U Rwanda na Guinea-Conakry byasinyanye amasezerano y’ubufatanye

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 19, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’itsinda ryamuherekeje basoje uruzinduko rw’amasaha agera kuri 48 bagiriraga muri Repubulika ya Guinea, rwaranzwe n’ibiganiro no gushyira umukono ku masezerano y’ubutwererane.

Amasezerano yashyizweho umukono ni ay’ubutwererane buhuriweho mu bya dipolomasi, ndetse n’ajyanye n’ubufatanye mu ikoranabuhanga. 

Perezida Kagame na Perezida w’Inzibacyuho wa Guinea-Conakry Col. Mamadi Doumbouya bayoboye uwo muhango washyizwe mu bikorwa na ba Minisitiri bahagarariye amatsinda yo ku mpande zombi. 

Uwo muhango wakurikiye ibiganiro byahuje abo Bakuru b’Ibihugu, byibanze ku gucukumbura uburyo buhari n’ubushya bwo gukorera hamwe mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi. 

Nyuma y’aho, abo bayobozi bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru aho Perezida Kagame yavuze ko ubushuti n’ubushake bw’u Rwanda na Guinea bwo gukorera hamwe byigaragaza kurusha ikindi gihe cyose cyabayeho.

Yakomeje agira ati: “Nta muntu n’umwe ufite ibikenewe byose ahantu hamwe, byamugeza ku ntsinzi ari wenyine. Bityo rero ubutwererane mu nzego zitandukanye ntako busa.”

Perezida Kagame yageze muri Guinea ku mugoroba wo ku wa Mbere, akubutse muri Benin na Guinea-Bissau mu ruzinduko rugamije gutsura umubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika.

Yagaragaje ubushake bwo gukorana na Guinea mu butwererane busesuye, ndetse yanatumiye Col. Doumbouya ngo azaze gusura u Rwanda mu bihe biri imbere.

Col. Doumbouya yavuze ko anyotewe cyane no kwigira ku budasa bw’u Rwanda rwiyubatse ruhereye ku busa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rukaba rumaze kuba intangarugero muri Afurika no ku Isi. 

Yagize ati: “Kuva kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ukagera ku kongera kunga ubumwe, u Rwanda rwabashije kwiyomora ibikomere, kwisuganya no kwiyubaka maze rwigaragaza nk’indoreramo y’Afurika. Ni yo mpamvu ubudasa bw’u Rwanda bunkurura.”

Col. Mamadi Doumbouya warahiriye kuyobora Guinea muri Nzeri 2021 nyuma ya kudeta ya gisirikare, Umuryango Mpuzamahanga n’abatavuga rumwe na Leta baramwotsa igitutu cyo gushyiraho ubuyobozi bwa gisivili bitarenze mu mpera z’umwaka wa 2024. 

Avuga ko arajwe ishinga no kuzahura Guinea akayiganisha mu murongo w’ubumwe n’ubwiyunge, guharanira kwigira no kwaguka, bityo akaba yiteguye kubaka ikiraro gikomeye gihuza Conakry na Kigali mu bya dipolomasi. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 19, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE