KWIBUKA29: Ishyaka UDPR rirasaba buri wese kurangwa n’ubumuntu

Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR), hamwe n’abayoboke baryo, barasanga buri wese akwiye kurangwa n’ubumuntu muri iki gihe mu Rwanda hibukwa ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, igira iti ‘Twibuke Twiyubaka’.
Depite Nizeyimana Pie, Perezida wa UDPR, mu itangazo ishyaka ryageneye abanyamakuru, rivuga ko muri iki gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho abasaga miliyoni bishwe urw’agashinyaguro bazira uko bavutse, ko ari umwanya wo kubunamira, no kubasubiza agaciro n’icyubahiro bambuwe.
Akomeza avuga ko ari n’umwanya wo guhumuriza abarokotse Jenoside, hagamijwe kububakamo icyizere cyo kwiyubakira u Rwanda ruzira Jenoside n’ingegabitekerezo yayo aho iva ikagera.
Ati: “Ishyaka UDPR rirakangurira buri wese, kurangwa n’ubumuntu, kuba ku isonga mu bikorwa byose byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kubarinda ihungabana, kwita ku bacitse ku icumu bafite ibibazo byihariye bakabona ubufasha bukwiriye, kurwanya ingengabitekerezo, ihakana n’ipfobya bya Jenoside cyane cyane irikorerwa ku mbugankoranyambaga”.
Ubuyobozi bwa UDPR bugaragaza ko Kwibuka ari ukuzirikana no gushimira intwari (ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi ‘RPA’) zitanze zikarokora Abatutsi bityo zigahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Ishyaka UDPR, rishimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wari ku isonga ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Depite Nizeyimana ashimangira ko Perezida Kagame yagaragaje ubudasa mu miyoborere bityo ivanguramoko n’andi macakubiri byose bikaba byarabaye amateka.
Yagize ati: “Yimakaje ubumwe n’ubwiyunge, ubusugire bw’Igihugu, amahoro n’umutekano birambye. Yahuje ingabo zatsinzwe n’ingabo zabohoye Igihugu, acyura impunzi, ibyo byatangaje benshi”.
Ubuyobozi bwa UDPR, butangaza ko bubabajwe na Jenoside itaremezwa iri gukorerwa Abanyekongo b’Abatutsi bavuga Ikinyarwanda aho bari kwicwa urwo agashinyaguro, batwikirwa amazu, bicirwa amatungo, bakorerwa n’ibindi bikorwa by’urukozasoni bazira uko baremwe.
Abayoboke ba UDPR bahagurukiye gutabariza abo baziranenge, no kwamagana ako karengane gakomeje gukorerwa Abatutsi b’Abanyekongo.
Ishyaka UDPR, rirakangurira buri wese, by’umwihariko umuyoboke wa UDPR kwitanga atizigama, kugira ngo bakomeze kwiyubakira Igihugu kirangwa no kwimakaza urukundo mu bantu.
Hari kandi gusigasira ubunyarwanda, kubungabunga ubumwe n’ubwiyunge, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, gutoza urubyiruko umuco wo gukunda Igihugu no guharanira ubusugire n’ishema byacyo.
UDPR isaba abaturarwanda ndetse n’abandi batuye mu mahanga kwitabira gukoresha ikoranabuhanga mu kurwanira impagarike n’isura byiza by’u Rwanda n’inyoko nyarwanda.