Ngororero: Abakinangiye imitima basabwe kuranga ahari imibiri y’Abatutsi bishwe

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 10 Mata, mu Karere ka Ngororero habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku rwibutso rwa Ngororero mu Murenge wa Ngororero.
Mu butumwa bwahatangiwe, abakinangiye imitima bazi aho imibiri y’Abatutsi bishwe iherereye basabwe kuharanga kuko iyo ibonetse igashyingurwa mu cyubahiro biruhura abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi bikanagira uruhare muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.
Hon. Manirarora Annoncée yagarutse ku mibiri itaraboneka agira ati “ese izajya iboneka ari uko hari gukorwa umuhanda cyangwa igihe cy’ihinga?”
Yasabye abakinangiye imitima kwisubiraho kuko kutaranga aho imibiri iherereye ari imbogamizi ku bumwe n’ubwiyunge.
Hon. Manirarora yashimiye ingabo zahoze ari iza RPA zahagaritse Jenoside avuga ko itazongera ukundi kubera Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uri kw’isonga ry’imiyoborere myiza.
Ikindi yasabye ni uko urwibutso rwa Ngororero rwakubakwa neza bityo amateka yarwo akarushaho gusigasirwa.
Uwizeye Jean de Dieu wo muri Association Modeste et Innocent (AMI) yavuze ko kuba abantu bafite intimba ku mutima biyongera ari uko hakiri abantu bagifite imitima inangiye badashaka kwerekana aho imibiri y’abishwe iherereye ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Mukasano Gaudence watanze ubuhamya yagarutse ku nzira itoroshye yanyuze we na bagenzi be ubwo bahigwaga n’abicanyi. Yabonye urw’agashinyaguro bishe inzirakarengane zari kumwe na we, yabonye imbaga y’Abatutsi batemagurwa n’abahambwe ari bazima.
Yavuze ku buzima bugoye babayemo mu cyahoze ari ingoro ya MRND bicwa n’inyota n’inzara.
Yashimiye Inkotanyi zarokoye Abatutsi bahigwaga zikanahagarika Jenoside. Ubu yarangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza arimo kwiga icyiciro cya PHD.
Mukasano yahamagariye buri wese kurwanya yivuye inyuma ingengabitekerezo ya Jenoside no kwamaganira kure abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida wa Ibuka yagarutse ku bibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abarokotse birimo amacumbi ashaje hamwe na hamwe, imanza za Gacaca zitararangizwa kimwe n’abasahuwe imitungo bakaba batarayisubizwa.
Yasabye ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ngororero yakwandikwa. Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere bwitaye ku gushakira ibisubizo birambye ibi bibazo byose.
Meya yashimiye abarokotse banze guheranwa n’agahinda ubu bakaba barateye intambwe ikomeye mu kwiyubaka.
Igikorwa cyasojwe no kunamira inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ngororero, hanashyingurwa mu cyubahiro imibiri yabonetse.








