Ingimbi n’abangavu mu ngaruka zo kutaganirizwa n’ababyeyi kuri SIDA

Urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye muri bimwe mu bigo byo mu Karere ka Nyagatare ruvuga ko ababyeyi bataratinyuka kuruganiriza ku buzima bw’imyororokere no kwirinda SIDA, bikaba ari imbogamizi ishobora gutuma rutwara inda zitateganyijwe cyangwa kwandura kiriya cyorezo.
Babigarutseho mu bukangurambaga bwo kurwanya icyorezo cya SIDA bwakorewe mu mashuri, bwateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) n’abafatanyabikorwa.
Ni nyuma yo kubona ko ubumenyi rusange mu rubyiruko kuri gahunda zo kurwanya icyorezo cya SIDA bukiri hasi ku gipimo cya 59% nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe muri 2020 ku bijyanye n’ubuzima n’imibereho y’abaturage mu Rwanda (DHS 2020).
Mu baganiriye n’Imvaho Nshya biga mu Ishuri ryisumbuye rya Karangazi ndetse n’irya Kagitumba High School, bavuze ko batajya baganirizwa n’ababyeyi babo abandi bavuga ko hari abagerageza kubibaganiriza ariko ntibabasobanurire neza bakabica ku ruhande.
Amazina twakoresheje ni ayahinduwe bitewe n’icyiciro barimo cy’abangavu n’ingimbi.
Uwo twise Keza, yagize ati: “ Sinatinyuka kubibabaza kandi na bo ntibatinyuka kubimbwira, numva bagiye batuganiriza byadufasha. Hari bike twigira ku mashuri ariko byaba byiza byunganiwe no kuganirizwa n’ababyeyi kuko bituma tubisanzuraho n’ugize ikibazo ahura na cyo akaba yababaza”.
Mugenzi we Ineza ati: “Umubyeyi yakuganirije wakwisanzura nawe ukamubaza ibyo udasobanukiwe aho kugira ngo ugendere ku makuru atari yo wabwiwe na bagenzi bawe cyangwa wishakishirije[…]. Hano ntawe turabona watewe inda ariko aho dutuye turabazi banavuye mu ishuri”.
Ntwari na we ati: “Njye mbona hari ababyeyi bataganiriza abana babo bitewe n’ubumenyi buke bafite, numva Leta yashaka uko ibahugura, ariko kandi hari n’abadatinyuka kubibwira abana babo ndetse n’abatabiha umwanya”.
Nshuti ati: “Umubyeyi wanjye aranganiriza ariko ntabyinjiramo cyane, numva yabinganiriza ku buryo bwisumbuyeho”.
Gatungo Rutaha Matthieu, Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye rya Karangazi, yavuze ko bafata umwanya wo kuganiriza abanyeshuri ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kwirinda SIDA binyuze muri “Club” zishinzwe kurwanya iki cyorezo mu mashuri ariko no mu gihe abana bageze mu miryango baba bakwiye kongera kuganirizwa n’ababyeyi, gusa usanga hari abagira isoni zo kubibaganirizaho.
Ati: “ … hari ababyeyi baba bafite isoni zo kuganiriza abana babo, ariko tugira inama rusange y’ababyeyi rimwe mu gihembwe, tugerageza kubaganiriza tukababwira tuti n’ubwo abana baje hano kwiga ariko nibagera mu rugo mujye mugerageza gukomeza ubukangurambaga bwo kwirinda icyorezo cya SIDA”.
Nyirinkindi Aimé Ernest ukora mu Ishami rishinzwe kurwanya SIDA mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), ushinzwe ubukangurambaga, ihererekanyamakuru n’inyigisho zigamije guhindura imyitwarire, yavuze ko uburezi bw’umwana ababyeyi batagomba kubuharira ishuri aho umwana yirirwa bugomba no kugera mu muryango.
Ati: “Ababyeyi tubashishikariza kwita ku bana babo ndetse no kubaganiriza ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kuko ni yo ntangiriro y’inyigisho bashobora guhabwa, kuko umubyeyi ashobora guha umwana inyigisho yisanzuye kandi akizera cyane ibyo umubyeyi amubwiye kuruta uko ashobora kujya gutoragura amakuru ahatariho; kuri murandasi cyangwa hirya no hino muri za filimi”.
Kuba urubyiruko rudafite ubumenyi rusange buhagije bituma rugenda biguruntege mu kwitabira serivisi zo kwirinda SIDA.
Urubyiruko rurasabwa kwirinda kugendera ku bihuha
N’ubwo hari ababyeyi batarasobanukirwa ibyiza byo kuganiriza abana babo, Ndungutse Bikorimana, umukozi ushinzwe gahunda z’urubyiruko muri Fondasiyo ishinzwe kurwanya SIDA (AHF-Rwanda) ikaba ari n’umufatanyabikorwa wa RBC muri ubu bukangurambaga, yavuze ko urubyiruko rudakwiye kugendera ku bihuha ahubwo rwakwitabira gahunda zihariye rwashyiriweho zo kurwanya iki cyorezo.
Ati: “Nta mpamvu yo kugendera ku bihuha, dufate amakuru akwiye. Ndabasaba kugana ibyumba bashyiriweho (Youth Corners) ku mavuriro abegereye kugira ngo barusheho kubona amakuru abamara amatsiko bafite no kubona serivisi zo kurwanya SIDA”.

Ndungutse yanakanguriye urubyiruko kwitabira serivisi zo kurwanya SIDA zirimo kwirinda; unaniwe kwifata agakoresha agakingirizo, kwipimisha rukamenya uko ruhagaze, uwanduye agafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA.
Ati: “ Kwipimisha ni intambwe ikomeye ku muntu uwo ari we wese kugira ngo amenye uko afata icyemezo, bivane umuntu mu rujijo”.
Yakomeje asobanura ko kwipimisha ari intego ya mbere y’u Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA. Ivuga ko abantu bafite virusi itera SIDA babimenya, 95% bakaba baripimishije babizi.
Ndungutese ati: “ Iyi ntego ya mbere rero ntabwo iragerwaho ku Isi hose no mu Rwanda usanga kenshi kwipimisha iyo bigeze mu rubyiruko bigorana, bikagenda biguruntege. Ni yo mpamvu mu byo dukora muri gahunda zo kwirinda twibanda ku rubyiruko, kugira ngo rwitabire kwipimisha no gufata ingamba”.
Intego ya kabiri nk’uko yakomeje abisobanura ni uko 95% bipimishije bagasanga baranduye Virusi itera SIDA bafata imiti. Iya gatatu ni iy’uko abagiye ku miti 95% bayinywa neza bikagabanya Virusi ya SIDA mu maraso. Izi na zo ntiziragerwaho 100%.




