M23 yabayeho mbere y’uko Tshisekedi aba Perezida- Kagame

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 17, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ukuri kwambaye ubusa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavugiye mu gihugu cya Benin mu mpera z’icyumweru gishize, kwakurugutuye bamwe mu bagize Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) babyita ubushotoranyi.

Perezida Kagame yari mu kiganiro n’Abanyamakuru abazwa ku bibazo by’umutekano muke muri RDC, bigira ingaruka ku Rwanda n’impamvu bikomeza kurwitirirwa.

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cya M23 n’Abanyekongo bafite umurage nyarwanda ari gikuru cyane kumurusha ndetse na Perezida wa RDC Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, by’umwihariko ashimangira ko umutwe wa M23 wavutse mbere y’uko Tshisekedi aba Perezida.  

Yagize ati: “Mbere na mbere ikibazo cya RDC cyangwa ikibazo cy’Akarere, cyangwa se ikibazo cy’u Rwanda, si M23. M23 ni umusaruro w’ibindi bibazo byinshi bitakemuwe mu myaka myinshi. Niba mubyibuka, ikibazo cya M23 cyari gihari na mbere y’uko Perezida Tshisekedi aba Perezida. Hariho ikibazo kijyanye na cyo mu mwaka wa 2012.

Tshisekedi yabaye Perezida wa RDC guhera taliki ya 24 Mutarama 2019, icyo gihe hari hashize imyaka irindwi umutwe wa M23 uvutse mu rwego rwo kwirwanaho kuko imiryango y’abawugize yari ikomeje kwibasirwa n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro irenga 130 ibarizwa mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo abashinze M23 n’imiryango baturukamo bitwa Abanyarwanda, ari Abanyekongo ariko bafite umurage nyarwanda. Yanavuze ko uko ari ukuri kw’amateka kudashobora guhinduka ndetse kumuruta we ubwe na Tshisekedi.

Ati: “Imipaka yaciwe mu gihe cy’ubukoloni yakase ibihugu byacu mo ibice. Igice kinini cy’u Rwanda cyarekewe hanze mu Burasirazuba bwa Congo, mu Majyepfo y’u Burengerazuba bwa Uganda, n’ahandi. Hari abaturage muri ibyo bice by’ibindi bihugu bitari u Rwanda bafite amateka ahura n’u Rwanda. Ariko si Abanyarwanda ni abaturage b’ibyo bihugu byafashe ibyo bice by’u Rwanda mu gihe cy’ubukoloni.”

Ati: Uku ni ukuri… Bivuze ko ibyo bibazo ari bikuru cyane kundusha no kurusha Tshisekedi ndetse na benshi mu bari bahari icyo gihe batakiriho. Iyo ni yo ntandaro y’ikibazo. Ariko kandi, abo bantu bambuwe uburenganzira bwabo muri Congo; ndetse ikibazo nagarutseho cya 2012 cyabayeho ubwo bafataga intwaro bakarwanya Leta yabo kubera iki kibazo.”

Perezida Kagame yavuze ko ku ikubitiro icyo kibazo cyakemuwe nabi, bikaba bigaragarira mu kuba cyongeye kugaruka nyuma y’imyaka irenga 10 gikemuwe kandi harinjiyemo Umuryango w’Abibumbye, ibihugu byateye imbere n’abandi banyembaraga ku Isi.

Perezida Paul Kagame yasobanuye intandaro y’akarengane Abanyekongo bafite umurage w’u Rwanda bahura na ko

Yavuze ko kwita ikibazo cy’Akarere icya M23 cyangwa icy’u Rwanda ari uguhunga ikibazo badashaka kukibonera igisubizo, agaragaza icyizere kiri mu biganiro by’amahoro byatangiye ku rwego rw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba by’i Nairobi ndetse n’iby’umuhuza w’Angola bya Luanda.

Gusa yanagaragaje impungenge zo kuba  RDC nk’igihugu gifite ikibazo ari yo ikomeza gukurura imbogamizi zituma Ibibazo by’umutekano  muke mu Burasirazuba bwa bwayo bidakemuka.

Nyuma y’iryo jambo ryakwirakwiye cyane, aho abenshi bashimira Perezida Kagame kuba atabura kuvuga ibintu uko biri uko byaba bigoye kose, Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC Patrick Muyaya yavuze ko Perezida Kagame yagoretse amateka amushinja ubushotoranyi.

Ati: “Perezida Kagame yagoretse amateka, ibyo yavuze bigize ubundi bushotoranyi bushya. Ibyo atavuze ni uko ari we ntandaro y’umutekano muke mu Burasirazuba, akaba ari na we washinze inyeshyamba za RCD, CNDP na M23. Ikintu atagomba kwibagirwa ni uko tutazadohoka mu kurinda buri santimetero y’ubutaka bwacu.”

Akimara kwandika ubu butumwa ku rubuga rwa twitter, abenshi mu bakurikira Politiki yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari bamusamiye hejuru, bamukosora kuri izo mvugo yatangaje ‘zigaragaza ko adasobanukiwe amateka y’Igihugu cye nk’umwe mu bagize Guverinoma.’

Umwe mu bakoresha Twitter yamubajije ati “niba wemeza ko Perezida Kagame yagoretse amateka, na Mwalimu Julius Nyerere yarayagoretse?”

Mwalimu Julius Nyerere wabaye Perezida wa Tanzania, akaba n’umwe mu Banyafurika bafatwa nk’impirimbanyi mu burenganzira bwa muntu, yavuze ko Abanyamulenge n’abandi Banyekongo bavuga Ikinyarwanda bemerwaga nk’abaturage ba RDC nyuma yo kubona ubwigenge, ariko nyuma hasohoka itegeko rishya ryabambuye ubwenegihugu.

Ati: “Abanyamulenge si abimukira iyo. Ubwami bw’u Rwanda bwagabwe hagati y’Abadage n’Ababiligi, maze Ababiligi bafata igice kimwe cy’u Rwanda n’abaturage barimo. Iyo tuvuga kubahiriza umupaka wemejwe hagati y’Abadage n’Ababiligi nanone dukwiye kuvuga tuti mwubahe abaturage mwakiriye muri uko kugaba imipaka.”

Yavuze kandi ko bidashoboka ko wakwemera ubutaka ngo wirengagize ba nyirabwo kandi ari yo gakondo yabo, ati: “Ntushobora kubabwira uti mutahe iwanyu. Iwabo hehe?… Niba mubavangura mubahe n’ubutaka bwabo babujyane.”

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 17, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
James Mirindi says:
Mata 24, 2023 at 12:49 pm

Indanini tuyime amayira
We’re all Africans

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE