R-YES, urubyiruko ruhabwa amahugurwa ajyanye no gutunganya ibiryo by’amatungo, gukora ibikomoka ku mata, gutunganya ubwatsi bwo kugaburira amatungo, abakora ibikomoka ku nyama, ubworozi bw’inkoko, gusana ibikoreshwa mu kuhira n’ibindi.

Habihirwe Clarisse ukomoka mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, ni umwe mu bahuguwe binyuze mu mushinga wa R-YES.

Yahamirije Imvaho Nshya ko yahuguwe gutunganya inyama n’ibizikomokaho.

Avuga ko yize icungamutungo mu mashuri yisumbuye arangije ariko ntiyabona akazi.

Yagiye kuri Youtube abona itangazo rya Kilimo Trust, asaba amahugurwa, amaze kwemererwa ahita ayitabira.

Avuga ko ubuzima bwe bwahindutse kuko mbere yo guhugurwa yari umushomeri, ubu ngo afite ubushobozi bwo gufasha ababyeyi be kandi akagira amafaranga yizigama.

Akomeza avuga ko ibyo yize byamugiriye akamaro.

Ati: “Ibyo nize byangiriye umumaro kubera ko nagiyemo nzi ko inyama ari ukuzigura mu maguriro yazo gusa umuntu agateka ariko ntazi ko umuntu abanza kuzitunganya cyangwa nuko nazibika mu gihe naba maze kuzitunganya”.

Niyonizeye Olive wo mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko mbere yo guhugurwa mu mushinga wa R-YES nta kazi yari afite.

Yumvise itangazo kuri Radiyo Rwanda rihamagarira urubyiruko kwihugura mu masomo ngiro, arabisaba kandi aremererwa.

Mu kiganiro kigufi yahaye Imvaho Nshya, yavuze ko mu mashuri yisumbuye yize ubuvuzi bw’amatungo.

Yahisemo kwiga ubworozi bw’inkoko cyane ko yari asanzwe afite ubumenyi ku buvuzi bw’amatungo magufi n’amaremare.

Nyuma yo kurangiza amahugurwa yahise abona akazi mu kigo Zamura giherereye mu Karere ka Musanze.

Avuga ko mu kazi yabonye ntaho aragera ariko ko abasha kugira ibyo akemura kandi akizigama.

Gashayija Andrew, Umuyobozi wa Kilimo Trust mu Rwanda akaba ayoboye itsinda riyoboye umushinga R-YES (Foto NAV)

Ashishikariza abagore kwitinyuka bakagana amahugurwa y’ubumenyi ngiro kuko azabafasha kwiteza imbere.

Niyomwungeri Jean de Dieu ufite ubumuga bwo kutumva no kuvuga, ahamya ko nyuma yo guhugurwa yahise abona akazi mu ruganda rwa Masaka Creamery Ltd, bityo akaba afite ubushobozi bwo gukora ibikomoka ku mata.

Avuga ko yahawe amahugurwa binyuze muri R-YES bityo akaba yaramufashije kubona akazi.

Ati: “Akazi nkora ni ako gutunganya ibikomoka ku mata by’umwihariko gutegura yawurute. Ndi umwe mu babikora kandi neza.

Navuga ko aho nkorera hamwe n’ibyo nahuguwemo, byamfashije kwiteza imbere”.

Mukeshimana Emerance na we ufite ubumuga bwo kutumva no kuvuga, ahamya ko icyerekezo cyiza cy’ubuzima kuri we ari iterambere akomora ku mahugurwa yahawe.

Kuri uyu wa Kane harasurwa bamwe mu rubyiruko rwahawe amahugurwa ndetse n’urukirimo kuyahabwa hakiyongeraho n’inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Umushinga wa R-YES ushyirwa mu bikorwa na Kilimo Trust ukaba uterwa inkunga n’Ikigega cyita ku Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD).

Biteganijwe ko uzamara imyaka 5, watangiye mu 2020 ukazarangira 2024. Byitezwe ko uzasiga urubyiruko 3000 rwarihangiye imirimo, urundi rufite akazi.

Kugeza ubu Masaka Creamery Ltd ikoresha urubyiruko 26 rufite ubumuga muri 46 bakurikiranye amahugurwa ya R-YES.

Gashayija, uhagarariye itsinda riyoboye umushinga wa R-YES, agaragaza ko urubyiruko 349 rumimo gukurikirana amahugurwa mu mashuri atandatu harimo TVET na Masaka Creamery Ltd, rumwe mu nganda 25 zifatanya na Kilimo Trust.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 27, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Donata says:
Gicurasi 31, 2023 at 1:45 pm

Well done Imvaho

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE