Bumbogo: Beretswe ko Jenoside yakozwe ari ugutsindwa k’ubumwe bw’Abanyarwanda

Mu kiganiro cyatanzwe na Hitimana Ildephonse mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yagaragaje ko mbere yuko Jenoside yakorewe Abatutsi ikorwa, umukoloni yabanje gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ni igikorwa cyabereye mu kigo cy’ishuri ryisumbuye rya Karama riherereye mu kagari ka Nyabikenke mu Murenge wa Bumbogo, kuri uyu wa Mbere taliki 10 Mata 2023. Ni n’igikorwa cyahuriranye no gushyira indabo ahari monima hafi ya G.S Karama ikigo cyiciwemo Abatutsi benshi taliki 09 Mata 1994.
Hitimana avuga ko mu 1900, abakoloni bavanguraga Abanyarwanda aho bahamagaraga abana ngo baze kwiga bakabavangura bamwe bakabigisha kuzaba abayobozi abandi bakigishwa ubuhinzi.
Abana b’Abatutsi bari abayobozi cyangwa abakire bajyaga kwiga kuzayobora. Ababiligi baje mu 1926 bashyiraho impinduramatwara bakuraho umutware w’ingabo, n’umutware w’ubutaka basimbuzwa Ababiligi.
Mu 1931, Abakoloni bategetse umwami banamubwira ko bagiye gushyiraho amoko, batangira gupima amazuru.
Ati: “Bapimye amazuru, ufite izuru rirerire agirwa Umututsi, ufite iriri munsi yaryo agirwa Umuhutu mu gihe ufite izuru rito yagizwe Umutwa.
Ni bwo umukoloni yahise atangaza ko ayo moko agomba gushyirwa mu ndangamuntu. Umwami Musinga yarabyamaganye, icyo bamwituye ni uko bamuciriye ishyanga”.
Avuga ko icyo gihe Gitera Joseph yavuze ko umubano w’Umututsi n’Umuhutu ari nk’umusundwe mu rubavu.
Hahise hatangizwa Hutu Power, Abatutsi batangira gutwikirwa no kwicwa bituma bahungira mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda mu 1959.
Avuga ko muri Gikongoro hishwe Abatutsi basaga ibihumbi 20 ndetse Abatutsi bakomeza kwicwa hirya no hino mu gihugu.
Nyuma ngo Abahutu baje gusubiranamo kuko abo mu Ruhengeri na Gisenyi bumvaga ko ari bo bakomeye kuruta Abahutu b’ahandi.
Byatumye FPR Inkotanyi ifata intwaro itangira urugamba rwo kubohora Igihugu.
Mu 1994, hatangiye gukorwa Jenoside, ikorerwa Abatutsi ariko Inkotanyi zirayihagarika zitangira kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda bwashenywe n’ubuyobozi bwashyize imbere urwango n’amacakubiri.
Ahamya ko u Rwanda rwongeye kubamo amahoro Abanyarwanda bongera kunga ubumwe buzira amoko.


