Ubwitange bw’abaroba imibu mu guhashya Malariya mu Rwanda

Mu gihe u Rwanda intambwe imaze guterwa mu rugendo rwo kurandura indwara ya Malariya, abaroba imibu yo mu bishanga n’abayifata mu ijoro igakorwaho ubushakashatsi bagira uruhare rukomeye mu makuru y’ingenzi agenderwaho mu gutuma uwo musaruro uboneka.
Mukamutesi Emerthe na Munyetuza Shekemu ni Abajyanama b’Ubuzima bitangiye umurimo wo kuroba imibu yororokera mu gishanga cya Ruzigabirenge giherereye mu Kagari ka Karambi, Umurenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango, bishimira ko imbaraga bashyira mu gufata imibu zatanze umusaruro ugaragarira n’aho batuye.
Bavuga ko ari igikorwa bamazemo imyaka ikabakaba 10, bakaba bafata ibyana by’imibu mu gishanga cya Ruzigabirenge nibura inshuro enye mu kwezi bakayohereza kuri Site ya Karambi imwe mu zikorerwaho ubushakashatsi ku Buzima bw’imibu, uko yihinduranya n’uko ikwirakwiza agakoko gatera Malariya (Plasmodium).
Mukamutesi utuye mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Karambi, Umurenge wa Kabagari, yagize ati: “Akamaro ko kuroba imibu ni uko byatumye Malaria igabanyuka. Nta murwayi wa Malariya mperuka kubona hashize igihe kinini kandi tutaratangira gufata imibu abarwayi babaga ari benshi ariko aho bihagereye abarwayi baragabanyutse kubera ubushakashatsi.”
Munyetuza wo mu Mudugudu wa Kiyanja, Akagari ka Rwoga muri uwo Murenge, na we yagize ati: “Mbere y’uko izi mbaraga zishyirwamo nakundaga kwakira abantu bari hagati ya 30 na 50 ku kwezi. Ariko aho buno bushakashatsi buziye nta bantu ncyakira. Nk’ubu shobora kuba maze amezi nk’atatu nta muntu nakira, cyangwa se umwaka wose urashira.”
Aba Bajyanama b’Ubuzima baterwa ishema no kubona ko imbaraga bashyira mu gufasha abashakashatsi zitanga umusaruro mu igabanyuka rya Malariya yaba aho batuye ndetse no mu gihugu hose.
Mu gihugu hose habarizwa Site 12 z’ubushakashatsi ku mibu ikwirakwiza Malariya, nk’uko byemezwa na Niyituma Elias ukora mu ishami rishinzwe kurwanya Malariya mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), mu gashami ko kurwanya imibu ikwirakwiza Malariya.
Niyituma yavuze ko izo Site zifasha gusuzuma ubushobozi bw’imiti yica imibu n’ingaruka iyigiraho, kumenya imibu yanduye n’itarandura byose bikagira uruhare mu igenamigambi rihamye ryo gutera imiti ishobora gutanga umusaruro mu kugabanya imibu.
Yagize ati: “Abaturage bafata imibu, noneho iyo mibu bayizana kuri site bagakoresha ‘microscopy’ ziri hano bakareba ubwoko bw’uwo mubu, bakatwoherereza i Kigali kugira ngo dupime muri Laboratwari turebe uwo mubu ni ubuhe bwoko, yanduye Malariya cyangwa ntiyanduye Malariya?”
Yakomeje agira ati: “Igice kindi mwabonye ko gutera imiti nyine bakoresha ‘insecticides’(imiti yica udukoko). Iriya miti rero umubu ushobora kuyigiraho ubudahangarwa kubera ko igihe uyikoresha inshuro nyinshi imibu irayimenyera wazayitera ntiyongere gupfa. Kuri iyi Site na ho bakora ubwo bushakashatsi buri mwaka, bagafata imibu mu gishanga kuko ni ho yororokera, bakaza bakayorora hano, bakayishyiraho uriya muti bakareba niba ipfa.”
Yavuze ko izo Site zigira akamaro cyane kuko ari zo zitahura niba hari imibu yamaze kumenyera imiti maze igahita ihindurwa mu maguru mashya, ndetse hagakazwa n’izindi ngamba zigamije gukumira ko iyo mibu yaba ikibazo muri sosiyete.
Imibare itangwa na RBC igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2008 abarwayi ba Malariya bagabanyutse ku kigero cya 76%, ndetse kuva mu 2019 kugeza mu 2022 n’abicwa na Malariya y’igikatu bagabanyutse ku kigero cya 73%.
Kugeza ubu Uturere 12 two mu Burasirazuba no mu Majyepfo y’u Rwanda ni two dufite umutwaro uremereye wa Malariya, akaba ari na two twibandwaho mu gutera imiti yica imibu buri mwaka.


