Gahini: Diyoseze y’Abangilikani yibutse Abatutsi bazize Jenoside

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 10, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Diyoseze y’Abangilikani ya Gahini ku wa Gatandatu taliki ya 8 Mata 2023 yibutse Abatutsi bakoraga mu bigo byayo bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel yifatanyije n’ubuyobozi bwa Diyoseze y’Abangilikani ya Gahini mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abatutsi biciwe mu bigo bishamikiye kuri iyi Diyoseze, ku cyicaro cyayo giherereye mu Karere ka Kayonza.

Yibukije abateraniye kuri Diyoseze ya Gahini ko Imana yakoresheje FPR Inkotanyi, n’umuntu yitoranyirije, Nyakubahwa Paul Kagame, kandi ko byuzuzanya n’amateka yo muri Bibiliya.

Ati: “Ibi byuzuzanya n’amateka yo muri Bibiliya mu Baroma, yibutsa ko buri bwoko bw’abantu ku Isi, hagira uhabwa umutima, ubwenge, ubushake n’ubushobozi, byihariye ku bandi, akabajya imbere, akabakura mu kaga, akabereka inzira y’amajyambere.

Nyakubahwa Paul Kagame uturangaje imbere, yashyiriweho kubaka umusingi ku binyejana biri imbere. Tugomba kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, tuzirikana itegeko rihana ihakana n’ipfobya rya Jenoside, dutangira amakuru ku gihe, duharanira kurushaho kwigisha amateka”.

Guverineri CG Gasana n’ubuyobozi bwa EAR Gahini n’abaturage, bifatanyije mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 abari abakozi mu bigo bya Diyosezi ya Gahini, Ibitaro bya Gahini, G.S Gahini bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bari abanyeshuri, abaganga, n’abandi batutsi bari bahahungiye bakicwa n’interahamwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhango wabanjirijwe no kunamira no gushyira indabo ahari urukuta rwanditseho amazina 100 ya bamwe bamaze kumenyekana biciwe i Gahini.

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Kayonza Didas Ndindabahizi yavuze ko Kwibuka ari umwanya wo gushima Inkotanyi ndetse ashimira imiyoborere myiza kuko abari barabujijwe kwiga basubiye mu ishuri, abari bayarimo batari bafite ubushobozi bafashijwe kwiga, abataragiraga aho kuba barubakiwe, ndetse abakeneye ubuvuzi barabuhawe kugeza ubu.

Yanavuze ko bashima ubutabera bwunga bwa Gacaca bwatekerejwe na Leta y’u Rwanda, akanashima ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba ko bwafatanyije n’Inzego z’ibanze mu karangiza imanza Gacaca zikaba ziri hafi kurangira.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 10, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE