Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri taliki 14 Werurwe 2023, yahawe igihembo cy’indashyikirwa mu guteza imbere umupira w’amaguru ku mugabane w’Afurika.
Ni igihembo yahawe hamwe n’Umwami wa Morocco Mohammed VI nk’abayobozi bagaragaje ubwitange n’ibikorwa bitanga umusaruro w’imena mu iterambere ry’umupira w’amaguru muri Afurika.
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi barimo Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi “FIFA”, Gianni Infantino, Patrice Motsepe uyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ndetse na Nyakubahwa Chakib BenMoussa, Minisitiri w’Uburezi na Siporo muri Morocco ari nawe wari uhagarariye Umwami wa Morocco.
Umuyobozi wa CAF, Patrice Motsepe yashimiye abantu bose bitabiriye uyu muhango ndetse avuga ko afite ubwuzu mu mutima.
Yagize ati: “Uyu ni umunsi w’amateka, umunsi udasanzwe. Ndashaka gutangira nshimira abitabiriye uyu muhango, ndetse nkabivuga mu izina ry’abanyamuryango bose ba CAF. Hano dufitemo abashyitsi batandukanye harimo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ndetse n’umufasha we, nifuza ko mwabaha amashyi ndetse n’abandi bashyitsi bari aha.”
Patrice Motsepe yakomeje avuga ko Perezida Kagame ndetse n’Umwami Mohammed VI bakoze ibikorwa by’indashyikirwa, ari yo mpamvu CAF yabatekerejeho ikabagenera ibihembo by’indashyikirwa.
Perezida Kagame amaze guhabwa igihembo yemeje ko umupira w’amaguru ari wo mukino ukunzwe n’abantu benshi ku Isi, ari yo mpamvu ukwiye guhuza abantu.
Yagize ati: “Ndashaka gutangira nshima mbikuye ku mutima agaciro k’igihembo mpawe, ndashaka gukomeza nanone mbaha ikaze mu gihugu cyacu kandi cyanyu. Igihembo nk’iki ni bimwe mu byo umuntu aba atatekerezaga, ariko iyo ubonye ugihawe ucyakiriza amaboko yombi.”
Iki gihembo Perezida Kagame n’Umwami wa Morocco begukanye, gihabwa Umukuru w’Igihugu wakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu guteza imbere siporo muri Afurika.
Umuyobozi FIFA, Gianni Infantino yashimye CAF yateguye ibi birori bigamije kwishimana n’ababaye indashyikirwa mu guteza imbere umupira w’amaguru.
Yagize ati: “Ndashimira Patrice Motsepe na CAF bateguye iki gikorwa, ku bwanjye na FIFA dufite aho duhuriye n’ibi bihugu (Maroc n’u Rwanda) kuko gahunda yanjye yo kwiyamamariza kuba Umuyobozi wa FIFA nayitangiriye mu Rwanda ndetse ejobundi igikombe cy’Isi cy’amakipe cyabereye muri Morocco, ibyo byose rero bifite icyo bisobanuye.”
H.E Chakib BenMoussa, Minisitiri w’Uburezi na Siporo muri Morocco, ni we wari uhagarariye umwami wa Morocco Mohammed VI akaba ari na we wamufatiye icyo gihembo.


Byiza cyane, président wacu aragikwiye.