Gatsibo: Abanyeshuri baratabariza “Clubs” zirwanya SIDA zacitse intege

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 26, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Abanyeshuri biga mu bigo binyuranye byo   mu Karere ka Gatsibo barasaba ko  amatsinda yo kurwanya SIDA (Club Anti-SIDA) yongererwa ubushobozi agahabwa ibikoresho ndetse akajya abona n’inzobere ziyahugura ku kwirinda iki cyorezo.

Bamwe mu banyeshuri baganiriye n’Imvaho Nshya bavuze ko zifite akamaro ariko basanga zigikeneye kongererwa ingufu kugira ngo zibafashe kugira ubumenyi buhagije kuri kiriya cyorezo.

Babigarutseho ubwo mu  mashuri amwe yo muri kariya Karere hakorwaga ubukangurambaga bwo kwirinda SIDA  bwateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) n’abafatanyabikorwa.

Dushimimana wiga muri TTC Kabarore yagize ati: “Twifuza kubona inzobere mu bijyanye no kwirinda SIDA, akenshi usanga ari abarimu b’ahangaha dufite batuganiriza, ariko bibaye byiza hakaza abo bantu baturutse hanze nk’abaganga, bakaza kenshi bakigisha iyi Club na yo ikigisha abandi banyeshuri byaba byiza kurushaho, ku buryo wumva ikintu ukagisobanukirwa neza. Hari ibyo batinjiramo cyane kuko ntabwo ari ibintu baba bakora”.   

Uretse aho abanyeshuri bavuga ko  “Clubs” zidahabwa ingufu, hari n’aho zitari.

Umwe mu biga mu ishuri ryitwa Umutara Polytechnic School,  yagize ati: “ Hano ntayo tugira kandi twifuza ko yahajya ndetse hakaba hanashyirwa ibyumba by’urubyiruko ku buryo rwigishwa kenshi ibijyanye no kwirinda SIDA, hari n’umuntu uba atazi uko yakwirinda.”

Mugenzi we ati: “Urubyiruko buriya tuba dukeneye inama cyane, kuko nkanjye SIDA  sinakubwira ibibi byayo, sinzi uko yica, iyo yinjiye mu mubiri bigenda bite? Kwirinda byo barabitubwira ariko tubonye ababizobereyemo bakabitwigisha mu buryo bucukumbuye binyuze muri Club twakumva uburemere bwayo, byatuma tugira ubwoba,  bikadutera umwete wo kwirinda, na ho ubu tubyumva uko tukabifata nk’ibintu byoroshye”.

Habimana Jean Damascène ni umwarimu kuri TTC Kabarore akaba ari na Perezida wa Club yo kurwanya SIDA, na we yagaragaje imbogamizi bafite; muri zo harimo kubura umwanya wo kwigisha Club bityo gahunda yifuzwa ntigerweho, babonye  ubwunganizi byabafasha. 

Ati: “Clubs zikunda gukora mu minsi y’ikiruhuko kandi rimwe na rimwe ntabwo abarezi baba bahari iyo ni imwe mu mbogamizi zihari”.

Yakomeje avuga uburyo bigisha ibijyanye n’icyorezo, ati: “Ubu turimo gukoresha ibiganiro gusa, nari ndi kumwe n’abo  banyeshuri batekereza ko habaho ikinamico n’ amashusho asobanura ububi bwa SIDA, ariko usanga bigoye bitewe n’imiterere y’ikigo cyangwa iterambere muri rusange”.

Hari icyizere ko iyi gahunda urubyiruko rwifuza izagerwaho kuko ubwo Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Gatsibo Ngamije Hassan yari mu bukangurambaga bwo kurwanya SIDA mu ishuri ry’Umutara Polytechnic School ritagira iriya Club yasabye ko yatangira.

Abiga mu ishuri ry’Umutara Polytechnic School bifuza kugira Club yo kurwanya SIDA

Ati: “Club yo kurwanya SIDA ndayishaka hano mu kigo kandi mukazangezaho ibihangano bagezeho bigamije gukumira ubwandu bwa SIDA”.

Hari gushyirwa ingufu muri “Clubs” z’ubuzima

Nyirinkindi Aimé Ernest ukora mu Ishami rishinzwe kurwanya SIDA mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), ushinzwe  ubukangurambaga, ihererekanyamakuru n’inyigisho zigamije guhindura imyitwarire, yasobanuye  ko “Clubs” zo kurwanya SIDA mu mashuri zagiraga abafatanyabikorwa bazishyigikira bakanazihugura zigakora neza ariko byaje kugaragara ko hatakiri ahantu ho gukomeza gushyira imbaraga bitewe n’ubushobozi buhari, ibi byatumye zicika intege.

Yagaragaje ko ariko  ubu bongeye kubyutsa uburyo bwo guhugura abanyeshuri, kubasura no gukora ubukangurambaga ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi, iy’Ubuzima n’izindi nzego; bahisemo ko gahunda zo kwigisha ibijyanye n’ubuzima zahurizwa hamwe muri Clubs z’Ubuzima (Health Blubs) zikajya zikora ku buzima muri rusange aho kuba Club zo kurwanya SIDA gusa.

Ati: “Zizajya zikora ku buzima muri rusange; harimo kwirinda Virusi itera SIDA, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, ubuzima bwo mu mutwe, indwara zitandura n’ibindi. 

Hari henshi zikora aho zitarakora haba harimo akabazo tuzakomeza gukora  ubuvugizi, dukorane n’izindi nzego zishobora kudufasha gushinga Clubs z’ubuzima aho zitari, kuzisura no kuziha ubushobozi bwo gukomeza gukora ubukangurambaga mu mashuri yabo”.

RBC ivuga ko usanga mu rubyiruko higanje ubwandu bushya bwa Viruzi itera SIDA kuko  buri hejuru ya 65% ugereranyije n’ibindi byiciro by’imyaka. 

Ubwiganze bugaragara cyane mu bakobwa aho hari n’abafite imyaka 16 bandura. Abafite imyaka iri hagati ya 25-29 bafite virusi itera SIDA ni benshi kurusha abahungu bari muri iyi myaka  kuko babakubye inshuro 3. 

Ni muri urwo rwego RBC n’abafatanyabikorwa bari mu bukangurambaga bwo kuzamura imyumvire y’urubyiruko mu bijyanye no  kwirinda Virusi itera SIDA, bwahereye mu Ntara y’Iburasirazuba yagaragaweho ko yiganjemo ubwandu bushya.

Ubukangurambaga burakorwa hanifashishijwe ikinamico
Habimana Jean Damascène umwarimu muri TTC Kabarore akaba na Perezida wa Club yo kurwanya SIDA
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 26, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE