Loni yifatanyije n’u Rwanda kunamira  abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 7, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Umunyabamanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres, yagaragaje ko Umuryango w’Abibumbye (Loni) wifatanyije n’u Rwanda ndetse n’Isi yose kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Guterres yashimye uruhare rw’Abanyarwanda muri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge nyuma y’imyaka 29 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni mu gihe kuri uyu wa Gatanu mu Rwanda hatangira icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka.

Hashize imyaka 29 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye. Muri iyo myaka hari byinshi byakozwe bigamije kubaka Igihugu kizira amacakubiri hagamijwe iterambere rirambye mu nzego zitandukanye z’Igihugu.

Ibi byose ahanini ni ibishingiye ku nzira Abanyarwanda bihitiyemo ubwabo y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse kwishakamo ibisubizo.

Ubwo Antonio Guterres yatangaga ubutumwa bwo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yashimiye uruhare rukomeye Abanyarwanda bagize muri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge bwabagejeje kuri iyi nzira yo kwiyubaka.

Yagize ati: “Turunamira inzirakarengane zirenga miliyoni z’abana, abagore n’abagabo zishwe mu minsi ijana gusa, mu myaka 29 ishize, turunamira izo nzirakarengane, ikindi kandi turashimira ubudaheranwa bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, tukanashima by’umwihariko uruhare rw’Abanyarwanda mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.”

Kimwe mu bigaragazwa nk’ibyatije umurindi ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ni uruhare ruziguye ry’Umuryango Mpuzamahanga, aho na nyuma yayo hari bimwe mu bihugu byagiye bigaragara mu bikorwa bitandukanye birimo nko gutiza umurindi ingengabitekerezo ya Jenoside ibindi bigacumbikira abayigizemo uruhare.

Kuri ubu, u Rwanda rwamaze kohereza mu mahanga impapuro zirenga 1000 zo guta muri yombi abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bacyidegembya mu mahanga.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 7, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE