Perezida Kagame yashimiwe urukundo afitiye u Rwanda n’Abanyarwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 13, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Perezida wa Sena Dr Kalinda François Xavier, yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame urangaje imbere ubuyobozi bwiza bwagaruriye Abanyarwanda amahoro n’umutekano, bukarandura ivangura iryo ari ryo ryose n’amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsimu myaka 29 ishize.

Dr. Kalinda yabigarutseho kuri uyu wa Kane taliki ya 13 Mata, ubwo hasozwaga icyumweru cy’Icyunamo hanibukwa Abanyepolitiki bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahowe kurwanya umugambi wo kurimbura Abatutsi wateguwe ukanashyirwa mu bikorwa na Leta yariho icyo gihe.

Yavuze ko ubwo Perezida Kagame yatangizaga icyumweru cy’Icyunamo yongeye kwibutsa Abanyarwanda ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatumye Abanyarwanda bashibukamo imbaraga z’ubutwari, ubudaheranwa, kwigira no guhindura ibibazo bikavamo amahirwe yo kwiyubakira Igihugu.

Ati: “Turamushimira uburyo adahwema kuyobora u Rwanda mu cyerekezo cy’ubuyobozi bwiza n’imiyoborere myiza, n’urukundo afitiye Igihugu n’Abanyarwanda. Ni ngombwa ko natwe nk’abayobozi n’Abanyepolitiki mu nzego zitandukanye turimo, duhamya ingamba muri uwo murongo w’imiyoborere myiza.”

Yanamushimiye kandi ko ari we wayoboye Ingabo za RPF-Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse akaba ku ruhembe rw’imbere mu kubaka no gushimangira imiyoborere ibereye Abanyarwanda bose ari na yo nkingi ya mwamba y’iterambere ry’Igihugu.

Akomeza agira ati: “Inkingi z’iyo miyoborere myiza zishingiye ku mahame remezo Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho akubiye mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, kandi ryitorewe n’Abanyarwanda.”

Yavuze ko iyo miyoborere myiza inashyirwa imbere muri gahunda za Guverinoma zirimo kurandura burundu ivangura n’amacakubiri, no gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda,  kubaka Demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya Politiki binyuranye no gusaranganya ubutegetsi ku buryo ntawuhezwa, ndetse hagashakwa umuti w’ibibazo bivuka binyuze mu nzira y’ibiganiro n’ubwumvikane.

Harimo kandi guha uburenganzira bumwe n’amahirwe angana Abanyarwanda bose ndetse no kwita ku bafite intege nke mu rwego rwo kuzamura imibereho yabo.

Ati: “Ayo mahame na gahunda zijyanye no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no guteza imbere imiyoborere myiza tugomba kubikomeraho, tukabisigasira, tugaharanira no gukora ibirenze twishakamo ibisubizo kuko umusaruro tumaze kubikuramo mu myaka 29 ishize urashimishije.”

Perezida wa Sena Dr. Kalinda François Xavier ageza ijambo ku bitabiriye igikorwa cyo gusoza icyumweru cy’Icyunamo

Kwibuka Abanyepolitiki bwishwe bifite impamvu ikomeye

Perezida wa Sena Dr. Kalinda yanakomoje ku buryo umuhango wo kwibuka Abanyepolitiki bishwe bazira kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo ukomeye kandi wihariye,  kuko iyo abari abayobozi b’Igihugu bose bagira ibitekerezo nk’ibyabo Jenoside yakorewe Abatutsi itari kuba yarashobotse.

Yavuze ko uyu munsi hazirikanwa urugero rwiza rw’aba banyapolitiki mu kwitandukanya n’ikibi no kwanga akarengane mu Banyarwanda.

Yagize ati: “Jenoside ntabwo yari gushoboka itarateguwe n’ubutegetsi ndetse n’abanyepolitiki. Ntabwo yazaga gushoboka kubera ko ni na bo bayihagarikiye mu kuyishyira mu bikorwa. Ukuri kw’amateka y’Igihugu cyacu, n’ubuyobozi bubi bwaranze u Rwanda kuva mu gihe cy’Ubukoloni na Repubulika ya mbere n’iya kabirikugera ku ndunduro ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kurazwi nk’uko twabisobanuriwe mu kiganiro cyagarutse ku ngero zifatika za Politiki y’urwango n’ivangura byaranze u Rwanda ku butegetsi bwa PARMEHUTU na MRND.”

Yavuze ko mu ruhare rw’ubuyobozi bubi mu itegurwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi harimo kwigisha mu buryo bweruye kwanga Abatutsi binyuze mu nyigisho mu mashuri, mu itangazamakuru na za mitingi z’amashyaka yari yibumbiye muri ‘Hutu Power’, hamwe no gutoteza Abatutsi bari mu gihugu, bahezwa mu mashuri no mu kazi.

Hari kandi kubuza impunzi z’Abatutsi uburenganzira ku gihugu no ku mitungo yabo, ibyo byose ngo bikaba byarashyiraga ku ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascène, yashimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umusaruro wa Politiki y’urwango n’amacakubiri yabibwe mu Banyarwanda mu gihe cy’imyaka irenga 30, aboneraho gushimangira ko umunyapolitiki wese wagerageza kugarura u Rwanda muri iyo Politiki akwiye guhagarikwa no kwimwa amayira.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Rebero ruruhukiyemo imibiri y’abarenga 14,000 barimo Abatutsi biciwe mu bice bikikije umusozi wa Rebero mu minsi ya mbere ubwo Jenoside yatangiraga, na bamwe mu banyepolitiki bamaganye umugambi wa Jenoside igitangira n’akarengane kakorerwaga Abatutsi.

Abanyapolitiki bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero barimo Landouard Ndasingwa (PL), Charles Kayiranga (PL), Jean de la Croix Rutaremara (PL), Augustin Rwayitare (PL), Aloys Niyoyita (PL), Venantie Kabageni (PL), Andre Kameya (PL), Frederic Nzamurambaho (Yari Perezida wa PSD na Minisitiri w’Ubuhinzi), Felicien Ngango (PSD), Jean Baptiste Mushimiyimana (PSD), Faustin Rucogoza (MDR) na Joseph Kavaruganda wari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 13, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE