Kwibuka29: Abanyakigali basabwe kwirinda Politiki mbi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 11, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ngabonziza Emmy, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yasabye abaturage kwirinda icyabatandukanya, bakirinda politiki mbi bityo bakibuka igihango bafitanye n’Inkotanyi.

Yabikomojeho kuri uyu wa Mbere taliki 10 Mata 2023, mu mugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kanyinya uherereye mu Karere ka Nyarugenge.

Abanyakanyinya bibukijwe ko hari abitwa ko ari abanyapolitiki bafite umugambi mubi wo gukomeza gushaka icyatuma Abanyarwanda bongera gucikamo ibice mu gihe hashyizwe imbere politiki y’ubumwe bw’Abanyarwanda. 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwibutsa urubyiruko ko rufite amahitamo meza yo kubaka Igihugu kandi ko ari amahirwe meza kuri rwo yo kuba rwaravukiye mu buyobozi bwiza mu gihe hari abavukiye mu byago byaje korohera ubutegetsi bubi gukora Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahagaritswe haracyari ingengabitekerezo yayo kandi hari abayifatiwemo haba hanze y’Igihugu no mu gihugu bayikurikiranwaho n’ubutabera.

Ngabonziza, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, yagize ati: “Ntabwo tuzakomeza kwemera ko ibyo byagaruka. Ndasaba buri wese kutazabyihanganira. 

Hari abanyapolitiki bimakaza ubuhutu, ubututsi n’ubutwa. Kuba uyu munsi wabyumvisha amatwi yawe ntugire icyo ukora, amateka azabikubaza igihe icyo ari cyo cyose”.

Arusaba gukomeza kugira urukundo no gukurikiza gahunda za Leta ariko rukagendera kure icyatanya Abanyarwanda. 

Ubutegetsi bubi bwimakaje ubwicanyi bwica bene wabo, bubahora ko ari Abatutsi.

Ibyo byago byatumye u Rwanda rugera aho rwageze mu 1994.

Ati: “Ntabwo byari koroha abantu nka ba Kayibanda n’abandi iyo bataba ibigwari ngo bumve ko umwanzi ari bene wabo ahubwo bakamenya ko umwanzi ari umukoloni, bari kumutsinda.

Ibyo byose byashingiye kuri bwa bugwari, kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboke nuko hubatswe amacakubiri, ubuhutu n’ibindi kandi bigaragarira mu migirire. Icyo gihe twari tumaze kubura ubunyarwanda”.

Ngabonziza ashimangira ko ubuyobozi bwateguye Jenoside ari na bwo bwatemye ya mizi y’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati: “Twagombaga kubaka ubunyarwanda. Leta yacu yubatse ubumwe aho twibona mu bunyarwanda kurusha uko twakwibona mu moko”.

Asaba buri wese ukunda u Rwanda gukomeza gushyigikira ubuyobozi bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu, buri wese akongera kugira aho aba mu gihugu. 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge, bwerekana ko uyu munsi nta Munyarwanda ukwiye kwitwa impunzi nyamara ubutegetsi bwa Habyarimana bwo bwaravugaga ko u Rwanda rwuzuye, agasaba impunzi gusaba ubwenegihugu aho ziri mu mahanga.

Buti: “Ni bwo Inkotanyi zahagurutse zitangiza urugamba rwo kubohora Igihugu”.

Mu kiganiro cyatanzwe na Habyarimana Juvenal, yavuze ko muri byinshi byakozwe n’ubuyobozi bubi, harimo gucamo ibice Igihugu bamwe bagatura ukwabo abandi ukwabo. 

Yibutsa ko Inkotanyi zimaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi zahisemo kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda. 

Urubyiruko rwasabwe kwima amatwi abanyapolitiki babi (Foto Kayitare J.Paul)

Asobanura ko umugoroba wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari amateka Abanyarwanda bubaka kugira ngo itazongera kuba ukundi.

Yagize ati: “Ni ngombwa ko tuvoma ku isoko y’ubunyarwanda kugira ngo tube abahamya bo gukunda Igihugu no kwiyemeza ko Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera kubaho ukundi”.

Muhawenimana Denyse watanze ubuhamya mu ijoro ryo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kanyinya, yagaragaje inzira ndende yanyuzemo muri Jenoside. 

Yerekanye ko mu  Mayaga habaga Interahamwe zikomeye zicaga cyane.

Yageze ubwo yitumirizaho abicanyi ngo bamwiyicire ariko birangira bamushoreye banga kumwica kuko ngo hari nijoro. 

Karamage Jean Nepomuscene Perezida wa Ibuka, Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kanyinya, avuga ko Kanyinya yajyaga yirwanaho igahangana n’Interahamwe. 

Yerekana ko Taba yari ifite abagabo bw’Abatutsi bari bafite imbaraga. Ahamya ko Muhire na Mushumba bamaze kuraswa n’Interahamwe, Abatutsi basigaye bacitse intege abicanyi baba babinjiyemo batangira kubica.

Ashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi akavuga ko bamaze kuzibona bumvise babonye Imana.

Yasabye urubyiruko kurwanya ababiba ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo itazongera kubaho. 

Ashima kandi ko himakajwe ubumwe bw’Abanyarwanda. Ati: “Ubu abiciwe n’abatwishe duhurira mu bikorwa by’iterambere birimo no guhurira mu bimina n’ahandi”. 

Maniragaba Claude, umwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Kanyinya witabiriye umugoroba wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yabwiye Imvaho Nshya ko ubutumwa bahawe n’ubuyobozi bw’Akarere bukomeye cyane kandi ko bwabatunguye.

Yagize ati: “Ubutumwa duhawe burakomeye. Ntakubeshye ntunguwe no kumva ko hari abakigamije kudutanya. Uwo nzamenya nzatangira amakuru ku gihe kandi ndasaba bagenzi banjye kwima amatwi abo banyapolitiki babi kuko ntidushaka gusubira mu bihe bibi ababyeyi bacu banyuzemo kugeza bishwe bazira ko ari Abatutsi”. 

Gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kanyinya, zirakomeza kuri uyu wa Kabiri taliki 11 Mata 2023.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 11, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE