Umuryango w’Abantu bafite Ubumuga bwo kutumva, kutavuga no kutabona (ROPDB), wagaragaje imbogamizi z’abantu bafite ubumuga wibanda ku bibazo bigaragara bijyanye no kuba abafite ubumuga batitabira gahunda z’uburezi.
Byaganiriweho mu nama y’umunsi umwe yabereye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane taliki 16 Werurwe 202, igamije kurebera hamwe ibyo u Rwanda rwemeye niba hari ibirimo kubahirizwa ku bantu bafite ubumuga.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko abatuye Isi 0,2 – 2% bafite ubumuga bwo kutabona.
Mu 2018, Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Death Reach bwagaragaje ko mu bantu 167 bafite ubumuga, nta n’umwe wakandagiye mu ishuri.
Ni ubushakashatsi bwakorewe mu Turere 3 two mu Rwanda.
Abantu 350 bafite ubumuga bwo kutabona no kutumva, 60% ni abana bageze igihe cyo kujya ku ishuri ariko batarajyayo.
Musabyimana Joseph, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa ROPDB, agaragaza ko mu Rwanda ahantu hari ibikorwa by’imyidagaduro, abantu bafite ubumuga bagira imbogamizi zo kuhagera.
Nta gahunda y’imyigishirize ihamye ku bantu bafite ubumuga irajyaho, hakiyongeraho ikibazo cyo kutagira amakuru.
Ati “Burya iyo utabashije kwiga ntabwo ushobora kubona n’izindi serivisi.
Muri abo bantu bafite ubumuga, iyo bize nibwo n’izindi mbogamizi n’ibindi bibazo bagira tubasha kubibona bigashyikirizwa abashobora kubikemura”.
Izindi mbogamizi zagaragajwe na ROPDB nuko abafite ubumuga batabona uburyo bwo kwiga, abasemuzi bake ndetse no kuba nta modoka zihari zorohereza abantu bafite ubumuga.
Ubuyobozi bwa ROPDB busaba Leta ko yashyiraho uburyo bwo kwigisha abafite ubumuga bukomatanije.
Bamwe mu bafite ubumuga bukomatanije basaba ko bashyirirwaho uburyo bwihariye bwo kwiga kuboha imipira bityo bikabateza imbere.
Umurerwa Chantal, umukozi muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu NCHR, ushinzwe guteza imbere uburenganzira bwa muntu by’umwihariko akaba imboni ya NCHR mu nzego zitari iza Leta, asobanura ko nka NCHR mu nshingano zayo harimo kwita ku bantu bafite ubumuga.
Avuga ko abantu bafite ubumuga batirengagizwa ahubwo ko ari ikibazo cy’ubushobozi bugenda bugaragara mu nzego by’umwihariko mu bijyanye n’imyubakire.
Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu ihamya ko yita ku bantu bafite ubumuga.
Umurerwa yagize ati “Tubitaho by’umwihariko cyane cyane kubarengera nk’ihohoterwa iryo ari ryo ryose ryabakorerwa.
Twe turamanuka tukanabasanga no mu ngo aho bari, kugira ngo tubashe kureba ko bahohotewe kandi tubakorere ubuvugizi cyangwa se tugire icyo twabakorera.
Ntabwo navuga ko bahohoterwa kubera ko cyane cyane mu mashuri ubu haje gahunda yo kudaheza, aho usanga abana bafite ubumuga bigana n’abandi bana.
Iyo dukoze igenzura turabibona kenshi ariko ahubwo ugasanga ababyeyi bafite imyumvire mike yo kutitabira kubashyira mu ishuri”.
Akomeza agira ati: “Ibyo rero nka Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu tukaba dufite inshingano zo kwigisha no gukangurira abantu bafite ubumuga kuba bagana amashuri kubera ko badahejwe. Ubu hari gahunda y’uburezi budaheza bwakira abantu bose”.
Mukandinda Mathilde utuye mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, yabwiye Imvaho Nshya ko afite abana batatu bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona.
Avuga ko kurera aba bana bitoroshye ko ubumuga bafite butera imbogamizi zijyanye n’amashuri.
Ati “Ku bijyanye no kubabonera amashuri ntibiba byoroshye noneho n’amashuri y’abafite ubumuga bukomatanije ntaboneka.
Abana uko bakura ubundi bashobora kugenda bimenya, bifasha ndetse bagahindukira bagafasha ababyeyi ariko iyo umwana afite ubumuga aba afite imbogamizi yo kwishobora.
Iyo umuntu atajijutse ntabwo abasha no kugira icyo yimarira. Nk’amashuri abonetse abana bakajya ku ishuri byafasha umwana gukerebuka”.


