U Rwanda n’Isi baribuka Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’imyaka 29

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 7, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 7 Mata 2023, u Rwanda n’Isi yose baribuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hatangiye kandi icyumweru cy’icyunamo ku rwego rw’Igihugu (7-13 Mata), n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Mu myaka 29 ishize, abasaga miliyoni bavukijwe ubuzima na Jenoside yateguwe igihe kinini bugashyirwa mu bikorwa hagati y’ukwezi kwa Mata na Nyakanga 1994.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwibuka bitangizwa no gucana Urumuri rw’Icyizere ku Rwibutso rwa Kigali, umuhango utangiza iminsi 100 yo kwibuka uyoborwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame. 

Biteganyijwe kandi ko Umukuru w’Igihugu ashyira indabyo ku mva zishyinguwemo abarenga 250,000 mu gusubiza icyubahiro no kunamira abarenga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Gihugu hose mu gihe cy’iminsi 100 yo mu 1994. 

Nyuma y’uwo muhango hateganyijwe gahunda yo gufata umunota wo kwibuka wubahirizwa mu Gihugu hose.

Nk’uko byemejwe mu mabwiriza ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), ibendera ry’Igihugu rirururutswa rikagezwa hagati mu cyumweru cy’Icyunamo. 

Insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi iragira iti: “Kwibuka Twiyubaka”.

Uyu munsi Abanyarwanda barahurira ku rwego rw’Umudugudu maze bibuke banaha icyubahiro abishwe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gihe byari bimenyerewe ko buri munsi hatangwaga ikiganiro mu masaha y’igicamunsi mu cyumweru cy’Icyunamo, uyu mwaka byarahindutse kuko ikiganiro gitangwa ari icyo kuri uyu munsi wa mbere utangiza iki cyumweru. 

Ibindi bikorwa byo kwibuka byose bizategurwa ngo ntibigomba kumara amasaha arenze atatu mu kugabanya ibibazo by’ihungabana nk’uko byemezwa na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascène. 

Minisitiri Dr. Bizimana akomeza agira ati: “Muri ibi bihe, turasaba buri wese kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo bishwe. Nta bikorwa by’imyidagaduro bikwiye gukorwa muri iki cyumweru.”

Indi mpinduka yabaye ni uko muri iki cyumweru nta rugendo rwo kwibuka ruzakorwa ku rwego rw’Igihugu nk’uko byari bisanzwe. 

Urugendo rwo Kwibuka ruzakorwa ku rwego rw’amatsinda y’abantu babishyize muri gahunda kandi bagomba kubikora mu mutuzo bakoresheje igisate kimwe cy’umuhanda cyangwa inkengero zawo aho bishoboka, ku buryo badahagarika ingendo. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 7, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE