01 April 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Abantu 19% gusa mu Rwanda ni bo basukura amenyo kabiri ku munsi

20 March 2023 - 14:01
Abantu 19% gusa mu Rwanda ni bo basukura amenyo kabiri ku munsi
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko kuba Abanyarwanda benshi badaha agaciro gahagije ubuzima bwo mu kanwa ari ikibazo giteje inkeke ku buzima rusange kuko indwara zitandura (NCDs) zifata mu kanwa zikabangamira ubuzima bwose bw’umuntu.

Byagarutsweho kuri iki Cyumweru taliki ya 19 Werurwe 2023, mu bukangurambaga bwo kwita ku buzima bwo mu kanwa bwakorewe muri Siporo Rusange i Kigali ahanagaragajwe ko 19% by’Abanyarwanda ari bo bita ku buzima bwo mu kanwa uko bikwiye bahagirira isuku nibura kabiri ku munsi.

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko ubushakashatsi bwakozwe bushimangira ko 57% by’Abanyarwanda batigeze bagana serivisi z’ubuvuzi bw’amenyo cyangwa ngo babe barasuye umuganga w’amenyo nibura inshuro imwe. 

Ni mu gihe 11.5% mu babajijwe ari bo bagaragaje ko bagannye muganga w’amenyo mu gihe cy’amezi 12 ashize.

Muri abo babajijwe bagiye kwa muganga w’amenyo, 92.8% bavuze ko bagiyeyo kubera ko bafite ububabare bw’amenyo no mu kanwa mu gihe hasi ya 1% ari bo bagiyeyo bajyanywe no kwisuzumisha bisanzwe. 

Ku birebana n’isuku byagaragaye ko 67% by’Abanyarwannda ari bo boza amenyo inshuro imwe ku munsi ariko bikagaragara ko umubare ugabanyuka bikabije iyo bigeze ku kwoza amenyo inshuro ebyiri ku munsi.

 Irene Bagahirwa, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ushinzwe ibikomere, ubumuga, ubuzima bwo mu kanwa n’ubw’amaso, yavuze ko nubwo abantu benshi batabwitaho ariko ubuzima bwo mu kanwa ari ubw’agaciro. 

Yagize ati: “Mu kanwa ni indorerwamo y’ubuzima bwose ikindi ni irembo ridukingurira ibintu bitandukanye ku buzima bwacu. Ni ho hatuma duseka, ni ho hatuma dufata amafunguro, hatuma tuvuga neza, ni izingiro ry’ibintu byinshi cyane.”

Akomeza agira ati: “Iyo rero mu kanwa hatameze neza n’ubuzima muri rusange ntabwo buba bumeze neza. Ikigaragara rero ntabwo abantu baha agaciro cyangwa se bahafata nk’akantu gatoya cyane, mu bijyanye no kwivuza hakiri kare, mu bijyanye no kuhakorera isuku kandi ari isoko y’ubuzima.”

Abanyakigali bitabiriye Siporo Rusange basuzumwe indwara zo mu kanwa

Yakomeje ashishikariza Abanyarwanda gusukura amenyo nibura kabiri ku munsi bakoresheje uburoso n’umuti ufite “fluoride” iri ku bipimo bikwiriye.

Ubwo butumwa bwashimangiwe mu gihe kuri uyu wa Mbere taliki ya 20 u Rwanda rwifatanya n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe kwita ku buzima bwo mu kanwa, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Terwa ishema n’akanwa kawe.”

Mu rwego rwo kuwizihiza uyu mwaka, RBC n’abafatanyabikorwa bayo bakora mu rwego rw’ubuzima bwo mu kanwa batangiye ibikorwa byo kwita ku buzima bwo mu kanwa guhera ku wa Gatanu taliki ya 17 Werurwe. 

Uyu munsi hasuzumwe abitabiriye Siporo Rusange, ejo ibyo bikorwa bikazakomereza ku Ishuri Ribanza rya Kacyiru no kuri Institut Filipo Smaldone Nyamirambo  ku wa Gatanu taliki ya 24 Werurwe.

Hakomeje gukorwa ibiganiro n’ubukangurambaga kuri radiyo na televiziyo n’ibindi bitangazamakuru bitandukanye bijyana n’ubutumwa bucishwa ku mbuga nkoranyambaga. 

 Kwizera Jean Bosco, Umuyobozi wa SOS Children Villages mu Rwanda yasabye ababyeyi kwita ku bana babo kugira ngo bakurane ubuzima bwiza bwo mu kanwa.

Yagize ati:”Mu by’ukuri iyo tugiye kwa muganga usanga hari abana bato bari munsi y’imyaka itanu barwaye amenyo baje kuyikuza, bigaragara ko ubuzima bwabo bwo mu kanwa butitaweho kandi ari inshingano z’abantu bakuru.”

Yasabye abantu bakuru kwita ku bana babasukura mu kanwa mbere yo kuryama no mu gitondo, bigakorwa nibura inshuro eshatu. 

Impuguke zigaragaza ko indwara zo mu kanwa ari zimwe mu zitandura zifata abantu zigahungabanya ubuzima bwabo bwose, aho bahorana ububabare, bikabatera ipfunwe, guhindana ndetse rimwe na rimwe bikaba byateza n’urupfu. 

Umutwaro w’indwara zo mu kanwa wongerwa n’isano zifitanye na diyabete, indwara z’umutima, iz’ubuhumekero mdetse na zimwe muri kanseri. Akenshi usanga ukwangirika k’ubuzima bwo mu kanwa guterwa akenshi no kunywa itabi, kunywa inzoga n’imirire mibi.

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) igaragaza ko indwara zo mu kanwa zafashe abasaga miliyari 3.5 ku Isi mu mwaka wa 2022, aho batatu muri bane ari ababa mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Abasaga miliyari ebyiri bavugwaho indwara yo kumungwa kw’amenyo guhoraho ndetse n’abana barenga miliyoni 514 bagaragaye ko bafite icyo kibazo.

Abenshi bahise bisuzumisha indwara zitandura harimo n’izifata mu kanwa
K
Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

March 31, 2023
Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

March 31, 2023
Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

March 31, 2023
Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

March 31, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.