U Bufaransa bugiye kubaka Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 10, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Leta y’u Bufaransa yiteguye kubaka Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murwa Mukuru wa Paris, muri metero nke uvuye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga nk’uko byemejwe na Perezidansi y’icyo Gihugu.

Ni amakuru yatangajwe mu gihe icyo Gihugu cyifatanyije n’u Rwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni nyuma y’aho Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron mu mwaka wa 2021 yemeye ko Igihugu ayoboye hari uruhare cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kubera umubano bwagiranye na Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Biteganyijwe ko ibuye ry’urwibutso rizashyirwa ku nkengero y’umugezi wa Seine uherereye hafi ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Ni urwibutso ruzaba ruri hakurya y’uruzi uturutse ku rundi rwibutso rwubatswe mu kwibuka no guha agaciro abaturage b’Armenia bishwe mu ntambara ya mbere y’Isi, ibihugu bimwe na bimwe bifata nka Jenoside.

Ubutumwa bwa Perezidansi y’u Bufaransa bugaragaza ko igitekerezo ari ukugira ngo igihugu gitange icyubahiro n’urwibutso bihoraho ku nzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, inagaragaza ko isoko ryo kubaka urwo rwibutso rizashyirwa ahagaragara mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi.

Marcel Kabanda, Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku Icumu rya Jenoside (Ibuka) mu Bufaransa, yakiriye neza iryo tangazo rya Perezidansi y’u Bufaransa ashimangira ko ari igikorwa cy’ingenzi. Ati: “Ni ikimenyetso cy’uko u Bufaransa buzirikana amateka yabwo.”

Yakomeje agira ati: “Ni igikorwa kigabanya ubukana bw’urwibutso rubi rwaranzwe hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda, bijyana no kuruhura imitima y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Mu 2021, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko u Bufaransa buri mu nzira nziza mu kuvugurura umubano wa gicuti binyuze mu bikorwa biganisha mu gusigasira uwo mubano uzira amakemwa.

Nyuma y’imyaka myinshi umubano w’ibihugu byombi urangwamo urunturuntu rwakomotse ku mateka ibihugu byombi bifitanye afitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, itsinda ry’impuguke mu mateka zashyizweho na Perezida Macron ubwe, zagaragaje ko u Bufaransa bufite uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.  

Iryo tsinda rivuga ko u Bufaransa bwagenze buhumyi ku itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bukaba bwaranagize uruhare binyuze mu nkunga bwateye Leta yakoze Jenoside.

Ubwo bushakashatsi bwemejwe n’u Bufaransa ndetse bunashyikirizwa Guverinoma y’u Rwanda na yo yahise isohora ubundi bushakashatsi bwari bumaze imyaka ibiri bukorwa.

Komisiyo y’iryo tsinda yari iyobowe na Vincent Duclert yaje kuvuga ko nubwo hari uruhare u Bufaransa bwabazwa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, nta gihamya ifatika igaragaza ko hari Ingabo z’u Bufaransa zaba zarakoze ubwicanyi, cyangwa hakaba hari uruhare rutaziguye Igihugu cyaba cyaragize mu bwicanyi.

Vincent Duclert wayoboye izo mpuguke, yashimye kuba hari urwibutso rugiye kubakwa mu Bufaransa, ashimangira ko ruzafasha kurushaho kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi ari na ko rugaragaza uruhare rw’u Bufaransa mu guharanira koi byabaye bitazongera kubaho ukundi.

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa kuri ubu wubakiye ku gushaka no kugaragaza ukuri nk’uko byashimangiwe n’Abakuru b’Ibihugu byombi mu myaka ibiri ishize.

Ni umubano watangiye kubakwa guhera mu 2017 ubwo hatangiraga urugendo rwo gushaka igisubizo imbogamizi zishingiye ku mateka zarangwaga hagati y’ibihugu byombi, hakaba harabayeho ubufatanye bwabyo ari na bwo bwatanze umusaruro ufatika.

Nyuma yo gutsura uwo mubano, u Bufaransa bwiyemeje guhiga no kugeza imbere y’ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe cyangwa babonye ijuru rito mu Bufaransa. Kugeza ubu mu bihugu by’I Burayi birimo n’u Bufaransa habarurwa abarenga 40 bazwi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 10, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Emmanuel Rurangwa says:
Mata 11, 2023 at 7:08 am

Rwose ndashimira perezida,Emmanuel macron nabanyagihugu ayoboye,rwose nukuvugurura umabano wibihugu byombi

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE