NSR irashishikariza abaturage kurwanya ubuzererezi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) kirimo gukora ikurikirana ry’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zayo, aho gikangurira abaturage binyuze mu Nteko z’abaturage kugira uruhare mu kurwanya ubuzererezi.
Kuva taliki 27 kugeza taliki ya 31/3/2023, Abayobozi n’Abakozi ba NRS bari mu gikorwa cyo gusura Uturere dutandukanye tw’Igihugu mu rwego rwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa NRS ihuriraho n’Uturere no gukora ubukangurambaga mu nteko z’abaturage bwo kurwanya ubuzererezi.
Mu bikorwa bizibandwaho harimo gukora ubukangurambaga mu Turere 15 hagamijwe kwibutsa Umuryango Nyarwanda kurinda abana n’urubyiruko kujya mu buzererezi; gusura imiryango ifite abana bakuwe mu buzererezi hagamijwe gukurikirana imibereho yabo mu muryango no mu ishuri.
haza kandi gusuzuma imibereho n’imyitwarire y’abaherutse kuva mu bigo ngororamuco harebwa uko bakiriwe, aho baherereye, uko bakurikiranwa n’Uturere, ibyo bakora n’imikorere y’amatsinda y’Imboni z’impinduka bashyizwemo.
Ikindi gikorwa bakora ni ugusura amakoperative ndetse n’abikorera ku giti cyabo bavuye mu bigo ngororamuco kugira ngo hakusanywe amakuru ku iterambere bamaze kugeraho; gutangiza gahunda y’Igororamuco ribereye mu muryango mu Turere twa Gasabo, Bugesera, Rulindo na Ruhango.
Hakurikiraho gusuzuma umusaruro w’igororamuco ribereye mu muryango mu mezi 3 rimaze ritangijwe mu Turere twa Musanze, Gisagara, Nyarugenge, Rwamagana na Rusizi; kugaragaza ishusho y’ikibazo cy’abana bo mu muhanda hashingiwe ku bagaragara mu muhanda, muri za gare mu masoko n’ahandi.
Ikindi NSR ikora ni ugusura ibigo binyurwamo by’igihe gito harebwa igororamuco ry’ibanze rihabwa abahagororerwa ndetse no kuganira ku mfashanyigisho na gahunda (progaram) NRS yateguye igomba kugenderwaho muri ibyo bigo.




