Jeannette Kagame yanyuzwe n’urugwiro Claudine Talon yamwakiranye

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 17, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Mu mpera z’icyumweru gishize Madamu Jeannette Kagame yari kumwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, mu ruzinduko rw’amasaha 72 bagiriye i Cotonou muri Benin.

Nyuma y’urwo ruzinduko Madamu Jeannette Kagame yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga uko yanyuzwe n’urugwiro Madamu wa Perezida wa Benin Claudine Talon yamwakiranye.

Madamu Jeannette Kagame, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter, yagize ati: “Turashima Benin kuri uru ruzinduko, by’umwihariko ku bwuzu batwakiranye. Uru ruzinduko rw’akazi rwashimangiye ubushuti dufitanye, u Rwanda na Benin.

Izuba rya Cotonou ryaraduherekeje mu biganiro n’ubutembere byihariye, by’umwihariko mu gihe cy’uruzinduko rwo ku Muryango witiriwe Claudine Talon (Fondation Claudine Talon), ufite imishinga ihuje icyerekezo n’Umuryango Imbuto Foundation. Ndashimira inshuti yanjye Madamu Claudine Talon n’umuryango we batwakiranye urugwiro.”

Madamu Jeannette Kagame yakomeje agaragaza icyizere cy’uko n’ibindi biganiro bizakomeza gutanga umusaruro muzima.

Madamu Jeannette Kagame na Perezida Kagame basuye igihugu cya Benin kuva ku mugoroba wo ku wa Gatanu ku butumire bwa mugenzi we Patrice Talon, bakaba baraherekejwe n’itsinda rigizwe na bamwe mu bayobozi bagize Guverinoma.

Ku wa Gatandatu Abakuru b’Ibihugu byombi bashyize umukono ku masezerano icyenda y’ubutwererane mu nzego zinyuranye zirimo ubuhinzi, imiyoborere, ikoranabuhanga, ubukerarugendo, ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano n’izindi nzego.

Aha muri Benin Perezida Kagame n’itsinda ry’abayobozi bamuherekeje basuye ahakorera ikigo cy’iterambere cya Sèmè-City, kigenewe guha ubumenyi bukenewe Abanyafurika bakiri bato binyuze mu mahugurwa, ubushakashatsi, no guhanga udushya.

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’urubyiruko rusaga 100 rwa ba rwiyemezamirimo bakiri bato, abanyeshuri n’abarimu bo muri icyo kigo, ikiganiro cyibanze ku buyobozi bw’urubyiruko rw’Afurika n’ahazaza h’uyu mugabane.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame kandi banasuye ubusitani bwitiriwe Mathieu mu Murwa Mukuru Cotonou, bunamira intwari z’abagabo n’abagore ba Benin bemeye guhara ubuzima bwabo mu rugamba rugikomeje muri icyo gihugu rwo kurwanya iterabwoba.

Banasuye kandi icyanya cya Esplanade de l’Amazone cyubatsemo ikibumbano (statue) gifite uburebure bwa metero 30. Ni ikibumbano gisobanura umurava, ubutwari no gukunda igihugu k’umugore w’ubu ndetse n’ejo hazaza w’umunya Benin.

Ku mugoroba w’ejo kandi, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe ku meza na mugenzi we wa Benin Patrice Talon ari kumwe na Madamu we Claudine Talon, igikorwa cyabereye ahitwa la “Paillote des Hôtes” mu Murwa Mukuru Cotonou.

Perezida Kagame yasabye mugenzi we Patrice Talon kuzasura u Rwanda ku matariki bazumvikanaho binyuze mu nzira za dipolomasi mu kurushaho gushimangira imibanire y’ibihugu byombi, nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida wa Benin.

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 17 Mata, muri Guinea-Conakry biteguye kwakira Perezida Kagame mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, nk’uko bitangazwa n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Guinee Conakry.

Ni uruzinduko rwa kabiri Perezida Kagame aba agiriye muri Guinee Conakry nyuma y’urwo yahagiriye taliki 8 Werurwe 2016 ubwo yayoborwaga n’Alpha Condé.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 17, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE