Abakora mu Nzego z’ubuzima barimo abenjenyeri n’abakora mu bya tekiniki mu bitaro binyuranye mu Rwanda, bahuguwe ku gukora no gukoresha imashini zongerera umwuka abarwayi kwa muganga “Oxygene”, bavuga ko ubumenyi bahawe buzabafasha kurushaho kwita ku barwayi.
Ntakirutimana Thassien ukora mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) mu gashami gashinzwe ibikoresho n’inyubako byo kwa muganga, ni umwe mu bahuguwe, yavuze ko imashini zitanga umwuka kwa muganga zari zisanzwe mu bitaro kandi zifasha mu buvuzi ariko ubumenyi bari bazifiteho butari buhagije.
Ubwo hasozwaga aya mahugurwa mu Mujyi wa Kigali, yagize ati: “Hari igihe twakira abarwayi bakenera umwuka ariko ubumenyi twari dufite ntabwo bwari bwinshi, badusangije amasomo ajyanye no kumenya ibice bigize imashini, ibipfa n’uburyo nk’umwenjenyeri ashobora kubikiza, badusangiza uburyo imashini zikora, uburyo dushobora kwirinda kubera ko ni ahantu haba hashobora kuboneka impanuka. Ibyo icyo byadufashije ni ugutekereza dukurikije amasite duturukaho uburyo tuzanoza imikorere yacu, byatumye tubona n’ibyo twajyaga dukora nk’amakosa ubu tugiye gukosora”.
Murekatete Pacifique ukorere mu Bitaro bya Gihundwe yavuze ko bishimiye ubumenyi bongerewe ku bijyanye no guha umwuka abarwayi kuko na wo ari umuti.
Bahuguriwe ahari uruganda rutunganya uriya mwuka bituma barushaho kunguka ubumenyi bugiye gutuma barushaho kunoza akazi kabo.
Ati: “Mu byo twize harimo kubungabunga imashini, ibijyanye n’amacupa yo gushyiramo umwuka (Oxygene) […], ubumenyi nari mfite bwari buri hasi cyane kuko ntabwo twakoreshaga uruganda, twakoreshaga amacupa bisanzwe”.
Aya mahugurwa y’icyumweru kimwe bahawe yateguwe n’ikigo cyita ku bijyanye n’ubuzima BHI (Build Health International), agamije kubafasha kurushaho gutanga serivisi nziza mu kongerera abarwayi umwuka no gukora izo mashini ziwutanga mu gihe zigize ikibazo.
Andrew L. Johnston, Umuyobozi Mukuru muri BHI ushinzwe ibijyanye no kwigisha no guhugura ku buvuzi bwo gutanga umwuka wongererwa abarwayi (Medical Oxygen Education And Training), yavuze ko mu gihe cya Covid-19 u Rwanda rwaguze imashini nyinshi zitanga umwuka wa “Oxygene”, bityo ziba zikeneye ko abazikoresha bagira ubumenyi buhambaye akaba ari yo mpamvu bateguye aya mahugurwa.
Yagize ati: “Dufite ubunararibonye kuri izo mashini, twaje gutanga ubufasha ku bufatanye na RBC ku bijyanye no guhugura Abenjenyeri n’abatekinisiye (technician)”.
Avuga ko babahaye n’uburyo bwo guhora bakurikirana ziriya mashini; igize ikibazo igahita ikorwa, ibi bikaba bituma ziramba.
Umutesi Francine umukozi wa RBC ushinzwe inyubako n’ibikoresho byo kwa muganga, avuga ko ubumenyi abahuguwe bahawe, buzabafasha gutanga umwuka uri ku bipimo byizewe biri ku rwego mpuzamahanga, yizeza ko gahunda nk’iyi yo guhugura izakomeza.
Yasobanuye ko abagera kuri 68 ari bo bahawe amahugurwa ku mashini(PSA medical oxygen Plant) zikora umwuka wa “Oxygene”.
Ati: “Twagize ubufatanye n’ibigo bitandukanye kugira ngo iki gikorwa gikorwe barimo BHI, USAID… babifitemo ubuzobere kandi biteguye gukomeza gufasha ibitaro byo mu Rwanda kugira ngo bagire ubwo bumenyi bwo gukora imashini mu gihe zigize ikibazo ndetse no kuzifata neza”.
Umutesi yavuze ko ubumenyi nk’ubu bwo ku rwego rw’Abenjenyeri mu bijyanye n’ubuvuzi busa nk’aho ari bushya mu Gihugu, budafitwe na bose n’ubwo hari ishuri ribigisha (IPRC) ariko iyo basohotse baba bakeneye guhugurwa by’umwihariko.


