Banki y’u Rwanda y’Amajyambere (BRD) ku bufatanye n’Ikigo Q-Lana Inc byishimiye intambwe yatewe mu rugendo rwo gukoresha ikoranabuhanga mu kunoza serivisi z’inguzanyo, binyuze mu ikoranabuhanga ryoroheje imicungire y’inguzanyo.
Q-Lana Inc. ni ikigo cyashingiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) mu mwaka wa 2016, gifite ibikorwa mu Bubiligi no mu Rwanda ndetse kikaba cyaratangiye gutangira ibikorwa no mu Buhinde.
Cyatangiye gutanga ibisubizo by’ikoranabuhanga muri banki hagamijwe guharanira gufasha ibigo by’imari kwihuta mu iterambere hashingiwe ku bushobozi bwa buri kigo n’ingano yacyo.
Q-Lana yakoze iryo koranabuhanga ryoroshye kurikoresha mu bigo by’imari, bitewe n’ubunararibonye ifite mu gukorana n’ibigo mu kugabanya ibyago bishobora kubangamira ubucuruzi.
Abakozi ba Q-Lana n’aba BRD bafatanyije mu gutangiza no gukoresha iryo koranabuhanga ryatangiye gutanga umusaruro mu micungire y’inguzanyo uhereye mu kwakira ubusabe, kubugenzura no kubusesengura, kubwemeza, kurekura inguzanyo, gukurikirana uko yishyurwa ndetse no kwakira ayishyujwe.
Ibyo byose ngo bikorwa n’abakozi ba banki kuri murandasi bitabaye ngombwa ko hari ahantu na hamwe bahurira n’uburyo busanzwe bwa gakondo.
Ubuyobozi bwa BRD bwishimira ko iyo ari intambwe ikomeye cyane yatewe mu rugendo rwo kwimakaza ikoranabuhanga muri icyo kigo gikorana n’ibindi bigo, abashoramari cyangwa abantu ku giti cyabo.

Iryo koranabuhanga kandi rinavugwaho kuba rijyanye n’intego z’iterambere za BRD bijyana no kurushaho kunoza serivisi zihabwa abaturage binyuze mu gufata ibyemezo byihuse ku birebana n’inguzanyo yasabwe, uburyo bwizewe mu gusesengura ibisabwa ku wasabye inguzanyo ndetse no gukurikirana umushinga mu buryo bwizewe.
Mu muhango wo gutangiza iryo koranabuhanga ryiswe “go-live”, Umuyobozi Mukuru wa BRD yashimye amatsinda y’ibigo byombi yakoranye bya hafi kugira ngo iryo koranabuhanga ritangire gukora neza aho urugendo rwafataga igihe kinini kuri ubu rwahise rworoha.
Yavuze ko gutangiza iryo koranabuhanga ari umuhigo weshejwe, agira ati: “Dufite intego yo kuba indashyikirwa mu mikorere yacu yose. Iri koranabuhanga rizadufasha gutera indi ntambwe ikomeye itwerekeza ku kubaka banki y’ikoranabuhanga iha abakiliya serivisi zihuse bakwiriye.”
Umuyobozi akaba n’umwe mu bashinze Q-Lana Christian Ruehmer, na we yongeyeho ati: “Dutewe ishema n’ibyo twagezeho dufatanyije. Urugendo rwo gutanga inguzanyo mu mabanki y’iterambere rusaba ibintu byinshi kubera imiterere ya serivisi batanga. Amatsinda y’ibigo byacu afatanyije yarenze kuri izo ngorane. Iri koranabuhanga ryadufashije kubaka umusingi w’ubufatanye buruseho mu gihe kizaza.”
Biteganyijwe ko iryo koranabuhanga rizajya rikoresha abakozi ba BRD barenga 130 bakorera mu mashami 12 atandukanye kugira ngo habeho uruhererekane rwuzuye rw’imitangire y’inguzanyo uhereye ku kwakira ubusabe, gukurikirana, kugenzura, kunoza no kuvugurura imitangire y’inguzanyo.
Binyuze muri urwo rubuga rushya, amasezerano y’inguzanyo n’izindi nyandiko zirenga 20 usaba inguzanyo asabwa gutanga bizajya bitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga abe ari na ho binasuzumirwa bidasabye ko umukiliya agera ku biro bya BRD.
Ubuyobozi bwa Q-Lana bwemeje ko buzakomeza gukorana bya hafi na BRD mu kurushaho kwegereza abakiliya serivise bakeneye.