01 April 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

RwandAir yaguze indege igezweho igiye  kwagura ingendo za kure

19 March 2023 - 06:06
RwandAir yaguze indege igezweho igiye  kwagura ingendo za kure
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu kirere (RwandAir), bwatangaje ko bwishimiye kwakira indege nshya kandi igezweho igiye kwagura ingendo zo mu kirere za kure. 

Iyo ndege yo mu bwoko bwa Airbus A330-200 yaraye igeze i Kigali ku wa  Gatandatu taliki ya 18 Werurwe 2023.

Ni indege ifite ikoranabuhaga rigezweho rishobora gutuma igenda yongerwamo udushya tugezweho mu rwego rw’ubwikorezi mu gihe kirenga imyaka 20, ari na yo mpamvu ishyirwa mu ndege zigezweho kandi zizewe muri iki kinyejana. 

Yiyongereye kuri ebyiri zisanzwe zikora mu byerekezo by’ingenzi RwandAir igeramo ku mugabane w’i Burayi, mu Burasirazuba bwo Hagati, no muri Afurika, birimo  i Brussels mu Bubiligi, Lagos muri Nigeria ndetse na Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir yavuze ko bishimiye kwakira iyo ndege, yongeraho ko igiye gufasha mu rugendo rwo kwagura ingendo n’ibyerekezo by’iyo Sosiyete imaze kuba ubukombe muri Afurika no mu bindi bice binyuranye byo ku Isi. 

Yagize ati: “Tunejejwe no kuba tugiye kwagura ingendo zacu zo mu kirere kubera ko tubonye indege ya gatatu ikora ingendo za kure. Kuba iyi ndege yiyongereye ku zari zisanzwe bigiye kudufasha kongera ibyerekezo no kurushaho guhuza abalikiya bacu n’ibyerekezo birushijeho kuba byinshi.”

Ubusanzwe indege zo muri ubwo bwoko ziba zifite ubushobozi bwo gutwara abantu babarirwa hagati ya 210 na 250,  ikaba ifite amababa abiri areshya na metero 5.6. 

Iyo ndege ishobora gushyirwamo ibyicaro bigera kuri 406 mu gihe intebe zegeranye, ikaba ifite ububasha bwo gukora ibyerekezo bifite uburebure bwa nautical miles (nm 7,250), ni ukuvuga ibilometero 13,427.

Imyanya ishyirwa muri iyi ndege ishobora kongerwa cyangwa kugabanywa bitewe n’igikenewe kandi ahari ibice binyuranye hashobora guhindurwa hagamijwe kurushaho kunoza ubunararibonye bw’abagenzi.

Iyi ndege ifite imyanya itwara abagenzi benshi bashoboka

Kubera ko igenewe gukora ingendo ndende, iyi ndege ifite ahantu hihariye aho abakozi bo mu ndege baruhukira ariko hakaba hashobora guhindurwa mu gihe indege ifashe icyerekezo cya bugufi. 

Ibyo bice byo kuruhukiramo bifite ibyumba birindwi kandi ntibishobora gukora ku gice cyahariwe abagenzi. 

Icyo iyi ndege n’izindi zo mu muryango wayo bikundirwa ni uko zishobora guhindurwa mu buryo bwose bushoboka kandi ikaba ishobora gushyirwamo n’ikoranabuhanga rigezweho ririmo irifasha abagenzi gususuruka.

Iryo koranabuhanga ririmo amashusho agezweho, serivisi za telefoni ndetse no kuba umugenzi yasoma imeyili (e-mail) ahujwe na internet y’ibyogajuru. Abagenzi bashobora gukora ingendo bareba filimi zigezweho kuri ecran ziri imbere y’ibyicaro, kandi buri wese ashobora guhitamo iyo ashatse. 

Ikindi kidasanzwe ni uko bashobora gukomeza kuryoherwa n’ubunararibonye bw’ibyo bakorera ku butaka mu byiciro byose uhereye ku bigenewe abana ukageza ku bakuze, baba bagiye mu biruhuko n’abagiye mu ngendo z’ubucuruzi. 

Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

March 31, 2023
Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

March 31, 2023
Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

March 31, 2023
Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

March 31, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.