Bugesera: Nta mpungenge ababyeyi bafite zo gukingiza abana COVID-19

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 13, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ababyeyi batuye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Gashora, mu Kagari ka  Kagomasi  bagaragaza ko nta mpungenge bafite ku bijyanye no gukingiza COVID-19 abana bafite imyaka itanu kuzamura harimo n’ababa bari mu marerero kuko na bo bikingije ntibagire icyo baba kandi ari uburyo bwo kubarinda.

Abo babyeyi babitangarije Imvaho Nshya ubwo yabasanze ku Kagari ka Kagomasi ahakorwaga igikorwa cyo gukingira abana babo.

Ndagijimana Celestin yavuze ko nta kibazo abona mu gukingira abana babo kuko na bo ubwabo nta ngaruka byabateye.

Ati: “Mfite abana babiri b’impanga barakingiwe, ni uburyo bwo kwirinda COVID-19 bakingiriwe ku ishuri twasobanuriwe ko ari izo kubarinda COVID-19 numva byari ngombwa nta ngingimira nagize narabyishimiye.

Nta mpungenge biteye kuko natwe ubwacu twikingije tukabona nta ngaruka bitugizeho, tukaba twumva neza ko gukingiza abana ari uburyo bwo kubarinda COVID-19”.

Yongeyeho kandi ko nta bimenyetso abo bana bagize uretse uburirbwe bw’aho barutewe ariko mu minsi 3 hari hakize.

Mukandagijimana Domina urera abo bana mu irerero rya Kagomasi yavuze ko babanje gusobanurira ababyeyi akamaro ko gukingira abana, ku buryo bitabira nta kibazo.

Yagize ati: “Ikiganiro cyo kwisanisha na bo cyatumye  babyakira nta gahato baduha abana babo, uyu munsi twakoreye abo mu irerero rya hano. Nta babyeyi barimo kubyanga bampaye abana nta mpungenge.”

Abagaragaje impungenge bibazaga niba inkingo z’abakuru ari na zo zihabwa abana, ariko abaganga babasobanuriye ko icyorezo kitaje kireba gusa abantu bakuru ahubwo abana na bo bakingirwa maze bakaba bafite ubwirinzi, bashize impungenge bitabira gukingiza.

Yakomeje asobanura ko gukingira abo bana nta kibazo biteza ku mirimo y’ababyeyi kuko bakora imirimo yabo mu gihe ku irerero baba barimo kubuzuriza amafishi noneho ababyeyi bakahagera baza gusinya ko abana babo bakingirwa.

Ati: “Nta kibazo umwana ukingiwe yagira kandi asinyirwa n’umubyeyi cyangwa umurera. Uyu munsi turimo tubakorera amafishi hanyuma umwana agakingirwa umubyeyi ahageze, barimo kuva guhinga bagahingura baza hano”.

Nyiransengimana Rose ufite umwana w’imyaka 6 yavuze ko impamvu yakingije umwana ari uko COVID-19 yabaye indwara mbi yahitanye abantu.

Ati: “Icyatumye nemera kuza gukingiza umwana urukingo rwa COVID-19 ni uko yabaye indwara mbi yaduhabuye Isi yose ndeba ko ari Isi yose, umuntu wese akumva ari ibintu bibi bikabije hakaba abagiye bapfa, imiryango myinshi bagenda bapfa abantu twemera ko tugomba gukingiza abana natwe tukikingiza inkingo zose”.

Yanavuze ko gukingirwa nta mpungenge bimuteye.

Ati: “Nta mpungenge mfite gukingiza nta n’umubyeyi numva winangira ahubwo bose barabishaka, barikingiza uko bikwiye nta kibazo. Nta nabinuba baba bumva ko COVID-19 yarangiye. Inkingo nta bimenyetso nabonye ku bana, nanjye narikingije numva ntacyo bintwaye”.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gashora Habimana Landouard,   yatangaje ko ababyeyi basobanuriwe ibijyanye n’urukingo ku bana barabyumva bitabira icyo gikorwa ku buryo hari n’abazanaga abari munsi y’imyaka 5, hakaba n’abakurikira abakingira aho bageze mu tundi Tugari.

Ati: “Mu ntangiriro wasangaga hari abantu bake, imiryango 7 mu Murenge wose ni yo itarahise yitabira, uko icyo cyorezo cyakaze  n’ingaruka byagize, noneho ubwabo basigaye baza no kuzishakira cyane ko ubungubu tugeze no kubana usanga hari n’abantu baguhamagara ngo ese noneho iz’abakuru zirahari ko tutabonye urunguru, ntari mpari? Abantu barabishaka cyane.”

Akomeza agira ati: “Usanga nk’ubungubu niba hari umubyeyi utazanye umwana hano cyangwa atabonetse, nitunagenda aradukurikira aho turi bujye cyangwa se azaze ku Kigo Nderabuzima. Iyo dutanze ubutumwa bose baraza, ahubwo twarimo dusubizayo abana batarageza imyaka”.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette, yavuze ko nyuma yo kubona amabwiriza Akarere ka Bugesera hari ibyo kagiye gakora kandi ko gukingira ari imwe mu ngamba zafashije cyane guhangana na COVID-19, ari igikorwa kigikomeza.

Yagize ati: “Hakingiwe abaturage 292.902 ni ukuvuga 100% ni abagombaga gukingirwa icyo gihe. [….] Gukingira abana bari hagati y’imyaka 5 -11 abakingiwe ni 30.442 ku 71.570 tugomba gukingira turacyafite icyuho kuko turi kuri 43%. Bakingirwa dukurikije inkingo tubona. Ubu dusigaje inkingo 710 mu bubiko”.

Kagomasi hari amarerero 9 arimo abana 76 bafite imyaka 5 kuzamura, bikaba biteganyijwe ko mu Murenge wa Gashora hazakingirwa abana 942 babarizwa mu marerero 36.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 13, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE