Gatsibo: “Kwibuka bituma dufata imbaraga zihagije zo kurwanya Jenoside”

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 13, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Amb. Nyirahabimana Solina Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, yavuze ko kwibuka bitanga imbaraga zo gukomeza kurwanya Jenoside ntizongere kubaho ukundi.

Yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka  ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabereye ku Rwibutso rwa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo ku wa 11 Mata 2023.

Yagaragaje ko kwibuka bikorwamo ibintu bine by’ingenzi,  ati: “Ni umwanya duha icyubahiro abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bishwe bazira uko bavutse, ni umwanya wo kwihanganisha no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside tukababwira tuti nimukomere.

Ni n’umwanya wo kugaruka ku mateka mabi yatumye Jenoside iba kugira ngo abatoya, abatari bahari, abatari babizi babyumve kuko ububi bwayo kubwumva bituma dufata imbaraga zihagije kugira ngo tuyirwanye itazongera kubaho ukundi. 

Ni umwanya wo gusuzuma aho Igihugu cyacu kigeze cyiyubaka no gufata ingamba zituma Jenoside itazongera kubaho ukundi”.

Amb. Nyirahabimana yasobanuye kandi ko kwibuka ari ihame rishimangirwa mu mategeko, muri politiki Igihugu cyashyizeho.

Ati: “Uhereye  ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, twiyemeje guhora twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abana b’u Rwanda barenga miliyoni, twiyemeje kandi gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside, kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside    n’ibyo igaragariramo byose nk’amacakubiri, ivangura bishingiye ku moko, ku turere n’ibindi ibyo ari byo byose”.

Yakomeje agaragaza ko aya mahame u Rwanda rwiyemeje kugenderaho ari yo yatumye rwiyubaka umunsi ku munsi.

Sibomana Jean Népo Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo yashimye Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ibaba hafi ikaba ikomeje gufasha  abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri urwo rugendo rwo kwiyubaka.

Yifashishije imibare yagaragaje agaciro k’ibimaze gukorwa agira ati: “Mu rwego rw’ubuzima muri rusange, atari mu rwego rw’Abanyagatsibo gusa, Leta imaze kudufashisha amafaranga arenga miliyari 29, mu rwego rw’inkunga y’ingoboka tunashima kuko iherekeza abakecuru bacu ndetse n’abafite intege na ho ni miliyari 29, ku macumbi ho ararenga miliyari 70, mu burezi ararenga miliyari 190, mu mishinga iciriritse ararenga miliyari 10. Muri rusange Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda mu rwego rw’Igihugu imaze kudutangaho arenga miliyari 336”.

Mu buhamya bwe, Uwihanganye Didier Emmanuel warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, na we  yashimye Inkotanyi zabatabaye bakarokoka, ubu bakaba bari mu rugendo rwo kwiyubaka. 

Ati: “Iyo Inkotanyi zititanga natwe tuba twarapfuye, tuzahora tuzishima. Twararokotse dutangira urugendo rwo kwiyubaka, twasubiye mu mashuri turiga, ubu njye narangije kaminuza batwishyurira, ubu tuvugana dufite icyizere cyo gukomeza tujya imbere”.

Yakomoje ku mateka y’aho yarokokeye Jenoside yakorewe  Abatutsi, avuga ko hari benshi biciwe ahitwa i Gakoni nyuma y’uko abari mu mugambi mubisha wo kwica Abatutsi babeshye ko bunamuye icumu bituma abari bihishe bose basohoka aho bari bihishwe.

Ati: “Yari Politiki bari bakoze babeshya  ko bunamuye icumu, hari ihumure, ni bwo ba data, barumuna bacu, bakuru bacu  bavaga aho bari bihishe, abantu benshi bibeshya ko hari ihumure kuri uwo munsi ni bwo hishwe abantu  batagira ingano, mbese bari barababuze”.

Munyankusi Laurent watanze ikiganiro kijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,  yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ifite imizi mu ngengabitekerezo yigishijwe imyaka myinshi, urwango rukomeye rwabibwe mu Banyarwanda. 

Ati: “N’uyu munsi iyo ngengabitekerezo turayumva nta ho irajya; haba mu Gihugu cyacu hamwe na hamwe ndetse no mu bihugu bidukikije ntaho yagiye, dufite rero inshingano nk’Abanyarwanda yo gukomeza kwibuka tunazirikana ibyago yaduteje kugira ngo dufate ingamba zo kuyirwanya”.

Yasabye buri wese gufata ingamba agaharanira kubaka Igihugu.

Uwihanganye Didier Emmanuel atanga ubuhamya
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 13, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE