General (Rtd) Marcel Gatsinzi wabaye Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda akaba yaritabye Imana ku wa 6 Werurwe, kuri uyu wa Kane yasezeweho bwa nyuma ndetse anashyingurwa mu cyubahiro.
Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, yafashe mu mugongo abavandimwe, inshuti n’umuryango wa Nyakwigendera Gen. (Rtd) Gatsinzi Marcel.
Yanihanganishije kandi umuryango mugari w’ingabo z’u Rwanda(RDF), abayobozi b’Inzego z’umutekano n’iza Guverinoma.
Yagize ati: “Mu izina ryanjye bwite, iry’umuryango wanjye n’iry’umuryango mugari w’ingabo z’u Rwanda twifanyije namwe kuri uyu munsi w’akababaro duherekeje mu cyubahiro Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi.”
Yakomeje agira ati: “Iki ni igihe cy’akababaro gakomeye, cyane cyane ku muryango wa Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi, ni igihe kandi cy’akababaro kenshi ku muryango mugari w’ingabo z’u Rwanda no ku gihugu muri rusange, cyane iyo twibutse ibihe bitandukanye twabanyemo na Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi, mu mirimo myiza n’ibigwi bye.”
Yakomeje avuga ko Nyakwigendera Gen (Rtd) Gatsinzi atigeze atezuka mu rugamba rwo kurinda umutekano n’ubusugire bw’Igihugu n’urwo kugiteza imbere, kugeza aho yagiriye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Yavuze ko Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi yakoreye Igihugu mu bwitange, atizigama, atanga umusanzu mu bitekerezo n’imbaraga ze mu mirimo itandukanye no mu bihe bitandukanye kugeza aho agiriye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Yakomeje agira ati: “Gen (Rtd) Gatsinzi yakoreye Guverinoma n’Ingabo z’u Rwanda mu nzego nyinshi zitandukanye. Izi nshingano yazihabwaga kubera ubushobozi bwo kuzuza indangagaciro zibereye igihugu n’ingabo z’u Rwanda.”
Yavuze ko atabarutse mu gihe Igihugu n’umuryango we bari bakimukeneye. Perezida yavuze ko igihe cyo kumusezeraho bwa nyuma gikwiye kuba icyo kuzirikana gukomeza umurage mwiza wo gukunda igihugu no kugikorera byaranze Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi.
Yakomeje agira ati: “Nanone mu bihe nk’ibi turizeza umuryango we ko ubuyobozi bw’Igihugu binyuze muri Minisiteri y’Ingabo na RDF buzakomeza kubaba hafi nk’uko amategeko abiteganya kandi bisanzwe no mu muco wacu.”
Yasoje ubwo butumwa yongera gushimira abafashe mu mugongo umuryango we no guherekeza mu cyubahiro Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi.
Umuhango wo kumushyingura mu cyubahiro wabanjirijwe na Misa yo kumusezeraho bwa nyuma yabereye muri Kiliziya Gatolika ya Regina Pacis i Remera, mu Karere ka Gasabo.
Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen. Albert Murasira, Umujyanama wa Perezida mu by’Umutekano Gen. James Kabarebe n’abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma.
Gen (Rtd) Gatsinzi yatabarutse azize uburwayi agejeje imyaka 75. Uyu mugabo afite ibigwi mu gisirikare yatangiye afite imyaka 20 y’amavuko .


