01 April 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Hagaragajwe imibare y’Abantu bafite ubumuga mu Rwanda

21 March 2023 - 12:05
Hagaragajwe imibare y’Abantu bafite ubumuga mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Imibare yo mu Ibarura rusange rya 5 ry’umwaka ushize wa 2022 ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare NISR, igaragaza ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda ari 391,775 muri miliyoni 13.24 z’abatuye u Rwanda.

Habarurwa abagore 216,826 bangana na 3.6% n’abagabo 174,949 bangana na 3.1%. 

Intara y’Iburasirazuba ni yo iza ku isonga mu kugira umubare munini w’abantu bafite ubumuga 109,405, igakurikirwa n’Intara y’Amajyepfo ifite 93,337. 

Ni mu gihe Intara y’Iburengerazuba habaruwe abantu bafite ubumuga 88,967, mu Atara y’Amajyaruguru 60,336, Umujyi wa Kigali ukagira abantu bafite ubumuga 34,730. 

Ikigo cy’Ibarurishamibare kigaragaza ko Akarere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba ari ko gafite abantu benshi bafite ubumuga 20,631, kagakurikirwa n’Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali gafite 17,585. 

Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ni ko gafite umubare muto w’abantu bafite ubumuga 8,206. 

Uturere twa Nyagatare, Bugesera n’Akarere ka Gatsibo ni two tuza ku isonga mu kugira umubare munini w’abantu bafite ubumuga mu Ntara y’Iburasirazuba.

Akarere ka Gicumbi na Musanze dufite abantu bafite benshi mu Ntara y’Amajyaruguru. Ruhango, Huye na Kamonyi ni Uturere turimo umubare munini w’abafite ubumuga mu Ntara y’Amajyepfo.

Akarere ka Nyamasheke, Rusizi na Rubavu dufite abantu benshi bafite ubumuga mu Ntara y’Iburengerazuba. 

Mu bice by’icyaro ni ho hagaragara abantu benshi kurusha mu Mijyi bafite ubumuga, mu byiciro by’imyaka yose uretse guhera ku myaka 80 kuzamura. 

Abagore bafite imyaka 18 kugeza kuri 40 ni bo benshi bafite ubumuga. 

Abantu bafite ubumuga bwo kutabona bafite guhera ku myaka 5 kuzamura, ni bo benshi kuko bangana na 1.4% by’abafite ubumuga mu Rwanda. 

Ibarura rusange rya 5 rigaragaza ko 97% by’abantu bafite ubumuga, bafite ubwisungane mu kwivuza. 

Mu Ntara y’Amajyaruguru abantu bafite ubumuga 98.7%,  bafite ubwisungane mu kwivuza. Iyi Ntara ikurikirwa n’iy’Iburengerazuba ifite 97.5 bafite ubwisungane mu kwivuza. 

Umujyi wa Kigali ni wo ufite umubare muto w’abantu bafite ubumuga bafite ubwisungane mu kwivuza kuko bangana na 95.5%. 

Imibare y’Ikigo cy’Ibarurishamibare igaragaza ko 65% by’abana bafite ubumuga bari mu ishuri ugereranyije na 81.7% by’abana badafite ubumuga. 

Abagore 67% bafite ubumuga bari mu ishuri mu gihe abagabo bari ku ishuri ari 63.7%.  

Ni mu gihe abagore 83.2% badafite ubumuga bari mu ishuri, abagabo 80.1% badafite ubumuga bari mu ishuri. 

Umwe mu bagore bahagarariye imiryango y’abantu bafite ubumuga, yabwiye Imvaho Nshya ko imibare yo mu ibarura rusange rya 5 ari myiza kandi ko ibafasha, ariko bakagira impungenge niba iyo mibare ari yo.

Yagize ati: “Turishimira intambwe yatewe kuko byaduhaye imibare. Urebye imibare ni mike kubera ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) utangaza ko abafite ubumuga ku Isi ari 16%, wareba mu Rwanda ugasanga imibare ntigera no kuri 5%”. 

Akomeza agaraza ko mu ibarura rusange rya 4 ryo mu 2012, imibare igaragaza ko abafite ubumuga basagaga 400, ariko ibarura rusange rya 5 rikaba rigaragaza ko abafite ubumuga basaga 300. 

Hibazwa niba abakoze ibarura barahuguwe bihagije ku bijyanye n’abantu bafite ubumuga cyangwa niba bazi iby’ubumuga. 

Hari amakuru Imvaho Nshya yabonye ariko itagenzuye, avuga ko mu bibazo 5 byagombaga kubazwa abantu bafite ubumuga, babajijwemo ikibazo kimwe hakaba hari abandi bavuga ko batagezweho n’abakarani b’ibarura rusange rya 5.

Advertisement
KAYITARE Jean Paul

KAYITARE Jean Paul

Kayitare Jean Paul ni umunyamakuru utara inkuru ubimazemo imyaka 13. Yatangiye gukorana n’ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Nyakanga 2016. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s Degree) mu bijyanye n’Ububanyi Mpuzamahanga (International Relations) yakuye muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

March 31, 2023
Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

March 31, 2023
Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

March 31, 2023
Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

March 31, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.