Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjririje u Rwanda miliyari 8 Frw

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iyoherezwa mu Mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) yerekana ko kuva ku wa 1-7 Mata umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi woherejwe mu mahanga winjije 7,230,942.3 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 8 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ubuyobozi bwa NAEB buvuga ko ayo madovize yavuye mu ikawa, icyayi, imboga, imbuto n’indabyo, ibinyampeke n’ifu ibikomokaho, imizi n’ibinyabijumba, amavuta n’ibindi.
Imibare yatangajwe mu ntangiriro z’iki cyumweru igaragaza ko ikawa u Rwanda rwohereje mu mahanga ingana na Toni 380.8 zinjije amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 2.3.
Ikilo kimwe cyagurishijwe ku madolari y’Amerika 5.7, ikawa y’u Rwanda ikaba yaragurishijwe ku masoko y’ingenzi yo muri Canada, u Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).
Ku birebana n’icyayi, mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje mu mahanga Toni 606.3 zinjirije u Rwanda asaga miliyari 1.7 Frw.

Ikilo kimwe cyaguraga amadolari y’Amerika 2.67, amasoko y’ingenzi cyoherejwemo akaba ari ayo muri Pakistan, u Bwongereza, Kazakhstan na Iran.
Imibare yatangajwe ku mbuto, imboga n’indabyo igaragaza ko mu cyumweru cy’italiki ya 1-7 Mata u Rwanda rwohereje hanze Toni 524.7 zinjije miliyoni zirenga 960 z’amafaranga y’u Rwanda, aho ikilo kimwe cyaguraga idolari 1.6.
Ibihugu byoherejwemo umusaruro waturutse mu Rwanda ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), UAE, u Bwongereza (UK), u Buholandi na Canada.
Amadovize yinjijwe n’ibindi bicuruzwa bikomoka ku musaruro w’ubuhinzi harimo ibikomoka ku matungo byinjije amadolari y’Amerika 266,001.6 asaga miliyoni 293 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibinyampeke n’ifu ibikomokaho byinjije amadolari y’Amerika 1,572,259.7 ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 1.7.
Ibinyabijumba n’imizi iribwa byinjije amadolari y’Amerika 286,702, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 316.
Ibinyamisogwe byinjije amadolari y’Amerika 78,660 ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 87, mu gihe ibitunganywamo amavuta byinjije amadolari y’Amerika 74,484 asaga miliyoni 82 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibindi bicuruzwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi muri rusange byinjije amadolari y’Amerika 293,851 ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 325.
Amasoko y’ingenzi ku bindi bicuruzwa bikomoka ku buhinzi yari Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Uganda na Oman.





