Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashimye Perezida wa Guinea-Bissau wamwambitse umudali w’ikirenga witiriwe impirimbanyi y’ubwigenge bw’Afurika Amílcar Lopes da Costa Cabral mu ruzinduko rw’amasaha make yagiriye muri icyo gihugu.
Uwo ni wo mudali wo ku rwego rwo hejuru uhabwa abayobozi b’ingirakamaro mu byiciro bibiri. Ku ruhande rumwe wahawe abanyagihugu bagize uruhare rukomeye mu guhanga no gushyigikira iterambere rya Guinea-Bissau.
Abandi bahabwa uwo mudali ni intwari zatabarutse ndetse n’abanyamahanga bakora ibikorwa by’indashyikirwa, inshuti z’Igihugu cya Guinea n’abaharanira iterambere n’ubumwe bw’Afurika.
Ni umudali umuntu ashobora guhabwa inshuro zirenze imwe nk’uko byagenze kuri Lula da Silva wo muri Brazil wawambitswe bwa mbere mu mwaka wa 2004 akongera kuwambara mu 2010.
Abandi bawambitswe ni Fernando Henrique Cardoso wo muri Brazil, Joaquim Alberto Chissano wo muri Mozambique, Fidel Alejandro Castro Ruz wayoboye Cuba, Pedro de Verona Rodrigues Pires wo muri Cape Verde, Malam Bacai Sanhá wa Guinea-Bissau, 26 bo muri Cuba barwaniye ubwigenge bwa Guinea-Bissau ku bushake, Aristides Pereira wo muri Cape Verde, n’Umwami wa Yorodaniya Abdallah wa II.
Perezida Kagame amaze kwambikwa uwo mudali, yagize ati: “Ndagira ngo nshimire mbikuye ku mutima icyubahiro mwampaye uyu munsi munyambika umudali wa Amílcar witiriwe intwari yaharaniye ubwigenge bw’Afurika. Ni iby’agaciro kuri njye n’Igihugu cyanjye. Na none kandi biratwibutsa inzira ndende iri imbere yo gukomeza urugamba rwo guharanira ubumwe n’uburumbuke ku mugabane wacu.”
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yanasuye Ingoro Ndangamurage y’Intwari z’Igihugu za Guinea Bissau yashyizweho mu guha icyubahiro Amílcar Lopes da Costa Cabral na João Bernardo “Nino” Vieira wabaye Perezida wa Guinea hagati y’umwaka wa 1980 kugeza mu 1999, akongera kuyobora guhera mu 2005 kugeza mu 2009.

Amílcar Lopes da Costa Cabral we yaharaniye impinduramatwara yahereye ku kwirukana Abakoloni bo muri Portugal mu birwa bya Guinea-Bissau na Cape Verde, ukaba ari umuhamagaro yagize akiri mu mashuri kugeza ageze muri Guverinoma.
Amateka amugaragaza nk’intwari yageze ku ntsinzi ikomeye mu rugamba rwo guharanira ubwigenge bw’Afurika kuko imitekerereze ye yayoboye urugamba rwo kubohora ibihugu by’Afurika byari byarakolonijwe na Portugal mu gihe kirenga imyaka 10.
U Rwanda na Guinea-Bissau bikomeje kuryoherwa n’umubano ndetse no kubaka ubutwererane burambye binyuze mu nzego zirimo ubucuruzi, uburezi, ubukerarugendo ndetse na serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mbere yo kwerekeza muri Guinea- Conakry, Perezida Kagame yanaboneyeho kugaragaza ko umutungo wa mbere kandi w’ingenzi u Rwanda na Guinea-Bissau bihuriyeho ari urubyiruko, kimwe nk’uko bimeze ku bindi ibihugu by’Afurika.
Yavuze ko inshingano z’abayobozi ari uguharanira umutekano n’amahoro birambye mu guhanga ikirere cyorohereza urworubyiruko gukoresha amahirwe n’ubumenyi bifite ku rwego ruhagije.
Yashimiye mugenzi we wa Guinea-Bissau Embaro Sissoco Embaló ku mbaraga ashyira mu kuyobora Igihugu n’Umuryango w’Ubukungu uhuje Ibihugu by’Afurika y’iburengerazuba (ECOWAS), ndetse n’imbaraga adahwema gushyira mu guharanira umutekano n’amahoro arambye mu Karere.
Yavuze ko mu gihe ubufatanye bukomeje guhura n’imbogamizi nyinshi, Afurika ikeneye kurushaho gukorana bya hafi cyane mu gushakira ibisubizo ibibazo bikibangamiye Abanyafurika.

































