Ku wa 11 Mata 1994: Ingabo z’Ababiligi zatereranye Abatutsi muri ETO Kicukiro baricwa

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 11, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Mu kigo cy’ishuri ry’imyuga rya Kigali (ETO Kicukiro) ryari ishuri ry’abapadiri b’abasalizayani, ryahungiyemo Abatutsi benshi bizeye kurindwa n’Ingabo z’Ababiligi zari mu butumwa b’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, ariko birangira abo bari bitezeho amakiriro babataye.

Kuva mu mwaka 1963, Abatutsi babahungiragaho bakabafasha. Hari hazitije umukwege warasiwemo Abatutsi benshi. Byabaye kuva Abatutsi bageze muri icyo kigo taliki ya 8 Mata 1994 kugeza taliki ya 11/04/1994 bajyanwa kwicirwa i Nyanza ya Kicukiro.

Mu 1994 muri ETO hari ingabo za MINUAR zari mu butumwa bw’amahoro byatumye Abatutsi bahahungira ari benshi bizeye kurindwa n’ingabo zifite intwaro. MINUAR imaze kubasiga mu menyo y’Interahamwe n’abasirikare biteguye guhita babica ku wa 11/04/1994. Ingabo z’Ababiligi zatereranye Abatutsi muri ETO Kicukiro zari ziyobowe na Lieutenant Luc Lemaire. 

Col Rusatira Leonidas yazanye abasirikare benshi batangira Abatutsi bashakaga guhungira kuri CND aho ingabo za FPR zari zikambitse (ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko), no kuri Stade Amahoro i Remera, barabashorera bagenda babica kuva kuri SONATUBES kugera i Nyanza ya Kicukiro barahabicira babatera amagerenade ubundi Interahamwe zikajya mu mirambo gutema abatahwanye no kubacuza.

Ingabo z’ababiligi zatereranye Abatutsi muri ETO zari ziyobowe na Lieutenant Luc Lemaire, akaba yari akuriwe na Lieutenant-Colonel Dewez, bose bakaba bari bayobowe na Colonel Luc Marshall ari na we wari wungirije Jenerali Dallaire ku buyobozi bw’ingabo za MINUAR. Abo ni bo bakwiye kubazwa mbere y’abandi iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye muri ETO.

Abatutsi bahungiye kuri ADEPR Shagasha, Cyangugu, bose barishwe

ADEPR Shagasha rwari urusengero rw’abarokore kandi rwasengeragamo abakirisitu benshi harimo n’Abatutsi benshi akaba ari nayo mpamvu Abatutsi bahahungiye. Abatutsi bahahungiye ni abana n’abagore kuko abagabo iyo bahagera bari kwicwa. 

Muri uru rusengero hahungiyemo abagore n’abana bagera kuri 60, bakaba baratangiye kuhahungira guhera taliki ya 11/04/1994 Abatutsi batangiye kwicwa no gutwikirwa inzu. Muri uru rusengero nubwo hahungiyemo abagore n’abana, ariko Interahamwe zazaga kurobanuramo abana b’abahungu bakabica.

Kugira ngo baticwa bambikwaga amakanzu, Interahamwe zaza zikagira ngo ni abakobwa. Ikindi gikorwa kirenzeho ni uko abagabo bakurwaga muri Segiteri ya Shagasha, Munyove, Rwahi bose bazanwaga kwicirwa kuri iyi ADEPR ya Shagasha, hakaba hariciwe Abatutsi benshi bakurwaga muri iyi Mirenge yavuzwe haruguru.

Abatutsi biciwe i Save muri Komine Gisuma, Cyangugu

Mu cyahoze ari Komini Gisuma, Segiteri ya Ruharambuga, Selire ya Gihinga muri Perefegitura ya Cyangugu, uyu munsi akaba ari mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Ruharambuga mu Kagari ka Save, muri Jenoside ku wa 11/04/1994 hahurijwe Abatutsi basaga 50, bahurizwa mu nzu y’uwitwaga Mukandagara Odette babiciramo bose barabarangiza. 

