Hagiye kwandikwa igitabo kivuga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bugesera

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 24, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yahitanye abatutsi basaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 gusa. 

Mbere ya Jenoside Akarere ka Bugesera gaherereye mu Ntara y’Iburasirazuba, kari kagizwe n’amakomini atatu ari yo Kanzenze, Gashora na Ngenda. 

Muri aya makomini yose yari muri Superefegitura ya Kanazi yayoborwaga n’uwitwa Gasana Juma, wari umusilamu nyuma arabatizwa yitwa Philimine.

Burugumesitiri wa Komine Kanzenze mu gihe cya Jenoside yitwaga Gatanazi Bernard, uwitwa Rwambuka Fidèle akaba yarayiyoboye mbere ye.

Aya makomini yatujwemo Abatutsi ngo bazamarwe na Tse-Tse

Nyuma y’umwaduko w’abazungu, Abanyarwanda baciwemo ibice barabyigishwa birabacengera, amacakubiri ndetse n’umwiryane bitangira ubwo.

Byabaye umuco muri Repubulika ya mbere yayobowe na Kayibanda Grégoire n’iya kabiri yayobowe na Habyarimana Juvenal. Uko zakurikiranye zirabishimangira kugeza ubwo Abatutsi bambuwe uburenganzira bwabo.

Mu myaka ya za mirongo itanu n’icyenda (1959), Abatutsi batangiye gutotezwa mu buryo bunyuranye, ibyo bituma benshi bahunga igihugu cyabo bitwa impunzi mu bihugu bikikije u Rwanda.

Ni muri iyo myaka Abatutsi batangiye gucirirwa mu Bugesera bavanywe hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu Majyaruguru nka Ruhengeri na Gisenyi.

Abahanga mu mateka ya Politiki y’u Rwanda bavuga ko byakorwaga kugira ngo Abatutsi hamwe n’amatungo yabo bapfe bishwe n’isazi yitwa Tse-Tse kuko yari nyinshi muri icyo gice cy’u Bugesera..

Iri cirirwa ry’Abatutsi muri Bugesera ryatumye aka Karere gaturwa ku bwiganze bw’Abatutsi nubwo bamwe muri bo bapfuye kubera imibereho mibi y’ubuhunzi, bakicwa na korera na macinya ndetse na Tse-Tse. 

Ibyo ariko ntibyababujije kwirwanaho kugira ngo babashe kubaho cyane ko abo basanze babahaye amasambu barahinga hamwe n’ibindi bakoraga bibateza imbere nk’ubworozi.

Abatutsi batangiye kwica, guhera muri Kanzenze. Abari bayoboye ubwicanyi ni Burugumesitiri Gatanazi, Interahamwe zirimo uwitwaga Gashirankwanzi waguye mu Igororero rya Bugesera. 

Aha mu yahoze ari segiteri Nyirarukobwa habarurwa imiryango 89 yazimye ku buryo nta muntu n’umwe warokotse muri iyo miryango.

Mu kiganiro cyihariye Meya wa Bugesera Mutabazi Richard yahaye Imvaho Nshya mu cyumweru gishize, ubwo hibukwaga Abatutsi biciwe ku ishuri rya Nyirarukobwa, yatangaje ko hatangiye igikorwa cyo kwandika igitabo kivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Bugesera.

Asobanura ko ari igikorwa Akarere kihaye mu ngengo y’imari izarangira mu kwezi kwa Kamena 2023.

Ati: “Twagitangiranye n’ukwezi kwa Nyakanga dutanga isoko […] barimo baragenda bakora ubushakashatsi, bakusanya amateka ya Jenoside mu Karere ka Bugesera kuko gafite umwihariko wako.”

Kugeza ubu, igice cya mbere cyo gukora raporo yibanze cyarakozwe nkuko Meya yabibwiye Imvaho Nshya.

Hatoranyijwe itsinda rizi amateka atandukanye rikaba ririmo gusomera iyo raporo ahantu ryicaye mu mwiherero kugira ngo ryunganire cyangwa rigire ibyo rinenga muri icyo gitabo.

Mutabazi yagize ati: “Hararebwa ibyo umushakashatsi yaba ataritayeho hanyuma tubone raporo ifatika.

Turanareba amatsinda atandukanye yo kureba koko muri aka gace Nyirarukobwa ni ko mubibona, ku Ruhuha ni ko mubibona, Nyamata ni ko mubibona cyangwa n’abandi bafite amakuru atabonywe n’abo bashakashatsi bayazane.

Ikigenderewe ni ukugira ngo nyuma tuzabone ubushakashatsi bufatika n’abantu bazajya bagenderaho”.

Mutabazi, Meya wa Bugesera, yahamirije Imvaho Nshya ko hasigaye amezi atandatu igitabo kigasohoka.

Ati: “Kubera iyo nzira yo gukosora no gushaka abatandukanye ngo bunganire no kuzahuza igitabo, turateganya ko ari igitabo cyaboneka mu mezi atandatu.”

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 24, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE