Bugesera: Ingamba zafashije mu guhangana na COVID-19

Icyorezo cya COVID-19 cyasabye ingamba zitandukanye kugira ngo kidakomeza gukwirakwira, kandi byasabaga kubahiriza izo ngamba n’amabwiriza byashyirwagaho, hakaba n’umwihariko ahantu hamwe na hamwe bitewe n’ibihakorerwa.
Ubukangurambaga ku kwirinda bwashyizwemo imbaraga atari kuri COVID-19 gusa kuko mu karere hagenda haduka ibindi byorezo nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Bugesera Imanishimwe Yvette.
Yagize ati: “Ubukangurambaga burakomeje tubabwira ko Covid-19 igihari itarangiye burundu, amabwiriza yo kuyirinda ni ukuyakomeza cyane ko hari ikindi cyorezo cyagaragaye mu baturanyi. Uko duhuye mu nama turabibakangurira”.
Yongeyeho ko muri rusange abaturage bakomeza gukangurirwa kutirara kuko Covid-19 itarangiye burundu ku Isi kuko hari aho ikigaragara, bityo ko gukomeza kubahiriza amabwiriza asanzwe agamije kuyirinda ari bwo buryo bwiza bwo kuyirinda.
Ku mupaka wa Nemba abahanyura babanza gupimwa
Akarere ka Bugesera, ku mupaka wa Nemba ugahuza n’igihugu cy’u Burundi, hoherejweyo umuforomo wo ku bitaro bya Nyamata kugira ngo afashe mu gupima abakoresha uwo mupaka. Hashyizweho ingamba yo gupima abawukoresha, aho bakihagera babanza gukaraba intoki noneho nyuma bagafatwa ibipimo bagamijwe kureba ko bataba barwaye COVID-19.
Visi Meya Imanishimwe Yvette yasobanuye ko kuba umupaka wa Nemba ukoreshwa n’abaturanyi b’Abarundi bemererwa kwambuka ariko babanza gufatwa ibipimo hagamijwe kureba ko nta cyorezo bafite.
Ati: “Guhana imbibi n’abaturanyi nta mpungenge biteje kuko n’iyo nta Covid-19 ihari ntabwo umuntu yambuka umupaka atanyuze mu nzira zemewe. Iyo bibayeho twashyizeho abantu barinda ibyambu byose biduhuza n’u Burundi. Iyo yabaga ageze ino muri Bugesera yitabwagaho hanyuma agashyikirizwa abashinzwe abinjira agasubizwa iwayo.
Dufite abaturage bafitanye amasano, bashakanye by’umwihariko mu Mirenge 5 ihana imbibi n’u Burundi ari yo Rweru, Ngeruka, Kamabuye, Ruhuha na Nyarugenge, ubugenzuzi burahahora”.
Yongeyeho ko mu gihe cya Covid-19 amabwiriza yo hakurya atari amwe n’ayacu bityo bongeyemo imbaraga mu kongera gukaraba, hakorwa ubugenzuzi bwo kureba ko babishyira mu bikorwa. […]
Umurundi ukabona avuyeyo ntazi kwambara agapfukamunwa ubwo tukabimwigisha, amabwiriza yariyo si nk’ayari hano abaturage ni twe tubafasha kubyumva kandi abaturage batangaga amakuru ku binjira ndetse n’abasohotse.
Abakoresha umupaka bashima uburyo u Rwanda rwita ku buzima
Umwe mu bagenzi bakoresha uwo mupaka yatangarije Imvaho Nshya ko muri rusange u Rwanda rukurikira, nta muntu wapfa kuhambuka atubahirije amabwiriza ajyanye no gupimwa.
Yagize ati: “Hano ku mupaka ntabwo umuntu yapfa kuhambuka atabanje gusuzumwa ngo harebwe ko nta bimenyetso by’icyorezo afite. Abahakora barakurikira cyane kandi ni byiza kuko bifasha kurinda ubuzima bw’abaturage”.
Umuforomo woherejwe n’ibitaro bya Nyamata gukorera ku mupaka wa Nemba, Nzasigiki Emmanuel yasobanuye uburyo bakunze kureba ibyorezo birimo icya Covid-19, Ebola na Marburg.
Ati: “Mu byorezo dukunze kureba abambuka umupaka ko haba hari ibyorezo bafite dukunnze kureba ku cyorezo cya Covid-19, icya Ebola ndetse n’ibindi byorezo biba byadutse dukurikije ibimenyetso, bityo tugahita dukumira ko umuntu yakwambukana icyorezo[….]

Uburyo tubikoramo iyo abatambuka umupaka bamaze kwakirwa n’abashinzwe abasohoka n’abinjira, batugeraho babanje gukaraba intoki, tureba ko hari ibimenyetso mpuruza bafite kugira ngo tubashyire mu kato k’igihe gito kitarenze amasaha 24. Muri ibyo bimenyetso turebamo umuriro, inkorora, ibicurane no kureba kuba yaba ava amaraso cyangwa uduheri cyangwa se aturuka mu duce twavuzweho kubamo icyorezo”.
Yakomeje asobanura ko mu gihe bakiriye umuntu ugaragaza ibimenyetso hashyizweho uburyo, aho bashyirwa ngo bakurikiranwe mu gihe baba barwaye badakwirakwiza icyorezo.
Ati: “Nko muri iyi minsi turimo kumva icyorezo cya Marburg cyadutse mu baturanyi bacu muri Tanzania, kikaba gifite ibimenyetso birimo umuriro ukurikirwa no kuribwa mu nda, kuruka no kuzana uduheri ku mubiri bikarangira ava amaraso ahantu hose hashobora kuba hari umwenge.
Iyo twakiriye umuntu tukabona afite ibyo bimenyetso cyangwa afite umuriro, dufite ibyumba 2 icy’igitsina gore n’icy’igitsina gabo tumushyiramo kugira ngo adatambuka akajya kwanduza abanyagihugu, aba ari aho hantu habugenewe akamara amasaha 24 tukamukurikirana ngo turebe ko hari ibindi bimenyetso afite.
Iyo dusanze atari umwenegihugu tuvugana n’ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka ku ruhande rw’u Burundi agasubizwayo”.
Yavuze kandi ko nubwo Covid-19igenda icika irangira ariko hagenda haduka ibyorezo utamenya uburyo bijemo, akaba akomeza gukangurira abantu kugira isuku n’izindi ngamba ziba zashyizweho bakirinda.
