01 April 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Imvura yishe abantu 11 isenya inzu 335 mu minsi 15

17 March 2023 - 15:14
Imvura yishe abantu 11 isenya inzu 335 mu minsi 15
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, irashishikariza abaturarwanda kwirinda ibiza biterwa n’imvura irimo kugwa muri iki gihe cy’itumba. 

Ni mu gihe kandi yatangaje ibimaze kwangizwa n’imvura, aho abantu 11 bahitanwe n’imvura, mu gihe abantu 48 bakomerekejwe nayo. 

Inzu 335 zasenywe n’imvura, inyubako 2 z’ubuyobozi zirasenyuka,  yangiza amateme 8, isenya amashuri 19, urusengero 1 n’uruganda rumwe. 

Uturere twibasiwe kurusha utundi harimo Akarere ka Gakenke ķo mu Ntara y’Amajyarugu kapfuyemo abantu 2 bishwe n’imvura n’aka Kayonza ko mu ntara y’Iburasirazuba nako kapfuyemo abantu 2.

Inzu hafi 200 zarasenyutse mu Karere ka Rubavu, mu gihe inzu 40 mu Karere ka Nyagatare zasenyutse. Mu Karere ka Gicumbi na Nyanza hasenyutse inzu 12 muri buri Karere. 

Mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba hamaze gupfa inka 4 zishwe n’ibiza bikomoka ku mvura, mu gihe abantu 11 bakomeretse muri iki gihe cy’iminsi 15 imvura imaze igwa.  

Imvaho Nshya yamenye amakuru ko imvura yaguye ku mugoroba wo ku wa Gatatu taliki 15 Werurwe 2023 yangije bimwe mu bikorwa remezo mu Karere ka Gatsibo. 

Yangije umuhanda uhuza Santeri ya Kabeza mu Murenge wa Kiziguro n’ikigo cya G.S Rugarama mu Murenge wa Rugarama. 

Bivugwa ko umuhanda utarimo gukoreshwa bitewe n’ikiraro cyangiritse, gihuza Umurenge wa Rugarama na Kiziguro.

MINEMA iratangaza ko mu gihe imvura irimo inkuba, ko buri wese yakwihutira kugama mu nzu iri hafi, akava byihuse mu mazi. 

Abaturage barasabwa kwirinda kureka amazi no kugama munsi y’ibiti. 

Mu butumwa bwatanzwe na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, busaba buri wese kwirinda gukoresha telefoni mu mvura no gucomokora ibyuma byose bikoresha amashanyarazi. 

Iyi Minisiteri yakomoje ku gukumira umuyaga, imyuzure n’inkangu. 

Irakangurira abaturarwanda kuzirika neza ibisenge by’inzu hifashishije imikwege yabugenewe, mwikorezi igafatanywa n’igiti giteyeho amabati. 

Gufata amazi y’imvura hakoreshejwe uburyo bwabugenewe, andi akayoborwa mu miferege iyatwara. 

Ubutumwa bwa MINEMA bugira buti “Turasaba gushishoza mbere yo kwambuka imigezi n’ibiraro.

Abafite ibinyabiziga, birinde kunyura mu mihanda irimo amazi menshi cyangwa afite umuvuduko ukabije”.

Umuhanda uhuza Kiziguro (Santeri ya Kabeza) na G.S Rugarama mu Murenge wa Rugarama ntukiri nyabagendwa
Advertisement
KAYITARE Jean Paul

KAYITARE Jean Paul

Kayitare Jean Paul ni umunyamakuru utara inkuru ubimazemo imyaka 13. Yatangiye gukorana n’ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Nyakanga 2016. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s Degree) mu bijyanye n’Ububanyi Mpuzamahanga (International Relations) yakuye muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

March 31, 2023
Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

March 31, 2023
Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

March 31, 2023
Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

March 31, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.