Umunsi Mukuru wa Eid-Al Fitr mu Rwanda urizihizwa kuri uyu wa Gatanu

  • Imvaho Nshya
  • Mata 20, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), bwatangaje ko umunsi mukuru usoza igisizo Gitagatifu cya Ramadhan (Eid-Al Fitr) ari kuri uyu wa Gatanu taliki 21 Mata 2023.

Eid ul Fitr cyangwa Eid al Fitr ni umwe mu minsi mikuru ikomeye mu Idini ya islam usoza Ukwezi kwigisibo kwa Ramadan, ukaba wizihizwa buri mwaka ku italiki ya 1 y’ukwezi kwa kiyisilamu kwitwa Shawwal.

Imyiteguro yo kwizihiza uyu munsi irakomeje mu Burasirazuba bwo Hagati, mu Buhinde n’ahandi mu gihe ari ibirori bizakomeza ku wa Gatandatu taliki ya 22 Mata, mu bihugu bimwe na bimwe birimo, Australia, Singapore, Indonesia, Malaysia, Brunei na Oman.

Ubuyobozi bwa RMC bwatangaje ko isengesho ryo kuri uyu munsi mukuru mu Rwanda rizabera i Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium ku rwego rw’Igihugu.

  • Imvaho Nshya
  • Mata 20, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE