Kwibuka29: I Gashora hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 9

Imirenge ya Rilima, Rweru, Juru na Gashora yo mu Karere ka Bugesera bahuriye ku Rwibutso rwa Gashora bibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu cyitwaga Komine Gashora. Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 9.
Jackson Rutayisire yasobanuye uko umuzi w’amacakubiri n’ibitekerezo byashenye u Rwanda kugeza kuri Jenoside byaje, avuga ko bishingiye ku ngengabitekerezo y’ivangura y’abakoloni. Ibitekerezo byaranze Repubulika zabanje byangizaga imitekerereze ya muntu bigasenya amahame y’ubumuntu.
Bwana Ntivuguruzwa Adiyeri wari utuye mu Murenge wa Rilima yatanze ubuhamya ku rugendo rw’itotezwa, agira ati: “Ubwicanyi bwongerewe ubukana no kwambura Abatutsi ubumuntu uhereye ku igerageza rya Jenoside mu 1992”.
Avuga ko Abatutsi ubwo barimo gutwikirwa inzu, bakubiswe bahungiye i Gashora.
Bankundiye Chantal Uhagarariye IBUKA mu Karere ka Bugesera yavuze ko kwibuka ari ukuzirikana ibyiza n’indangagaciro byarangaga Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni umusingi w’ubumwe n’ubwiyunge, ni ibihe bifasha abarokotse Jenoside bakavuga ibyababayeho, n’ibindi.
Muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Hon. Mukabalisa Germaine wari umushyitsi Mukuru, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, Abajyanama, abahagarariye Ibuka, inzego z’umutekano n’abafatanyabikorwa bafashe mu mugongo imiryango yashyinguye mu cyubahiro imibiri icyenda.
Hon. Mukabalisa yasabye urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga banyomoza abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakavuga ukuri.
Yabasabye kugira ubutwari nk’ubwo Inkotanyi zatabaye Abanyarwanda no gusigasira imiyoborere myiza.
Yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba gukomera no gukomeza kwiyubaka. Asaba abaturage muri rusange by’umwihariko urubyiruko kurwanya abakomeje guhakana no gupfobya Jenoside bifashishije ikoranabuhanga cyane mu bihe twibuka.
Meya Mutabazi ati: “Kwibuka twiyubaka biduha gutekereza aho Igihugu kigeze mu iterambere.”
Yavuze ku bikorwa by’iterambere bimaze kugerwaho mu Karere ka Bugesera by’umwihariko i Gashora birimo amashuri yisumbuye, icyanya cy’inganda, kaminuza n’ibindi.
Mu bindi bikorwa by’iterambere byagezweho muri iyi myaka 29 ishize ni ikibuga cy’indege kiri mu Murenge wa Rilima, umuhanda wa kaburimbo mu Murenge wa Rweru n’ibindi.
Urwibutso rwa Gashora rushyinguyemo imibiri isaga 5000.









