Umujyi wa Kigali ugiye kuvugurura Irondo ry’Umwuga

Nyuma y’uko abaturage bagaragaje impungenge kubera ikibazo cy’ubujura bwiyongereye bamwe bagakeka ko no mu banyerondo haba hivangamo n’abajura, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bugiye kuvugurura Irondo ry’Umwuga.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence, yavuze ko hagiye gusohoka inyandiko ikubiyemo amabwiriza agenga imikorere y’Irondo ry’Umwuga n’ibigenderwaho mu kugena abarikora.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, yagize ati: “Twagiye tugaragarizwa n’abaturage impungenge cyangwa se aho banenga Irondo ry’Umwuga, byanadufashije kumenya aho duhera turinoza, ubu tumaze gutegura inyandiko ivugurura Irondo ry’Umwuga. Mu byo twemeje harimo uburyo iryo rondo rikora, uburyo duhitamo abarijyamo, baragenerwa iki? Agahimbazamusyi kuko na ko twagaragarijwe ko kadahagije, turateganya kukongera.”
Ikindi ni uko umusanzu w’irondo umuturage yatangaga, azajya awutanga hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Rubingisa ati: “Umusanzu w’umuturage ntuce mu ntoki, ahubwo ukajya utangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga. Hari aho byatangiye kandi byatanze umusaruro, hari aho bitaragera mu tugari tumwe ne tumwe gahunda dufite ni uko bigomba kuba byararangiye mu mezi ari imbere twese tukaba turi mu ikoranabuhanga mu gukusanya umusanzu w’Irondo ry’Umwuga.”
Yagaragaje ko kandi abakora irondo bazajya bahugurwa kugira ngo banoze inshingano zabo zo kunganira Inzego z’umutekano.
Ati: “Ni irondo ryunganira ziriya nzego z’umutekano, ni no kugira ngo irondo rijye rigaragariza abaturage aho dutuye riti dore hakozwe ibi, hano hari ikibazo…. ku mbuga nkoranyambaga duhuriraho mu duce dutuyemo ibitekerezo bigatangwa n’uburyo byanoga.”
Kuri ibi haziyongeraho no kongera umubare w’abagize Irondo ry’Umwuga bitewe n’imiterere y’agace bakoreramo, kandi bakagira uburyo bwo kugaragaza ibyakozwe n’ahakiri imbogamizi.

Ati: “…. baratanga raporo kuri nde? Wa muturage aratanga ibitekerezo ate? Uwagaye arabirigezaho gute? Turabashyiramo gute? Ni abantu b’inyangamugayo kugira ngo wa mugani bitaza kuvamo irondo ryivanze n’abajura”.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence yakanguriye abaturage kujya batanga ibitekerezo bifasha mu kunoza irondo kandi banatange amakuru y’ahari ikibazo hakiri kare.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, ACP Gumira Desiré na we yagarutse ku bijyanye n’umutekano avuga ko Inzego z’umutekano ziteguye guhangana n’ikibazo cy’ubujura; ibikoresho n’ubushobozi bihari.
Yavuze ku ikibazo cy’insoresore zimaze iminsi zifatirwa mu bujura, agaragaza ko usanga ari urubyiruko rufite imyaka iri hagati ya 20 na 30. Yasabye ababyeyi n’abaturage muri rusange kujya batanga amakuru y’ahari urwo rubyiruko rwishora mu bikorwa bibi.
Yagize ati: “Abo bose ni abana baba mu ngo zacu, ni abana bavuye mu ishuri ntibasubireyo, ntibashake gukora akazi gasanzwe kakwinjiza amafaranga abatunga ahubwo bagashaka kubaho batarushye, ni cyo kibatera kwiba”.
Yongeyeho ati: “Dufatanye aho dutuye mu miryango yacu; umwana agataha saa munani yasinze ukamubaza uti ko udakora ayo mafaranga uyakura he yo kunywa inzoga? Ko utaha bwije? Niba ari abo muturanye bakodesha, mukabona ntibakora, ntibiga, baraza basinze, kuko turabazi, ikintu kiraba wajya aho urwo rubyiruko rwari rutuye cyangwa uwo mujura ugasanga abantu bari bamuzi! Ngo dusanzwe tumuzi tubona agenda agaruka”.
Yasabye abaturage gutanga amakuru bakagira ubufatanye n’inzego z’umutekano babona ikintu kidasanzwe bakakivuga.
