Kuri uyu wa Gatandatu, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu w’Ubwami bw’u Bwongereza Suella Braverman na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent, basinye umugereka wongera amasezerano y’ubufatanye ibihugu byombi bifitanye mu kwita ku bimukira no guharanira Iterambere ry’ubukungu.
Braverman yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Kigali, mu gihe yasozaga uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye mu Rwanda guhera ku wa Gatanu taliki 17 Werurwe 2023.
Yakomoje ku ntambwe imaze guterwa mu bufatanye bw’u Rwanda na UK nyuma y’amasezerano yashyizweho umukono bwa mbere muri Mata 2022, agamije guhereza ubuzima bufite agaciro abimukira binjira mu Bwongereza banyuze mu nzira zitemewe aho bahurira n’akaga gakomeye.
Yahize ati: “Uyu munsi twashyize umukono ku mugereka w’amasezerano y’ubufatanye mu kwita ku bimukira no guharanira iterambere ry’ubukungu, ukaba wongera igihe n’imitangire y’inkunga igenewe abantu bazimurirwa mu Rwanda.”
Aya masezerano ateganya ko abimukira n’abasaba ubuhungiro binjira mu gihugu rwihishwa banyuze mu mazi y’ahitwa Channel n’abahishwa mu makamyo, bazajya boherezwa mu Rwanda by’agateganyo, kugira ngo ubusabe bwabo bubanze kwigwaho mbere yo kwemererwa ubuhungiro.
Biteganyijwe ko abazaba bageze mu Rwanda bazafashwa gusubizwa mu buzima busanzwe, bahabwe amahirwe mashya atuma batangira ubuzima bubahesha agaciro.
Ibyo bizakorwa binyuze mu mishinga itandukanye yamaze gutegurwa na Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’iy’u Bwongereza ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.
Braverman yakomeje agira ati: “Hari ikibazo mpuzamahanga cy’abimukira giteje inkeke. Ibihugu byinshi ku Isi bikomeje kwakira umubare udasanzwe w’abimukira banyura mu nzira zitemewe, kandi njye nizera ntashidikanya ko ubu bufatanye bwa mbere ku Isi hagati y’ibihugu by’inshuti, u Rwanda na UK, buzayobora inzira yo kugera ku gisubizo kirambye cy’ubumuntu kandi cy’ubutabazi.”
Mu masaha ya mugitondo, Braverman yasuye icyicaro cya Norksen Africa ndetse n’inyubako zigezweho za Bwiza Estate zirimo gutegurirwa kwakira bamwe muri abo bimukira.
Muri uko gusura ibyo bice yanagenzuraga imyiteguro y’u Rwanda mu kwakira abimukira binyuze mu mishinga, serivisi n’ubumenyi abimukira bagomba kuzaza basanga bibategereje.

Braverman yavuze ko yanyuzwe n’ibyo yabonye mu ruzinduko haba ku iterambere ry’u Rwanda ndetse no ku myiteguro rufite igamije kwakira abo baturage bakeneye kubona amahirwe mashya y’ubuzima buruta gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Yagize ati:”Nanyuzwe n’uruzinduko rwanjye uyu munsi, aho nahuye n’abahanga udushya na ba rwiyemezamirimo hamwe no kwihera ijisho imirimo irimo guhangwa mu gihugu cy’u Rwanda gifite ubukungu bwihuta.
Nanone kandi, nanyuzwe n’inyubako za Bwiza; ni ibikorwa by’ubwubatsi bihambaye, inyubako zimwe zizifashishwa mu kwakira abimukira baturutse muri UK.”
Minisitiri Dr. Biruta na we yizera ko ubufatanye bw’u Rwanda na UK buzagira uruhare ntagereranywa mu gukemura ikibazo cy’ubwimukira butemewe.
Ati: “Iyi gahunda nshya y’ubufatanye igaragaza intambwe y’ingenzi itewe mu rugamba rwo gushakira umuti urambye ubwimukira butemewe, kandi twe twishimiye gukorana n’u Bwongereza kuri ibi.”
Yakomeje agira ati: “U Bwongereza burimo gushora imari mu kubaka ubushobozi bw’u Rwanda bwo kongera amahirwe arushijeho kubera meza abimukira n’Abanyarwanda badasigaye.”
Aya masezerano yasinywe mu gihe umubare w’abimukira wakomeje kwiyongera cyane, by’umwihariko nyuma y’umwaduko w’icyorezo cya COVID-19.
Mu mwaka wa 2022 honyine, u Bwongereza bwakiriye abimukira banyuze mu nzira zitemewe basaga 45,000 aho bivugwa ko biyongereye ku kigero cya 60% ugereranyije n’umwaka wa 2021.
Dr. Biruta yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukorana na UK mu gutegura uburyo butanga igisubizo kirambye ku bwimikira usanga ahanini bukorwa n’Abanyafurika bajya gushakira amahirwe i Burayi.
Yakomeje agira ati: “Ibyo ntibizasenya uruhererekane rw’ubucuruzi bw’abantu gusa ahubwo ni ugutabara ubuzima no gutanga umusanzu mu gukosora ubusumbane buri mu kubona amahirwe agamije iterambere rya muntu.“
Muri ayo masezerano kandi, abimukira bitezwe mu Rwanda bazaba bafite amahirwe yo kuba bahakunda bagahitamo kuhakomereza ubuzima bwabo cyangwa se babishaka bagafashwa mu bihugu baje baturukamo.
UK yiyemeje gutanga miliyoni 120 z’Amapawundi, ni ukuvuga miliyari zirenga 157 z’amafaranga y’u Rwanda, nk’inkunga yifashishwa mu guhangira amahirwe ahagije abimukira n’Abanyarwanda bazaba baturanye na bo.
Muri ayo mahirwe harimo arebana n’uburezi nko kwigisha bamwe mu mashuri yisumbuye na kaminuza, ay’imyuga n’ubumenyi ngiro, ay’indimi n’ayandi menshi abafasha koroherwa no gukurikira inzozi zabo.
U Bwongereza bwaniyemeje gutanga inkuga y’amacumbi, kandi abazimukira mu Rwanda bazaba barinzwe n’amategeko y’u Rwanda, bafite amahirwe angana n’ay’abandi ku murimo na serivisi z’ubuzima n’imibereho myiza.

