Slovenia inyotewe no kwagura umubano n’u Rwanda

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Slovenia Urška Klakočar Zupančič, yagaragaje ko igihugu cye cyiyemeje gufungurira u Rwanda amarembo y’ubutwererane mu nzego zinyuranye, cyane ko ibihugu byombi bisangiye indangagaciro n’amateka.
Urška Klakočar Zupančič yabigarutseho mu ruzinduko rw’iminsi ine yatangiye mu Rwanda guhera ku wa Gatatu taliki ya 5 Mata 2023.
Urwo ruzinduko rubaye mu gihe habura amasaha make ngo mu Rwanda hatangire icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni muri urwo rwego byitezwe ko Madamu Urška Klakočar Zupančič ari mu banyacyubahiro bifatanya n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi kuri uyu wa Gatanu taliki 7 Mata.
Madamu Urška Klakočar Zupančič yakiriwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategako y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite Dr. Mukabalisa Donatille, ari kumwe n’abamwungirije ari bo Edda Mukabagwiza na Sheikh Musa Fazil Harelimana.
Nyuma yo kumuha ikaze, abo bayobozi bagiranye ibiganiro byibanze ku mikorere y’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byombi ndetse hanarebwa no ku nzira zafasha kurushaho gushyigikira ubufatanye n’ubutwererane bwazo.
Madamu Urška Klakočar Zupančič yavuze ko Slovenia nk’igihugu kibarizwa mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), irimo kugerageza gufungura no kwagura amarembo yayo ibihugu byo hanze y’u Burayi.

U Rwanda ruri mu bihugu byoroheye Slovenia kubaka umusingi w’ubutwererane nka kimwe mu bihugu by’Afurika bihuje indangagaciro nyinshi.
Yagize ati: “Nizera ko ibihugu nk’ibi byacu, byanyuze muri byinshi mu mateka, bifite ibintu byinshi bihuriyeho. Ibyo nanone bisobanuye ko dushobora gufungura amarembo y’ubucuruzi, guhererekanya ubumenyi, by’umwihariko mu kubungabunga ibidukikije no kwimakaza uburenganzira bwa muntu.”
Yakomeje agira ati: “Kuri mwebwe, dushobora kubigiraho uko twateza imbere uburenganzira bw’abagore ndetse no gushyigikira iterambere ryabo.”
Ku wa Gatatu kandi, Madamu Urška Klakočar Zupančič yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyiguwemo imibiri y’abantu 250,0000, yunamira abasaga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe cy’iminsi 100 gusa.
Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Madamu Urška Klakočar Zupančič yasobanuriwe amateka ya Jenoside n’uburyo Abanyarwanda barenze ibyabatandukanyaga bagaharanira kubaka igihugu kigendera kuri demokarasi.

U Rwanda na Slovenia bikomeje kwishimira umubano uzira amakemwa ukomeje gutera imbere mu nzego zitandukanye.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET) ivuga ko Ambasaderi wa mbere yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Slovenia muri Nzeri 2011, ari na wo wabaye umusingi w’ubutwererane bw’ibihugu byombi mu bya dipolomasi.
By’umwihariko Slovenia yakomeje gufatanya n’u Rwanda kuko yashyigikiye kandidatire yarwo yo kuyobora Akanama k’Umuryano w’Abibumbye gashinzwe Umutekano ku Isi hagati ya 2013 na 2014.
Ambasade y’u Rwanda yubatse umubano ukomeye hagati yayo na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’icyo gihugu ku buryo yitabira ibikorwa hafi ya byose bya dipolomasi, ubucuruzi n’ishoramari bitegurwa na yo.
Binyuze mu kugenderana guhoraho kujyana n’ibiganiro, Slovenia ikomeje kugaragaza ubushake bwo kurushaho gushyigikira umubano ifitanye n’u Rwanda, binyuze mu nzira za dipolomasi n’ibiganiro bya Politiki byo ku rwego rwo hejuru.
Guverinoma ya Slovenia ibona u Rwanda nk’umusemburo w’amahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari, bityo ikaba yiteguye gukomeza gukorana na rwo bya hafi binyuze no mu Miryango Mpuzamahanga nka Loni na EU.



