01 April 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

U Burundi bwohereje izindi ngabo mu Burasirazuba bwa RDC

17 March 2023 - 14:28
U Burundi bwohereje izindi ngabo mu Burasirazuba bwa RDC
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Burundi yohereje izindi ngabo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Ingabo z’icyo Gihugu zikaba zatangiye kugera mu Mujyi wa Goma guhera ku wa Kane kugeza kuri uyu wa Gatanu taliki 17 Werurwe 2023.

Icyiciro gishya kigiye gisanga abandi basirikare boherejwe muri icyo gihugu mu ntangiriro z’uku kwezi, aho bose bagiye gutanga umusanzu mu ngabo z’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EACRF).

Kuva izo ngabo zatangira koherezwa nyuma y’amasezerano yasinyiwe i Luanda muri Angola, Ingabo za EACRF zagiye zihabwa ibice byari byarigaruriwe n’inyeshyamba za M23 kuko zivuga ko zidafitiye icyizere Ingabo za Leta ya RDC (FARDC) zifatanyije n’inyeshyamba zihungabanya umutekano w’abaturage.  

Ingabo z’u Burundi zoherejwe mu duce twa Sake, Umujyi uherereye muri Teritwari ya Masisi nk’uko byemezwa n’itangazo rya EACRF. Iryo tangazo riragira riti: “Abandi bashya boherejwe muri Kirolirwe na Kitchanga aho bazafasha mu rujya n’uruza rw’abaturage n’ibyabo ndetse no kurinda umutekano w’abasivili.

Kenya n’u Burundi ni byo bihugu by’Umuryango bimaze kohereza abasirikare mu butumwa bwa EACRF, mu gihe Uganda na Sudani y’Epfo bikiri mu nzira yo kohereza abo basirikare.

Ku ya 11 Werurwe 2023 ni bwo n’Igihugu cy’Angola cyatangaje ko kigiye kohereza abasirikare bacyo mu Burasirazuba bwa RDC nyuma y’amasezerano cyagiranye na Kinshasa, cyane ko Perezida wacyo João Manuel Gonçalves Lourenço ari umuhuza mu bibazo bya RDC.

Kuri iyo taliki nanone, inyeshyamba za M23 zatangaje ko zikomeje kurekura ibice bitandukanye zari zarigaruriye zikahasigira abasirikare ba EACRF.

Nubwo hari umusaruro ugaragara ukomeje kwigaragaza kuko M23 ikomeje kurekura ibice yari yarigaruriye nta ntambara bibayeho, abanyepolitiki ba RDC ndetse na sosiyete sivile bakomeje kotsa igitutu EACRF ngo igabe ibitero kuri M23.

Gusa amasezerano ya Luanda ateganya ko ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC bigomba gukemurwa binyuze mu biganiro bya Politiki kuko intambara isenya ntiyubake.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC Christophe Mboso, aherutse kuvuga ko EACRF ari ingabo za baringa kuko zigenda gake mu kugaba ibitero ku nyeshyamba za M23 Leta y’icyo gihugu ifata nk’umutwe w’iterabwoba n’ubwo ari umutwe w’inyeshyamba wavukiye kwirwanaho no gutabara bamwe mu baturage bari barahindutse impezamajyo kubera akarengane k’imitwe yitwaje intwaro.

Mu kurwanya M23, Ingabo za FARDC zahisemo kwiyuga n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bahungira muri RDC na ho bakahakomezanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’urwango rudasanzwe ku Banyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Umwe mu Baminisitiri b’Abanyekongo na we aherutse gutangaza ko Guverinoma ya Congo yafashe icyemezo cyo kwinjiza imwe mu mitwe yitwaje intwaro mu gisirikare.

Abasesenguzi mu bya Politiki bavuga ko umwuka uri hagati ya Kinshasa na Goma utifashe neza bikaba bishobora kuba imbogamizi ikomeye ku mbaraga z’Akarere zo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC hatabayeho intambara.

Advertisement
Imvaho Nshya

Imvaho Nshya

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

March 31, 2023
Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

March 31, 2023
Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

March 31, 2023
Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

March 31, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.