Perezida Kagame ategerejwe muri Zimbabwe mu Nama ya TAS2023

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 23, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ari mu Bakuru b’Ibihugu batanu bamaze kwemeza ko bazitabira Inama yiga ku Iterambere ry’Ikoranabuhanga muri Afurika y’uyu mwaka (TAS2023) yitezwe kubera i Victoria Falls muri Zimbabwe taliki ya 26-28 Mata 2023.

Transform Africa Summit ni inama yatangirijwe bwa mbere i Kigali mu Rwanda mu mwaka wa 2013, ikaba imaze kuba ubukombe nka kimwe mu bikorwa by’ingenzi bifasha mu gutegura ahazaza h’ikoranabuhanga ku Mugabane w’Afurika.

Iyi nama ihuza abayobozi baturutse mu bice bitandukanye by’Isi biganjemo abahagarariye Guverinoma zo ku Mugabane w’Afurika, Ibigo by’ubucuruzi n’ishoramari rikorwa mu ikoranabuhanga, abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’abashakashatsi n’izindi ntumwa z’ibihugu zitandukanye.

Bose bahurira hamwe mu kungurana ibitekerezo ku buryo bushya bwo gutegura, kwihutisha ndetse no gushyigikira Afurika mu mpinduramatwara y’ikoranabuhanga.

Perezida Kagame w’u Rwanda, Perezida wa Zimbabwe Emmerson D. Mnangagwa, Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera, Umwami Mswati III wa Eswatini na Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema ni bo Bakuru b’Ibihugu bamaze kwemezwa ko bazitabira iyo nama.

Perezida Kagame ari mu bazatanga ikiganiro muri iyo nama hamwe n’abandi bayobozi n’impuguke mu by’ikoranabuhanga 20 bazafata umwanya mu byiciro bitandukanye bagize iyo nama.

Gusa nanone Igihugu cy’Angola, Estonia na Tunisia na byo byamaze kwemezwa ko bizohereza intumwa zihagarariye Abakuru b’Ibihugu, mu gihe Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Imari Siniša Mali, na we yemeje ko azitabira.

Abandi biyongera kuri abo bashyitsi, biteganyijwe ko iyi nama y’uyu mwaka izitabirwa n’Abaminisitiri 40, Abakuru b’Imiryango Mpuzamahanga, Abadipolomate, Abayobozi b’Inganda ndetse n’intumwa zizoherezwa ziturutse mu bihugu birenga 100.

Iyi nama izasinyirwamo amasezerano y’Inzego zitandukanye ziyemeje kugira uruhare mu iterambere ry’ikoranabuhanga.

Mu masezerano azasinywa harimo ayo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) uzasinyana n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU), azasinywa hagati ya Smart Africa n’ibigo nka Ascend Digital Nations, Galax, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Isoko Rusange ry’Afurika, ITL, Zhejiang n’ibindi.  

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Guhuza, Guhanga Ibishya no Guhindura.”

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 23, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE