Ingo 45,000 mu Rwanda zimaze kunganirwa ku mashyiga yujuje ubuziranenge

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) binyuze mu Ishami ryayo rishinzwe guteza imbere ingufu EDCL butangaza ko binyuze muri “Nkunganire ku Mashyiga”, imiryango igera ku 45,000 yamaze gutangira gukoresha amashyiga avuguruye agabanya ibicanwa kandi akimakaza isuku mu guteka.
Ni mu gihe u Rwanda rwihaye kugera ku ntego yo kunganira ingo 500,000 zikazaba zifite amashyiga yujuje ubuziranenge bitarenze mu mwaka wa 2026.
Bamwe mu bamaze gukoresha amashyiga avuguruye bemeza ko ari bwo buryo bubahendukiye kandi butabateza indwara z’ubuhumekero, izo zikaba ari zimwe mu nyungu zo kuyakoresha.
Rugwiza Esther, utuye mu Karere ka Gicumbi aragira ati: “Mbere y’uko ntangira gukoresha ishyiga rivuguruye nakoreshaga umutwaro w’inkwi kugira ngo nteke ibishyimbo gusa. Ariko kuva aho ntangiriye gukoresha ishyiga rivuguruye nkoresha umutwaro w’inkwi mu minsi itanu kandi ngateka ibintu byose harimo n’ibishyimbo”.
Rugwiza akomeza agira ati: “Iyi mbabura ntigira imyotsi kandi nkoresha inkwi nke. Muri make nta mpungenge z’uko njyewe cyangwa umwana wanjye yarwara indwara z’ubuhumekero, ndashima Leta yazanye uyu mushinga. Nakwifuza ko n’abandi badafite izi mbabura bafashwa kuzitunga”.
Ngendambizi Emmanuel, utuye mu Karere ka Gasabo waganiriye n’Imvaho Nshya, na we avuga ko ishyiga rivuguruye yahawe rikoresha inkwi n’amakara.
Yagize ati: “Kuri njye nabonye ari ishyiga ryiza cyane. Iyo ubibaze neza usanga ibyo kurya byahishwaga n’ikiro cy’amakara ubu bihishwa n’inusu kandi bikihuta kurusha imbabura isanzwe. Abantu bafite ubushobozi bwo kugura izi mbabura zivuguruye nabifuriza kuzigura, abandi Leta igakomeza kubunganira”.
Ikibazo cyo kwangiza ibidukikije, kubungabunga ubuzima hagabanywa imyuka ihumanya yangiza ikirere n’abantu ni byo byatumye Leta ihaguruka.
Ni muri urwo rwego Leta y’u Rwanda yihaye intego ko umwaka wa 2024 uzarangira ingo zigikoresha inkwi mu guteka zaragabanutse kugera nibura kuri 42%.
Ubuyobozi bwa EDCL buvuga ko kugira ngo ibyo bigerweho ari uko ikoreshwa ry’amakara ryacika mu mijyi.
Ibi kandi bijyana no guhindura amashyiga asanzwe akoreshwa agasimbuzwa arondereza inkwi nibura kugera ku kigero cya 50%, kandi atarekura imyotsi myinshi yanduza ikirere.
Ni muri urwo rwego hatangijwe umushinga wo gukwirakwiza mu baturage amashyiga avuguruye, arondereza inkwi n’amakara ndetse n’akoresha ibindi bicanwa nka gazi, peleti n’amashanyarazi.
Uyu mushinga ukorera mu gihugu hose ukaba ushyirwa mu bikorwa na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) mu ishami ryayo rishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL), watewe inkunga na Banki y’Isi ibinyujije muri Banki y’u Rwanda y’Amajyambere (BRD).
Uyu mushinga uzagera mu mwaka wa 2026, ukaba ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’abikorera bakora ndetse bakanacuruza amashyiga.
Niyonsaba Oreste, Umuyobozi ushinzwe ibicanwa muri EDCL, avuga ko imvano y’uwo mushinga ari ubwiganze bukabije (cyangwa ijanisha ryo hejuru) bw’abantu bacana bakoresheje ibicanwa bituruka ku bimera ndetse n’ingano y’ibyo bicanwa bakenera kubera kutagira amashyiga abirondereza.
Agira ati: “Hari kandi ikibazo cy’isuku nke y’ahatekerwa mu byatumye Leta itekereza no ku mashyiga akoresha ibindi bicanwa bidaturuka ku bimera nk’aya gazi n’amashanyarazi, abakoresha ibikomoka ku bimera bagomba kugabanyuka kuri 42% bitarenze mu 2024.”
Amashyiga atangwa ate?
Mu mushinga “Nkunganire ku Mashyiga”, abagenerwabikorwa bahabwa amashyiga agezweho ku giciro gito kuko Leta yashyizemo “Nkunganire” igendana n’ibyiciro by’Ubudehe bikoreshwa kugeza ubu ndetse no ku bwoko bw’ishyiga.
Ba rwiyemezamirimo bo bafashwa bate?
Niyonsaba ushinzwe ibicanwa muri EDCL asobanura agira ati: “Ba rwiyemezamirimo bashora imari mu mashyiga basanzwe hari ibyo boroherezwa bijyanye n’imisoro ku bikoresho bikorwamo amashyiga ndetse n’amashyiga ubwayo.
Ikindi kandi bahabwa inzobere zibafasha mu bukangurambaga, mu gutegura amasoko n’ imishinga yaka inguzanyo ku mashyiga, bakagirana amasezerano y’imikoranire na EDCL”.
Ikigo cy’u Rwanda gitsura Ubuziranenge (RSB) gipima ku buntu ubuziranenge bw’amashyiga akorwa na ba rwiyemezamirimo ashobora kwinjizwa muri “Nkunganire ku Mashyiga, ikiguzi cyabyo kigatangwa n’umushinga”.
Mahoro Joyce, Umuyobozi ushinzwe imari n’imenyekanishabikorwa muri imwe mu masosiyete akorana na EDCL/REG, avuga ko bakomeje gutanga amashyiga avuguruye hirya no hino mu gihugu kandi abayahawe ibyiza byayo byivugira.
Agira ati: “Aho tugenda tuyatanga usanga abaturage bayishimira cyane. Ntako bisa guteka nta myotsi, ugatekesha bike kandi ugahisha vuba. Ubu natwe byatweretse ko tugomba gukora amashyiga menshi kugira ngo tubashe guhaza isoko, kuko abayakeneye bariyongera umunsi ku wundi”.
Akomeza agira ati: “Ikoranabuhanga aya mashyiga akoranye rituma agumana ubushyuhe aho kubutakaza.
Niba umuntu akoresha ikilo n’inusu mu guteka akoresheje imbabura isanzwe, nakoresha ishyiga rigezweho azakoresha inusu kandi ibyo atetse bishye vuba”.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwada (NISR) ku ibarura rusange ry’abaturage rya gatanu ryakozwe mu mwaka wa 2022, igaragaza ko ingo zigikoresha inkwi mu guteka zigera kuri 93.3% mu cyaro na 34.2% mu mujyi, mu gihe izikoresha amakara zo zibarirwa kuri 4.0% mu cyaro na 49.6% mu mujyi.
Iyi raporo yerekana kandi ko ingo zikoresha gazi mu guteka zikiri nke nubwo zigenda ziyongera cyane cyane mu bice by’imijyi ( ni ukuvuga 0.9% mu cyaro na 13.4% mu mujyi).

