Amateka yanditswe n’u Rwanda ubwo rwakiraga uruganda rwa mbere rugezweho rukora inkingo zo mu bwoko bwa mRNA n’indi miti, yatumye abakomeye ku Isi mu rwego rw’ubuzima bavuga imyato imiyoborere izira amakemwa ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Ubutumwa bukomeje gucicikana burashimira Perezida Kagame ku kwiyemeza adahwema kugaragaza mu rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda no kuzahura Umugabane w’Afurika hubakwa Urwego rw’Ubuzima Rusange rukomeye.
Umwe muri bo ni Prof. Senait Fisseha, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Susan Thompson Buffett Foundation akaba n’umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi muri Kaminuza Mpuzamahanga y’ubuvuzi n’Ubuzima kuri bose, University of Global Health Equity (UGHE).
Yagize ati: “Ndagushimiye Perezida Paul Kagame ku murava no kwiyemeza ushyira mu kuzahura Afurika. Ubu bufatanye bw’agahebuzo n’Ikigo BioNTech buzafasha u Rwanda gukorera inkingo za mbere za mRNA ku mugabane, kandi runagire ubushobozi bwo gukora inkingo n’imiti ya malariya, igituntu na Kanseri. Imiyoborere myiza yigaragaje ku rugero ruhanitse!”
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye (OMS/WHO) Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, na we yunzemo ati: “Ni byo aya ni amateka arimo kwandikwa muvandimwe wanjye Perezida Paul Kagame. Ngushimiye imiyoborere myiza n’ukwiyemeza wagaragaje mu guharanira uburinganire ku burenganzira bwo kubona inkingo muri Afurika.”
John Nkengasong, Umuhuzabikorwa wa Gahunda yo kurwanya SIDA ku Isi akaba n’Intumwa yihariye ishinzwe Dipolomasi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), na we ntiyacitswe.
Ati: “Ishyuke Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku miyoborere myiza ikuranga mu kubungabunga umutekano w’ubuzima mpuzamahanga no kunoza imyiteguro yo guhangana n’ibyorezo. Mu by’ukuri ni isomo rikomeye ku kubaka umutekano mpuzamahanga w’ubuzima.”
Yakomeje agira ati: “COVID-19 yatwigishije ko ikibazo kibonetse ibunaka ari ikibazo cya buri wese. Ubuyobozi nk’ubu butanga icyizere cy’uburambe mu mutekano rusange mu rwego rw’ubuzima!”
Kontineri zagejejwe mu Rwanda ku wa Mbere taliki ya 13 Gashyantare, zubatswe n’Ikigo BioNTech aho zaje ari uruganda rwuzuye rufite ibyiciro bitandatu, zatangiye gushyirwa mu nyubako yagenewe kuzakira.
Byitezwe ko izo kontineri zigiye guhita ziteranywa zikaba zizatangira gutanga umusaruro bitarenze mu mpera z’uyu mwaka, ndetse uruganda rukazaba rufite ubushobozi bwo gukora doze miliyoni 100 ku mwaka.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri BioNTech Sierk Poetting, yagize ati: “Iki ni igihe cy’amateka kuri Afurika. Iri koranabuhanga biroroshye kuryongerera ubushobozi kandi ryoroshye kuba waryimurira aho ari ho hose ushatse.”
Uru ruganda ruje mu gihe icyorezo cya COVID-19 cyagaragaje intege nke n’ibyuho biri mu rwego rw’ubuzima ku Mugabane w’Afurika.
Nyuma y’imyaka itatu icyo cyorezo cyibasiye Isi, Abanyafurika batagera no kuri 50% ni bo bakingiwe muri miliyari 1.2 z’abatuye umugabane nk’uko bitangazwa n’Ikigo Nyafurika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara z’ibyorezo (Africa CDC).

Poetting yakomeje ahamya ko izo Kontineri ziswe BioNTainers, zizagira uruhare mu guteza imbere ubuvuzi bw’indwara zihitana abantu benshi ku mugabane w’Afurika.
Ati: “Turatekereza nanone ku miti ya kanseri izajya ikorerwa muri izi BioNTainers.”
Kugeza ubu BioNTech imaze guha akazi abahanga mu bya siyansi icyenda b’Abanyarwanda ndetse hari gahunda yo kongera abakozi bakagera ku 100 bitarenze mu mwaka utaha.
Nyuma yo kumenyereza Abanyarwanda, biteganywa ko ari bo bazakoresha urwo ruganda ruzaba rukwirakwiza inkingo n’indi miti mu bihugu 55 bigize Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin, yagize ati: “Ibi biragaragaza imbaraga za siyansi, ubufatanye ndetse n’ubumuntu, hamwe n’ibyo abantu bashobora gukora mu guhangana n’icyorezo giteye ubwoba.”
Uruganda rugeze mu Rwanda ni urwa mbere muri eshatu z’ubwo bwoko zitezwe kubakwa ku Mugabane, aho Afurika y’Epfo na Senegal ari byo bihugu bitahiwe nk’uko bishimangirwa na BioNTech.