Aha na ho hakaba harabaye umukwabu wo kubagota mu Kagari kabo bakabahuriza muri iyo nzu bakabona kubica.

Nanone mu cyahoze ari Segiteri Nyamuhunga, Serire Kimpundu naho hiciwe Abatutsi basaga 1,000 bakaba bari bakusanyijwe n’Interahamwe zaho zatangiye gukubita abantu no kubatoteza bikabije, Abatutsi baho bahitamo guhungira kuri Segiteri ya Nyamuhunga ariko akaba ari nabwo buryo Interahamwe zari zateguye kugira ngo zibashe kubica zibarangize. 

Barahahungiye kuva ku wa 09/04/1994 nimugoroba bamaze kuba benshi ku wa 11/04/1994 kumanywa nibwo babagose barabica.

Bishwe n’Interahamwe zari zaturutse mu ma Serire yegereye Segiteri ndetse n’abapolisi ba Komini. Interahamwe zari ziyobowe na Konseye wa Segiteri ndetse na Rujigo François n’abapolisi ba Komini bari baje bababeshya ko baje kubarinda naho ari ukubagota ngo batazahungira ahandi bigamije kubicira hamwe ari benshi.

Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Hanika, Cyangugu

Kuri Paruwasi ya Hanika mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Macuba, mu mbuga yo kuri Paruwasi haguye Abatutsi basaga 15,000 bari bahahungiye. Biciwe mu nzu z’abapadiri, mu Kigo nderabuzima, no muri Centre Nutritionel. Izo nzu  zose zikaba ari iza Paruwasi ya Hanika.

Interahamwe zabishe ni Alphonse bahimbaga Rasta mwene Pasteur uyu akaba yari umusirikare. Ni we wakoresheje gerenade zishe Abatutsi, Ngoboka Xavier, Gasheme mwene Basabose. 

Izindi Nterahamwe ni Hatunguramye Joseph, Hanyurwa Valens, Nkerabahizi Oscar, Michel Bahimaya, Mukono wari umucuruzi mu Kirambo akaba ari nawe waguriraga icyo kunywa Interahamwe ngo zice zifite morale.

Abatutsi bo muri iyi Komine yitwaga Gatare batangiye guhungira kuri Paruwasi ya Hanika kuva ku wa 08–09/04/1994 kuko babonaga Abahutu baho batangiye kwiremamo udutsiko, bavuga ko Abatutsi babiciye umubyeyi wabo, ari we Perezida Habyarimana. 

Ku wa 09/04/1994 ni bwo hishwe umusore wishwe atewe inkota n’umuturanyi we ashyingurwa ku wa 10/04 mu Muramba – Gitwa, Abatutsi bagiye kumushyingura abahutu barimo babakina ku mubyimba ngo muzashyingura muruhe.

Ku wa 11/04/1994 ni bwo Burugumesitiri w’icyahoze ari Komine Gatare witwaga Rugwizangoga Fabien yahageze nka saa sita z’amanywa avuye mu nama ya Perefe wa Cyangugu, Emmanuel Bagambiki. 

Nyuma y’aho nka saa cyenda (15h00’) hahise haza igitero gikomeye kiza kubica Burugumesitiri ahavuye.

Iki gitero kandi cyarimo umugore witwaga Marigarita wari Konseye kuva mbere ya 1990 urugamba rwo kubohoza Igihugu rutangizwa, uyu mugore akaba yaragize uruhare rutaziguye mu gufungisha Abatutsi benshi babita ibyitso by’Inkotanyi.

Abatutsi barimburiwe i Midiho, EAR Nyagatovu, Kayonza, Kibungo

Mu Murenge wa Mukarange aho bita i Midiho, mu Kagari ka Nyagatovu ku wa 11/04/1994 hiciwe Abatutsi basaga 200 bari bahungiye muri EAR Nyagatovu bicwa bose bigizwemo uruhare n’umucuruzi wari ukomeye muri Centre ya Kayonza witwa Kanyengoga Thomas. Kugeza ubu imibiri y’abahiciwe ntiyigeze iboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 11, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE