Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere (BRD) yatanze inguzanyo y’amafaranga y’u Rwanda miliyari 20 ku barimu, binyuze mu Kigo cy’Imari Umwalimu SACCO kugira ngo abafashe kubona inzu zabo bwite bagasezera ubukode.
Ubuyobozi bwa BRD n’ubwa Umwarimu SACCO buvuga ko amafaranga yatanzwe azafasha abarimu barenga 1900 kubona inzu zabo bwite muri gahunda yiswe ‘Gira Iwawe’ isanzwe ifasha abakozi kubona aho batura.
Ni gahunda ije mu gihe Koperative Umwalimu SACCO ifite abanyamuryango barenga 122,000 biganjemo abakiri mu bukode bakeneye gutunga inzu z’inzozi zabo.
Biteganyijwe ko uzasaba inguzanyo yo kubaka azajya akatwa amafaranga atarenze kimwe cya kabiri cy’umushahara we buri kwezi, akazarangiza kwishyura mu gihe kibarirwa hagati y’imyaka 15-20, yongeyeho 11% by’inyungu.
Umuyobozi Mukuru wa Umwalimu SACCO, Laurence Uwambaje, yabuze ko inguzanyo bahawe igiye kubafasha kongera inguzanyo ku banyamuryango n’igihe bazajya barangirizaho kwishyura.
Avuga ko umwarimu warangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) wari usanzwe ahabwa inguzanyo y’icumbi ingana na miliyoni 9 n’ibihumbi 800 Frw yishyurwa mu myaka 12, ariko ubu azajya ahabwa miliyoni 10 n’ibihumbi 800Frw mu myaka 15.
Uwo Mwarimu wa A0 nahitamo kwishyura inguzanyo mu gihe kingana n’imyaka 20, azajya ahabwa miliyoni 11 n’ibihumbi 900 by’amafaranga y’u Rwanda.
Umwarimu ufite impamyabumenyi ya A1 wajyaga ahabwa inguzanyo y’icumbi ya miliyoni 7 n’ibihumbi 630 by’amafaranga y’u Rwanda mu myaka 12, ubu azajya ahabwa miliyoni 8 n’ibihumbi 400Frw mu myaka 15, cyangwa miliyoni 9 n’ibihumbi 200 mu myaka 20.
Umwarimu ufite impamyabumenyi ya A2 (warangije amashuri yisumbuye gusa) yajyaga ahabwa inguzanyo ingana na miliyoni 4 n’ibihumbi 250Frw mu myaka 12, ubu azajya ahabwa miliyoni 4 n’ibihumbi 600 mu myaka 15 cyangwa miliyoni eshanu n’ibihumbi 150Frw mu myaka 20.
Abarimu bahabwa iyo nguzanyo nta yindi ngwate basabwa uretse gutanga inzu bazubaka muri iyo nguzanyo baba bahawe.
Umuyobozi Mukuru wa BRD Kampeta Sayinzoga Pichette, avuga ko gahunda ya ’Gira Iwawe’ yashyizweho na Leta y’u Rwanda ifatanyije na Banki y’Isi, mu rwego rwo gufasha buri Munyarwanda kubona icumbi rye bwite, akaba asaba abarimu kwitabira gufata iyo nguzanyo.
Kampeta yakomeje agira ati: “Ubufatanye dufite hagati ya BRD na Umwalimu SACCO buratangiye. Aya mafaranga namara gukoreshwa, nta kintu na kimwe kizabuza Umwalimu SACCO kuza gufata andi inshuro zose bakeneye.”
Umwarimu wifuza inguzanyo ya BRD ashobora kuba ari uwarambagije inzu isanzwe ihari, cyangwa ari ufite ikibanza akaba ashaka kucyubakamo.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Umwalimu SACCO Gaspard Hakizimana, yashimiye Guverinoma y’u Rwanda idahwema gutekereza ku hazaza heza ha mwarimu, by’umwihariko agaragaza ko iyo nkunga ya BRD igiye gutuma amacumbi meza agera kuri benshi mu barimu.
