Kuva mu Rwanda ukagera muri RDC, Jenoside yambutse umupaka

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 14, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Icyumweru cy’Icyunamo cyaranzwe n’ubutumwa bwo gukomeza gushishikariza amahanga guhagurukira amateka ya Jenosde ari kongera kwisubiramo mu Karere u Rwanda ruherereyemo, intandaro y’akaga kagwiriye abaturanyi ikaba abahunze urw’Imisozi Igihumbi nyuma yo kuruhekura muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu Buraasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje guhura n’akarengane, urugomo rwiganjemo ubwicanyi n’imvugo z’urwango, ndetse abenshi bahisemo guhanga nyuma yo kwamburwa uburenganzira ku gihugu cyabo.

Mu gikorwa cyo gusoza icyumweru cy’Icyunamo, hongeye gukomozwa ku ruhare rw’umutwe w’Iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ibyo bibazo by’inzangano n’amacakubiri byambutse umupaka bikaba bikomeje gufata indi ntera.

Perezida wa Sena Dr. Kalinda François Xavier, yavuze ko mu gihe u Rwanda rwishimira intambwe yatewe mu myaka 29 ishize mu kurwanya amacakubiri no gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda binyuze muri gahunda nka Ndi Umunyarwanda, ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara mu Karere ari imwe mu mbogamizi zikomeye.

Yagize ati: “Ibikorwa by’ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingengabitekerezo ya Jenoside biracyagaragara hamwe na hamwe mu Gihugu, ndetse bikomeje kwiyongera mu Karere u Rwanda ruherereyemo.  Abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baracyidegembya muri bimwe mu bihugu byo mu Karere no mu bindi ibihugu by’amahanga. Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ukaba utaranareka umugambi wo kongera gukora Jenoside mu Rwanda.”

Yongeye gusaba Abanyarwanda guhora biteguye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu byo igaragariramo byose, nk’uko byanashimangiwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame taliki 7 Mata ubwo yatangizaga iki cyumweru n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati:” Icyakora, ntidushobora kwirengagiza ko ibintu nk’urugomo n’amagambo y’urwango bikomeje kugaragara ahatari kure yacu. Nk’ibisanzwe, uyu munsi ushobora kubona urwango nk’urwo twabonye mu 1994.  Gupfobya no guhakana Jenoside ni uburyo bubi kandi bugambiriwe bugamije gukumira ukuri. Tugomba kurwanya ingengabitekerezo z’abahakana bakanapfobya Jenoside kuko zihererekanywa byoroshye mu bisekuru. Tugomba kurwanya ubuhakanyi kuko ni ko amateka yisubiramo.”

U Rwanda ntiruhwema gutabariza Abanyekongo bicwa cyangwa bagatotezwa bishingiye ku kuba ari abaturage bavuga Ikinyarwanda, by’umwihariko no kuba ari Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi FDLR n’indi mitwe igendera ku matwara yayo muri icyo gihugu yibasira ibita Abanyarwanda.

Umuryango Mpuzamahanga ukomeje guhamagarirwa guhagurukira icyo kibazo cya Jenoside ica amarenga  mu Burasirazuba bwa RDC.

Urubyiruko rwasabwe umusanzu mu kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside

Muri iki cyumweru cy’Icyunamo cyasoje ku wa Kane taliki ya 13 Mata, urubyiruko rwongeye kwibutswa kwishimira kuba rufite igihugu rwita u Rwanda ariko runasabwa umusanzu wo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida wa Sena Dr. Kalinda yagize ati: “By’umwihariko nagira ngo nsabe urubyiruko ndubwira ko rugomba kubigiramo uruhare rukomeye kuko ni rwo rugize igice kinini cy’Abanyarwanda nk’uko Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ry’umwaka ushize ryabigaragaje, kandi urubyiruko ni na rwo rukoresha cyane imbuga nkoranyambaga kurusha abantu bakuze.”

Yabikomojeho nyuma yo kwerekana ko ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ibyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bisigaye bikorwa mu buryo bw’ubutumwa bwandikwa mu buryo bw’inyandiko zidasinywe cyangwa bugakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Yakomeje ashimangira ko uwo mukoro atari uw’urubyiruko gusa ahubwo buri Munyarwanda wese arasabwa kubigira ibye kurwanya iyo ngengabitekerezo ya Jenoside isigaye yigaragaza mu buryo bw’itumanaho bwateye imbere muri iki gihe.

Yakomeje agira ati: “Kwibuka twiyubaka bivuze kubwira abagerageza kugarura Politiki mbi y’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside ko Abanyarwanda twahisemo kutihanganira uwanyuranya n’amahitamo yacu yo gukorera hamwe mu kubaka u Rwanda twifuza kandi rutubereye twese. Abatekereza kubigerageza ntabwo tuzabemerera kandi tuzabatsinda burundu.”

Abanyarwanda ntibazemera ubacamo ibice, barabihaze- Perezida Kagame – ImvahoNshya

Yaboneyeho gushima ibihugu bikora inshingano bifite mu rwego rw’amategeko mpuzamahanga bigeza mu butabera abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba ibihugu byose byashyira imbaraga muri icyo gikorwa kugira ngo abakoze ibyaha batazakomeza gusaza bataryojwe ibyo bakoze.

Yanagaye kandi ibihugu bikomeje gukingira ikibaba abakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashimira urubyiruko uruhare rukomeje kugira muri gahunda zose zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 14, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE