Uturere 10 mu Rwanda twatangiranye umwaka Malariya y’igikatu

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 25 Mata, u Rwanda rurifatanya n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malariya, hagarukwa ku ntambwe imaze guterwa mu gukumira no kurwanya iki cyorezo kigihitana amamiliyoni y’abantu ku Isi.
Nubwo mu Rwanda hamaze guterwa intambwe ikomeye kubera ingamba zinyuzanye n’imbaraga nyinshi zishyirwa mu kurwanya Malaria, hari Uturere tukiza imbere y’utundi mu kugira Malariya y’igikatu, ari na yo iteza imfu nk’uko bishimangirwa n’inzobere mu buvuzi.
Ubuyobozi bw’Ishami rishinzwe kurwanya Malariya mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) bwagaragaje Uturere twaje imbere mu kugaragaza abarwayi benshi ba Malariya y’Igikatu mu kwezi kwa Mutarama 2023.
Utwo Turere tubimburirwa n’aka Karongi kagaragayemo abafite Malariya y’igikatu 12, aka Rulindo kagaragayemo 8, Gicumbi na Kicukiro twagaragayemo 7 muri buri Karere, Ngororero, Rutsiro na Rubavu twagaragayemo 4, Burera, Kayonza, Kirehe na Musanze twagaravayemo 3.
Nubwo utwo Turere tuza imbere mu kugira Malariya y’Igikatu ariko si two tugaragaza umubare mwinshi w’abarwaye Malariya mu kwezi kwa Murarama uyu mwaka.
Imibare itangwa na RBC igaragaza ko mu ntangiriro z’uyu mwaka Akarere ka Gasabo ari ko kagize abarwayi benshi ba Malariya kuko kagejeje ku 6,643, gakurikirwa n’aka Gicumbi kabonetsemo abarwayi 3,767.
Utundi Turere twabonetsemo abarwayi benshi ni aka Nyamagabe, Nyamasheke, Muhanga, Bugesera, Kicukiro, Rusizi, Nyaruguru na Rwamagana.
Nk’uko bigaragazwa na Dr Aimable Mbituyumuremyi ukuriye Ishami rishinzwe kurwanya Malariya muri RBC, utwo Turere uko ari 10 twagaragayemo abarwayi ba Malariya bari hejuru ya 60% by’abivuje Malariya mu Rwanda hose.
Gusa u Rwanda rwishimira ko abarwayi ba Malariya bagabanyutse cyane bakava kuri miliyoni zikabakaba enye mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2018/19 bakagera munsi ya miliyoni imwe mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2021/22.
RBC ivuga ko ingaruka za Malariga y’igikatu na zo zagabanyutse ku kigero cya 74% hagati y’umwaka wa 2018 na 2022, imfu ziterwa na yo na zo zikagabanyuka ku kigero cya 73%.
Zimwe mu ngamba zifasha u Rwanda kugabanya umutwaro wa Malariya harimo gutera imiti yica imibu mu ngo no mu bishanga, gukwirakwiza inzitiramibu zikoranywe umuti, kwifashisha Abajyanama b’Ubuzima mu kwegereza abaturage ubuvuzi n’ubumenyi no gukurikirana ubukana bw’icyo cyorezo.
Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malariya ubaye mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ritangaza ko hafi kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi bafite ibyago byo kurwara Malariya.
Imibare ya OMS ya 2021 igaragaza ko mu 2021 ku Isi yose hagaragaye abarwayi ba Malariya barenga miliyoni 247 bari bjganje mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere. Icyo gihe abishwe na yo bari miliyoni zirenga esheshatu.
Insanganyamatsiko y’uyu Munsi ku rwego rw’Isi iragira iti: “Ni igihe cyo kurandura Malariya binyuze mu gushora imari, guhanga udushya no gushyira mu bikorwa.”
Ku rwego rw’Igihugu uyu munsi urizihirizwa mu Murenge wa Rwesero mu Karere ka Gicumbi ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kurandura Malariya bihera kuri njye.”
